KETTY AKOMEJE KWISHIMIRA UKO YAMBITSWE IMPETA.

KETTY AKOMEJE KWISHIMIRA UKO YAMBITSWE IMPETA.

Mahoro Kettia uzwi cyane mu itangazamakuru nka KETTY yambitswe impeta n'umukunzi we bari bamaranye igihe barebana akana ko mu jisho.

Kuri uyu wa kabiri w'icyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga z'uyu munyamakurukazi hasakaye amafoto n'amashusho agaragaza umusore w'umunyarwanda wibera muri Leta zunze ubumwe z'America witwa KARU Fred yihebeye amusaba kuzabana akaramata.

Uyu mwali w'igikundiro atazuyaje yemeye kuzamubera umufasha aramuhobera mu marira yuje ibyishimo nyuma inseko isaaba isura abitabiriye ibirori bakoma yombi babifuriza kurambana urukundo.

KETTY usanzwe akora ku ISIBO TV mu kiganiro amenyerewemo cya CHAPA CHAPA , akomeje kwishimira uko yambitswe impeta asangiza abamukunda amashusho n'amafoto byafatiwe muri ibyo birori.

Bije nyuma yuko kandi mugenzi we bakorana mu kiganiro kimwe EMMALITO nawe hari hashize iminsi mike yambitse impeta umwali yakunze urw'akadasohoka, Soma https://www.kalisimbi.com/emmalito-yatereye-ivi-umwali-ku-ifarashi 

KARU Fred umukunzi wa KETTY