HARMONIZE AKOMEJE GUTAKAMBIRA KAJALA WAVUNIYE IBITI MU MATWI YITUMURIRA AGATABI.

Yitwa Rajab Abdul Kahali mu mazina ye asanzwe yamamaye nka Harmonize umuhanzi umwe mu b'imbere mu gihugu cya Tannzania akomeje gutakira uwavuniye ibiti mu matwi wahoze ari n'umugore we.

HARMONIZE AKOMEJE GUTAKAMBIRA KAJALA WAVUNIYE IBITI MU MATWI YITUMURIRA AGATABI.

Yitwa Rajab Abdul Kahali mu mazina ye asanzwe yamamaye nka Harmonize umuhanzi umwe mu b'imbere mu gihugu cya Tannzania akomeje gutakira uwavuniye ibiti mu matwi wahoze ari n'umugore we.

Hashize iminsi Harmonize atandukanye n'umunya-Australiakazi witwa Briana uri no mu Rwanda, bari bahararanye kuva mu mpera z'umwaka ushize nyuma yo gucana umubano uyu mugabo ntamahwemo namba afite.

Umuhanzi Harmonize akomeje gutakambira KAJALA ngo basubirane

Harmonize yahise agarukira KAJALA FRIDA wahoze ari umugore we uko umunsi wije n'undi uko ukeye ntasibe kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga ze atakambira uyu mubyeyi ngo nawe amugarukire kuko agatima ke kakirehareha kaganisha iwe ariko uyu mugore babanye igihe akamwima amatwi ntagire na gito abivugaho.

Mu minota mike ishize uyu muhanzi rurangiranwa yongeye gushyira ifoto ya KAJALA arimo atumagura agatabi ku rukuta rwa Instagram akoresha abiherekeresha ubutumwa bumwibutsa ko nta wundi ateze gukunda uretse we kandi ko buri joro ahora amurota yongeraho ko ariwe BOSS we.

Mu rurumi rw'icyongereza yagize ati "How can I love someone new, when every night I dream of you? Everybody meet someone I'm Going to Die with ...!!!! NA ????????????????????????????????❤❤ KAJALA FRIDAH MY BOSS." 

Aherutse  kubwira abamukunda ko uyu mugore naramuka amugarukiye inganzo ye izikuba agasohora indirimbo nziza umusubirizo. Si ibyo gusa kuko yanaguze imodoka nziza yo mubwoko bwa Range Rover ayihonga KAJALA ngo arebe ko yagaruka ariko biba iyanga aryumaho bamwe babyita ubusazi abandi babyita urukundo.


KAJALA kugeza n'ubu ntacyo aratangaza kuri ibi.