BRUCE MELODIE I BURUNDI BIBAYE IBINDI BINDI.

BRUCE MELODIE I BURUNDI BIBAYE IBINDI BINDI.

Umuhanzi BRUCE MELODIE ibye bihinduye isura asunikwa bujura i Bujumbura,bishobora kurangira n'ibitaramo yari afite bisubikwa.

Minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu cy'u Burundi imaze gutangaza ko uyu muhanzi byeruye ko noneho ari mu maboko ya polisi aho akurikiranyweho ubutekamutwe(escroquerie).

Amasaha akuze yo kuri uyu wa 31 Kanama 2022 nibwo Itahiwacu Bruce yakiriwe nk'umwami mu karasisi k'ibinyabiziga bizenguruka i gisagara ca Bujumbura umugani w'abarundi baramuririmba biryohera ubibonye.

Ntibyaje kumuhira nyuma yaho kuko Polisi y'igihugu yahise imuta muri yombi nyuma yo kuregwa n'uwitwsa Toussaint umwe mu bateguye ibitaramo byaburijwemo mu mwaka wa 2019.

Soma: https://www.kalisimbi.com/BRUCE-MELODIE-ATAWE-MURI-YOMBI-NA-POLISI-I-BUJUMBURA

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Akeza gikorera mu murwa mukuru Bujumbura cyasohoye amakuru ko umushoramari umurega amwishyuza $2000 na 30000000 FBu.

Radio Ijwi ry’Amerika yo yatangaje ko umuntu ukorera muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yabahamirije ko nta gitaramo na kimwe uyu muhanzi ashobora gukorera muri iki gihugu ndetse n'ikiganiro yagombaga kugirana n'abanyamakuru cyahagaritswe.

Ibi byose byatije umurindi wo kuba uyu muhanzi atazataramira abarundi ku itariki yari yashyizweho n'ubwo amahirwe menshi agihari mu gihe yaramuka atanze ubwishyu.

Afite ibitaramo 2 mbaturamugabo buriwese adahejwemo bizaba ku itariki ya 02 na 03 Nzeri 2022, ni mu mpera z'iki cyumweru turimo.