LA CASA DE PAPEL(MONEY HEIST) IJE MU BICE BISHYA.

Iyi filime y'uruhererekane yakozwe n'umugabo ukomoka mu gihugu cya Esipanye(Spain) witwa Alex Pina, igarutse mu bice byayo bishya...

LA CASA DE PAPEL(MONEY HEIST) IJE MU BICE BISHYA.

LA CASA DE PAPEL(Money Heist) imaze imyaka itanu kuva yatangira, kuri ubu iyi Film yakunzwe n'abatari bake igiye kugarukana indi sura nshya mu mpeshyi y'uyu mwaka nk'uko umuyobozi akaba n'umwanditsi wayo Alex Pina yabivuze.

Iyi filime y'uruhererekane yakozwe n'umugabo ukomoka mu gihugu cya Esipanye(Spain) witwa Alex Pina, yaryoheye benshi kuri iyi si ya Rurema ica ku rubuga rwa Netflix ruyifitemo n'imigabane.

ALEX PINA umuyobozi wa filime La Casa de Papel

Agace ka mbere kayo bwa mbere kasohotse ku tariki 2 Gicurasi 2017, kuri uyu munsi ikaba yujuje imyaka itanu igiye hanze.

Uburyohe bugiye kujya mu bundi muri iyi mpeshyi nk'uko ALEX umuyobozi wayo yavuze ko tariki 24 Kamena 2022 azashyira hanze ibindi bice(episodes) bishya byayo bigize Season ya 6.

Money Heist cyangwa La Casa De Papel nk'uko benshi bayita, ni filime ivuga ku buzima bw'ibisambo byibisha amayeri adasanzwe n'ubuhanga buhanitse bigera aho biba zahabu muri Banki nkuru y'igihugu.

Alvaro Morte niwe mukinnyi w'imena muri iyi filime aho akina yitwa THE PROFESSOR uba ayoboye ibisambo bigenzi bye aba yarahuje mu mugambi mubisha wo kwiba bakigwizaho agatubutse. 

Ifite umwihariko cyane ku mazina y'abakinnyi bakina ari ibisambo muri iyi filime, bitwa amazina y'imirwa mikuru y'ibihugu nka Berlin umurwa mukuru w'ubudage, Tokyo w'ubuyapani,Nairobi wa Kenya nubwo kugeza ubu we yapfuye muri iyi filime, harimo n'abandi nka Denver,Rio n'abandi.

Yaherukaga gusohoka tariki 3 ukuboza 2021. Mu gihe cyose yajyaga hanze benshi bayitegerezanyije amatsiko bitewe n'ubuhanga ikoranye bwatumye yigarurira imitima ya benshi batuye uyu mubumbe.

LA CASA DE PAPEL ibice byayo bishya bizasohoka tariki 24 Kamena 2022.

Alvaro Morte uzwi nka Professor muri filime La Casa de Papel