DJ DIZZO arishyuzwa akayabo kubera ibyaha by'ihohotera yakoze.

DJ DIZZO arishyuzwa akayabo kubera ibyaha by'ihohotera yakoze.

Umuvangamuziki Mutambuka Derrick wamamaye ku kazina ka DJ DIZZO akomeje kwishyuzwa amafaranga yahawe nk'imfashanyo nyuma yo kuvumburwa ko yakoze ibyaha bifitanye isano n'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Byamenyekanye ko uyu musore usigaje iminsi mike akipfira kubera indwara ya Kanseri, hari amakuru avuga ko yakoreye ibyaha byo gufata ku ngufu abagore ubwo yari akiri mu Bwongereza. 

Bivugwa ko yaje guhamwa n'ibi byaha byo gufata ku ngufu abagore babiri muri 2015 agakatirwa igifungo cy’imyaka 9 n’amezi 9 muri gereza bigaragaza ko yaba yaratorotse adasoje ibihano.

Mu nama yakorewe ku ikoranabuhanga(ZOOM Meeting) yahuje umuryango we na bamwe mu bamukusanyirije aka kayabo, humvikanye ibisa n'urujijo kuri ibi cyane ku bakoze ubu bugiraneza bibaza niba uwo babikoreye ariwe cyangwa undi.

Tariki 19 Gicurasi nibwo twakoze inkuru ya DJ DIZZO wari watangiye gukusanyirizwa amafaranga miliyoni 9 amufasha kuba yazasoreza iminsi y'ubuzima bwe mu Rwamubyaye avuye mu bwongereza aho yabaga.

DJ DIZZO

Icyo gihe buri wese yitanze uko ashoboye kuko uyu musore yagaragaje ko nubwo arwaye indwara idakira ariko akunda igihugu cye kandi ko atifuza kugwa ishyanga.

Kuri ubu nyuma y'iminsi mike asesekaye i Rwanda yifuzaga, byahinduye isura hakimenyekana aya makuru y'ibyaha yakoze bituma abamukunze n'abamufashije bagwa mu kantu.

Nk'uko byumvikana mu majwi y'abafashije uyu musore, bongeye kubihuza n'ibyabaye ku mukinnyi wa Filime D'Amour Seleman bivugwa ko nawe yitangishije abantu amafaranga avuga ko akeneye impyiko nzima nk'uburwayi yari amaranye igihe.

Byatumye kandi ukurakara kugaragara mu maso ya rubanda batangira kumwishyuza amafaranga arenga miliyoni 9 y'amanyarwanda bamukusanyirije ngo asoreze ubuzima mu Rwanda dore ko yabwiye itangazamakuru ko yahawe n’abaganga amezi atatu yo kubaho.

Bibaye ari mpamo koko,Byaba bikomeza gukamya burundu ubumuntu mu mitima y'abantu kuko akenshi iyo bagiye gufasha batekereza ku byaba byarabaye ku bandi bakwitwa ko babatekeye imitwe babeshya ngo aha barasaba ubufasha.