THE CLASS LOVE SEASON 1 EPISODE 02

Duherukana ubwo Linda yari asubiye muri bureau igitaraganya asize hanze Gaston atanamubwiye, Gaston asigaye yibaza byinshi kubimubayeho atazi imva n'imvano yabyo. ni mu gihe kandi papa Linda yari akiri mu kuganira n'umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu kigo, ese ibyakurikiyeho ni ibiki? Komeza usome inkuru ushire amatsiko………...

THE CLASS LOVE SEASON 1 EPISODE 02
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 02
***************************************
Duherukana ubwo Linda yari asubiye muri bureau igitaraganya asize hanze Gaston atanamubwiye, Gaston asigaye yibaza byinshi kubimubayeho atazi imva n'imvano yabyo. ni mu gihe kandi papa Linda yari akiri mu kuganira n'umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu kigo, ese ibyakurikiyeho ni ibiki? Komeza usome inkuru ushire amatsiko………...
Gaston:"Linda bite? ubaye iki? ko uhise ugenda kandi nari ngukumbuye."
Mu gihe Gaston yabonaga Linda arenga amusize hanze ku umuryango wa bureau kandi akagenda atavuze yari asigaranye agahinda kavanze n'umujinya n'urwikekwe rwinshi atangira kwibaza ibimubayeho mu buryo atatekerezaga atangira kwivugisha.
Gaston:"ibi ni ibiki bimbayeho koko? umukobwa nakunze nkimariramo se nawe aranyanze cyangwa? ubu se ni iki gitumye ankorera ibi? ubu se we ntiyarankumbuye?! koko oya ntabwo wabikora Linda wanjye……. mu gihe akivugisha gutyo asa nuwataye umutwe,papa Linda yari amuri inyuma yumva ibyo byose yivugisha niko guhita amusumira amufata mu ijosi aramuhindukiza amurebesha mu maso Gaston ashaka kwirwanaho araiko biranga kuko yamurushaga imbaraga aratuza maze arongera amurebesha mu maso ye amurakariye atangira kumubwira amagambo akomeye n'ibibazo byinshi.
papa Linda: Linda wawe?..wamubyaye ryari? Wamubyaranye nande?..niko sha kadogo umwana wanjye uramuzi cyangwa?
Gaston:"rwose mumbabarire babyeyi ntabwo nzongera rwose"
Mu bwoba bwinshi n'igihunga asaba imbabazi papa Linda ngo amurekure yigendere mu gihe agisaba imbabazi akebutse abona umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu kigo iruhande rwabo afite inkoni nini akoresha ahana abananiranye noneho ubwoba buriyongera kurushaho ataravuga bamukubita iya mbere banamutota amagambo menshi ari ko anataka.
papa Linda:"mpereza hano iyo nkoni nkubite umushenzi ungira ku umwana agashaka kumukoresha icyo ashaka iyi mbwa gusa."
Discipline master:"oya reka tumujyane mu biro(bureau) byanjye tumuhane neza ashobora no kuba atagira icyo akubwirira hano kuko ari hanze."
Baramujyanye mu biro bakomeza kumuhata inkoni nyinshi n'ibibazo papa Linda afite umujinya w'umuranduranzuzi.
Gaston akomeza kubasaba imbabazi arira kuko inkoni zari zimurembeje arabatakambira cyane arahira ko atazongera gukunda Linda.
papa Linda:"harya witwa nde? ubundi iwanyu ni he?
Gaston:"nitwa Nkurunziza Gaston....nyine….nyine...iwacu ni…(PAPA Linda ahita amuca mu ijambo ataragira icyo arenzaho)
papa Linda:"ngo witwa Nkurunziza? ubwo se inkuru nziza wowe ikurimo ni iyihe? Cecekaho sinkeneye no kumenya iyo uturuka, gusa kurugutura ibi bikobakoba byawe ngo ni amatwi nkubwire kandi unyumve neza uranyumva cyangwa uri igipfamatwi?
Gaston:"ndakumva neza mubyeyi"(avugana ikiniga)
PAPA LINDA:"nyanyunya nyenya nyunyenyi(amusubiramo) jyewe urabona nakubera umubyeyi wa gicucu we!(amutuka)
Ku urundi ruhande Linda nawe bamaze kumwakira asohoka umutima utari hamwe areba hirya no hino abura papa we abura na Gaston,mu gihe abuze n'umwe haza umwe mu bakobwa bari bari aho witwaga Chance amubwira uko byagendekeye Gaston,akibimubwira ahita yirukira kuri bureau ya Discipline master aho bari bajyanye Gaston akigera ku umuryango ahita abona……………………...
Episode 03 on the way...…………………………….
Umwanditsi: Ishimwe Sammy
Murakoze cyane gusoma iki gice cya kabiri cy'iyi nkuru y'urukundo rwo mu ishuli tukurarikra kuzasoma ibindi bice bizakurikira. Kora subscription ujye uyiiboenra ku gihe,wandike n'igitekerezo cyawe muri Comments wibuke gukora share ku nshuti zawe turagukundaaa.