SALIMA AKOZE AMATEKA YO KUGARAGARA MU BAZASIFURA IGIKOMBE CY'ISI.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rimaze kwemeza abasifuzi 36 bo mu kibuga hagati bagomba kuzasifura imikino y’igikombe cy’isi uyu mwaka kizabera mu gihugu cya Qatar kuva mu Gushyingo aho bwa mbere umusifuzikazi wo mu Rwanda yagaragaye kuri uru rutonde

SALIMA AKOZE AMATEKA YO KUGARAGARA MU BAZASIFURA IGIKOMBE CY'ISI.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rimaze kwemeza abasifuzi 36 bo mu kibuga hagati bagomba kuzasifura imikino y’igikombe cy’isi uyu mwaka kizabera mu gihugu cya Qatar kuva mu Gushyingo aho bwa mbere umusifuzikazi wo mu Rwanda yagaragaye kuri uru rutonde.

Yitwa Mukansanga SALIMA  utuye Kicukiro nyuma yo kwimwa gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports uyu munsi yanditse amateka bwa mbere yo kuba ari mu basifuzi 3 b’abagore n'abagabo 33 bose bazasifura igikombe cy'isi.

SALIMA Mukansanga uciye agahigo ko kuba umunyarwandakazi uzasifura igikombe cy'isi.

Kuva iyi mikino y’igikombe cy’isi yatangira gukinwa kuva mu 1930, ni ubwa mbere iyi mikino igiye kuzagaragaramo abasifuzi b’abagore. Mukansanga Salima yemerewe gusifura iyi mikino nyuma y’andi mateka aheruka gukora mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yabaga umugore wa mbere usifuye imikino y’igikombe cya Afurika.

Nyuma yo gusifura igikombe cya Afurika, Mukansanga agiye gusifura n’imikino y’igikombe cy’Isi.

Si mukansanga gusa ugiye gukora amateka yo gusifura igikombe cy’Isi, kuko yatoranyijwe arikumwe na Stephanie Frappart ukomoka mu bufaransa. Frappart na we uyu mwaka yakoze amateka atandukanye harimo gusifura mu mikino ya UEFA Champions League y’abagabo, amajonjora iyi imikino y’igikombe cy’Isi, ndetse muri uku kwezi anasifura umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cy’Ubufaransa. Yoshimi Yamashita ni umusifuzi w’umugore na we ukomoka mu Buyapani, akaba nawe yemerewe kuzasifura imikino y’igikombe cy’isi ntagisibya.

Stephanie Frappart na we azaba yitabiriye imikino y’igikombe cy’isi bwa mbere

“ uyu mwaka intego tuyigezeho byadusabye imyaka myinshi kugirango igikombe cy’isi kizabonekemo abasifuzi b’abagore. Twagiye dukoresha aba basifuzi mu mikino y’abana bakiri bato, gusa kuri ubu bibaye ngombwa ko bazano mu irushanwa rikuru nyuma yahoo tubonye ko abasifuzi b’abagore bari ku rwego dushaka.” Pierluigi Collina ukuriye akanama k’abasifuzi muri FIFA aganira n’itangazamakuru.

 

Igikombe cy’isi kigiye kuba ku nshuro ya 22 kikazabera muri Qatar uyu mwaka, kuva tariki 21 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza.