THELIFTUP: KABABI AKOMEJE KUBOBEZA IMPANO YE ITAZIMA.

THELIFTUP: KABABI AKOMEJE KUBOBEZA IMPANO YE ITAZIMA.

ISHIMWE Francis wamamaye ku izina rya KABABI muri muzika nyarwanda yiyemeje gukomeza gukoresha impano ye akebura abatannye.

Azwi by'umwihariko mu mikarago y'injyana ya HIP HOP aho yakoze indirimbo zitandukanye nk'iyo yise BUDARA,UMURARA n'izindi zirimo iyo aherutse gusohora yise YORA yibanda ku kwibutsa urubyiruko kudasesagura utwo baronse ngo hato bidasenya isoko y'ubusugire bwabo.

Niwe musore wasendereje ibyishimo kuri benshi mu banyeshuri ubwo yitabiraga irushanwa rizwi nka AFRICAN CAMPUS BATTLE ryahuje abanyempano baturutse muri za kaminuza zose zo mu bihugu bigize akarere ka Africa y'iburasirazuba (EAC).

Yegukanye umwanya wa 3 muri iri rushanwa azamura ibendera ry'u RWANDA muri KENYA ataha gitore atewe iteka ryo kutazabura umwanya wa mbere ubutaha.

Mu kiganiro yahaye Kalisimbi.com yavuze amahwa ari mu nzira y'inzitane anyuramo kuva yatangira kugeza ubu adatakaza imbaraga zo gukataza mu rugendo rwe rudasubira inyuma, avuga n'uburyo abikoramo ngo amasomo na muzika hatagira ikibangamira ikindi kuko byose ari ingenzi.

Ati"Ubusanzwe ndi umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda mu mwaka wa gatatu, Nkora umuziki kandi niga, n'ubwo biba bitoroshye ariko ntibiba birenze bisaba kwishyira ku murongo ku giti cyanjye buri Weekend mba ndi i Kigali mu bikorwa bitandukanye bya Music, ubundi indi minsi isanzwe nkajya mu masomo."

Ku bijyanye n'imbogamizi ahura nazo, Yongeyeho ati "Ibi byose mbikora bingoye kuko nta Management mfite, gusa ndakomeza ngahatana ubu ntagucika intege nkora mu bushobozi buke bwanjye ariko nzi ko hagize uwifuza ko dukorana, ntashobora guhomba."

KABABI nk'izina akoresha muri muzika akaba ari naryo akoresha ku muga nkoranyambaga ze zose mu ndirimbo 3 amaze gusohora zanyuze amatwi y'abatari bake nk'iyitwa UMURARA yakorewe n'umuhanga mu gutunganya umuziki SANTANA Sauce, BUDARA na YORA zombi zakozwe na HERVIS Pro muri High Vibes Records.

Akomoza ku ndirimbo ye YORA, yagize ati "Iyi ndirimbo iburira abantu bose bagira amahirwe bakagira ngo azahoraho, Nyuma bakaza kwisanga ayoyotse ndetse ntacyo basigaranye , Niba ugize amahirwe ukabona birimo gukunda Yora uzigama."

Yasoje yizeza abantu ko ateganya gukora n'izindi ndirimbo zizabaryohera kandi zizafasha umuryango nyarwanda mu ukwiyubaka bidasigana no kwidagadura.