THE CLASS LOVE SEASON 1 EPISODE 03

Duherukana ubwo Gaston yari amerewe nabi kubera inkoni nyinshi yakubitwaga na Papa Linda ndetse n'umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu kigo kandi nta kindi yaziraga ni URUKUNDO yakundaga Linda. ni mu gihe kandi Linda we yari amaze kwiyandikisha asohoka akebaguza ngo arebe niba Gaston yaba akiri hafi ariko aramubura, undi mukobwa witwa Chance amurangira aho ari kuko yari yabibonye amubwira n'ibyabaye byose niko kwirukanka agana ibiro bya displine master(umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu kigo) agiye kubona abona...........

THE CLASS LOVE SEASON 1 EPISODE 03
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 03
*****************************************
Duherukana ubwo Gaston yari amerewe nabi kubera inkoni nyinshi yakubitwaga na Papa Linda ndetse n'umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu kigo kandi nta kindi yaziraga ni URUKUNDO yakundaga Linda. ni mu gihe kandi Linda we yari amaze kwiyandikisha asohoka akebaguza ngo arebe niba Gaston yaba akiri hafi ariko aramubura, undi mukobwa witwa Chance amurangira aho ari kuko yari yabibonye amubwira n'ibyabaye byose niko kwirukanka agana ibiro bya displine master(umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu kigo) agiye kubona abona...........
isomere wumve ibyakurikiyeho nyuma ushire amatsiko.
Linda akibyumva yahise yirukira kuri bureau ya Discipline master aho bari bajyanye Gaston akigera ku umuryango ahita abona umuryango ufunze mu gihe akibaza byinshi yumva induru ivanze n'amarira menshi wari umuborogo wuzuye gutaka no gutakamba maze nawe atangira kubabara agira ikiniga yibaza icyo yakora biramuyobera amaze kumva koko ko ijwi ryatabazaga ryari irya Gaston umukunzi we bamumuhora,mu kanya katarambiranye yigiriye inama yo gukomanga ngo ahari wenda bamureka bakamuha agahenge mu gihe akibitekereza urugi bararufungura basunikira hanze Gaston amugwa imbere apfukamye yacitse intege mu maso he huzuye imibyimba y'inshyi zishushanyije asa n'uwakubiswe cyane koko yanogejwe,Linda biramunanira kwihangana imbere ya se na Discipline master aca bugufi atangira kumuhoza nawe ari ko amarira yamurenze,papa we aramwitegereza ibyo yakoraga byose umujinya ari ko wiyongera Linda nawe atamwitayeho byamurenze.
papa linda:"Cecekaho se nyine barakuzi,mbare rimwe wahagurutse aho ngaho uranyumva neza wa kigoryi we cyandaruriye umwana"(atontomera Gaston kuko yari abuze icyo abwira Linda)
Discipline master:"ubwo se aracyari aho akora iki?"(avugira hirya we atabireba)
papa Linda:"Linda sinongere kukubona uri hejuru y'iyo mbwa"
Gaston yiyaka Linda ngo bitamuzanira ibibazo akaba yanakwirukanwa arahaguruka ariyumanganya ngo hatagira umunyeshuli uza kumubona akajya amuserereza maze arihanagura neza,n'umujinya mwinshi uvanze n'agahinda ahuza amaso na Linda ahita asindagira aragenda abava imbere asiga Linda amarira yamubanye menshi yananiwe no kuvuga arinda arenga. papa linda ahita akururira Linda mu biro maze batangira kumutera ubwoba.
Papa linda:"nkubwire wa mukobwa we nkwihanangiriza...niwongera gukururana na kariya gasore uzambona neza uwo ndiwe ntabwo uransobanukirwa bihagije nka so wakubyaye sinshaka ko ingegera zose zirirwa zigusimburanwaho....uranyumva?"
Linda:"umva papa ibyo mukoreye Gaston ntibikwiye na gato sinzigera nkubabarira na rimwe kandi Imana yo mu ijuru niyo izabibitura ntakibazo mwakoze kandi icyo mwashakaga mukigezeho ntako mutagize murishimishije....."(abivugana amarira n'umjinya mwinshi)
Papa Linda:"umva nyumva neza nakubwiye ngo ninongera kumva ko wongeye no gusuhuzanya na iriya mbwa uzambona, muba mwaraje kwiga ntakindi... ntabwo muba mwaraje gusuhuzanya cyangwa kubeshyanya ngo murakundana uarnyumva neza? uyu ni umuyobozi wanyu ushinzwe imyitwarire yanyu nuko rero ntimukitware uko mubonye nkaho nta muyobozi mugira,azajya ambwira uko witwaye kandi ni biba uko ntakubwiye uzabona ko ibyo nakubwiraga atari imikino,kiriya ni ikimenyetso cyo kwereka n'utundi duhungu twose tukunuganuga ngo tura gushaka ibizatubaho nijye ubizi."(Linda araceceka gusa ntiyavuga)
Discipline master:"nawe arabizi ntabwo yakongera yabyiboneye ahubwo ndaza guhagurukira n'abandi bameze nkawe, erega nibo turara turwana nabo banze kuryama batindanye n'utwo dusore kandi se baba babahaye iki? ntacyo baba bababeshya gusa."
Papa linda:"ndagiye reka nsubire mu kazi ariko ndamuka numvise ibyo aribyo byose bijyanye nibyo nkubujije...nongere mbisubiremo ngo uzambona....ariko uyobewe ibyo twaje nkubwira mu modoka? none bitarenze n'iminota uti reka nkwereke ko nabyumvishije ugutwi kumwe bigaca mu ukundi dore ko utakigira n'isoni..eeeh ni ibyo wigira? uzabibona bidatinze ndakubwiye."
Amaze kumubwira ibyo ahita asezera Discipline master amuherekeza amubwira gukomeza kumucungira umwana we nawe arabimwizeza bataragera ku modoka ngo yinjiremo atahe ajya kumva yumva.........
Episode 04 on the way....................................................
Umwanditsi: Ishimwe Sammy
MURAKOZE GUSOMA iyi nkuru,Ndabakunda cyane Imana ibishimire kandi ibahe umugisha,amahoro n'urukundo mwisomera iyi nkuru,icyo ngusaba ni ugukanda like,ibitekerezo(comments) byanyu birakenewe kugira ngo menye ko muhari mbahe ibyo mwifuza.
SHALOOM!!!