KIGALI: UBURYO BUGEZWEHO BWO KWAKIRA ABASHYITSI MU BUKWE BURI GUHINDURA UBUZIMA BWA BENSHI

KIGALI: UBURYO BUGEZWEHO BWO KWAKIRA ABASHYITSI MU BUKWE BURI GUHINDURA UBUZIMA BWA BENSHI

Mu muco nyarwanda birazwi ko iyo abashyitsi bakiranywe urugwiro mu birori ntakabuza burya biba byagenze neza.

Ni kimwe mu bigenderwaho cyane cyane mu bukwe cyangwa mu bindi bitaramo bibereye amaso biba byateguwe ahanini bifatwa nk'isooko y'umunezero nyawo.

Byumwihariko Muri iki gihe aho usanga Ubukwe buhabwa agaciro cyane ku buryo bigoye ko wabutegura ngo wirengagize abazagufasha kwakira abashyitsi, haba mu gutanga ikaze cyangwa mu kubazimanira.

Kugeza ubu hari bamwe biganjemo urubyiruko bikomeje guhindurira ubuzima binyuze mu kuba barabigize umwuga ndetse babikora mu buryo bwihariye kandi bugezweho cyane mu mujyi wa Kigali no hanze yawo bimaze kuba nk'umuco. Biragoye ko wajya mu bukwe bw'abasirimu ngo uburemo Abakobwa beza n'abasore bambaye impuzankano bashinzwe kwakira abashyitsi ndetse n'izindi serivisi zitandukanye.

SAWA PROTOCOL AGENCY, ni Itsinda ry'abasore n'inkumi rimaze kumenyekana cyane muri uyu mwuga wo kwakira abashyitsi mu bukwe n'ibindi birori aho ryagaragaje ubudasa.

Kalisimbi.com yaganiriye n'Umuyobozi wa Sawa Protocol Agency, Olivia Rwabirinda ashimangira ko kuva kera Ubukwe ndetse n'ibindi birori, byitwa ko byagenze neza iyo ababyitabiriye bakiriwe neza uko bikwiye.

Olivia yagize ati" Hambere umuntu yateguraga ubukwe agahamagara bene wabo cyangwa inshuti ze ngo zimwakirire abashyitsi, rimwe na rimwe ntibigende neza kubera ko ntawe uba ari bubikurikirane cg bakabikora uko babonye kubera ko ntabundi bumenyi babifiteho bikarangira abashyitsi batakiriwe neza nkuko bikwiye".

Olivia Rwabirinda uyobora SAWA PROTOCOL AGENCY

Uyu muyobozi wa SPA Ltd akomeza avuga ko byatumye agira igitekerezo cyo kwiga uburyo bwiza bwo kwakira abashyitsi no kubitaho (Hospitality).

Nyuma yo kugira ubumenyi muri Hospitality, Olivia avuga ko yihuje na bagenzi be nabo bize uwo mwuga batangira gukora mu birori ndetse batanga n'akazi ku bandi bihindura imibereho yabo muri rusange irushaho kuba myiza.

Yunzemo ati "kubera gukora aka kazi kinyamwuga no gukorana ubunyangamugayo bituma tugirirwa icyizere, kuva 2020 tumaze kumenyekana kandi duhora dushaka udushya kugirango turusheho kwitwara neza". 

Sawa Protocol Agency ikora ibikorwa bitandukanye byiganjemo kwakira abashyitsi mu bukwe, Inama, Ibirori bisoza amashuri, kumurika ibikorwa, kwamamaza n'ibindi birimo no gutegura neza[Event Planning].

Iri tsinda ryiganjemo Abasore n'Inkumi basaga 50 bihurije hamwe kugirango bihangire imirimo bahereye k'ubumenyi bafite muri Hospitality.

Mu gihe gito bamaze bakora uyu mwuga bimaze kubinjiriza agatubutse nk'umusaruro nyawo ndetse bageze ku rwego rwo kwagura imipaka bagaba amashami n'ibwotamasimbi aho kuri ubu bagiye gufungura icyicaro ku mugabane w'iburayi mu gihugu cy'Ububiligi.

Ibi byose bikomeza kugaragaza uburyo byongera amahirwe yo kwiteza imbere kuri benshi binazamura impano zitandukanye mu kwakira abashyitsi [Hospitality] nka kimwe mu birango by'umuco n'ubudasa mu banyarwanda.

Irebere amashusho hano;