AMANOTA Y'IBIZAMINI BYA LETA ARASOHOTSE.

AMANOTA Y'IBIZAMINI BYA LETA ARASOHOTSE.

Minisiteri y'uburezi imaze gushyira hanze amanota y'ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye.

Nk'uko byari byatangajwe n'ikigo gishinzwe ibizamini bya leta NESA , kuri uyu wa Kane  tariki 15 Ukuboza 2022 nibwo amanota y'abanyeshuri yasohotse.

Akimara gutangazwa, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr. Gaspard Twagirayezu yatangaje imibare uko ihagaze mu bijyanye n'uko abanyeshuri bitwaye.

Abakandida 47,379 nibo bakoze ibizamini bya leta muri bo abasaga 44,818 babashije gutsinda ku ijanisha rya 94.6%.

Mu mashuri ya Technique ni 97,8%, mugihe mu mashuri y’inderabarezi (TTC) ari 99.9%.

Abakandida bigenga mu bumenyi rusange bari 10,481, muri TVET ari 1424 naho muri TTC ari 16.

Abatsinzwe ibizamini mu bumenyi rusange basaga 2000 bagize 5%, mu mashuri ya tekinike ni 2% naho mu nderabarezi ni 0.1%.

Mu mashuri ya tekinike, abakoze ibizamini bya Leta ni 21 227, abatsinze ni 20 752, bahwanye na 97,8%.

Mu mashuri nderabarezi, abakoze ibizamini bose ni 2895, abatsinze ni 2892, bangana na 99,9%.

Umunyeshuri wakoze ikizamini akagira amanota ari hagati ya 70-100 mu isomo runaka aba ari mu cyiciro cyiswe ‘Indashyikirwa’ kigasanishwa n’inyuguti ya ’A’ ifite agaciro ka 6.

Hagati ya 69 na 65 gihwanye n’inyuguti ya ’B’ n’agaciro ka 5. Hagati ya 64 na 60 ni ’C’, agaciro kakaba ’4’. Hagati ya 59 na 50, inyuguti ni ’D’ naho agaciro kayo ni ’3’.

Ufite amanota ari hagati ya 40-49, inyuguti ijyana n’icyiciro cye ni ’E’ naho agaciro kayo ni ’2’. Ufite agaciro k’icyiciro ka 1 ni uwabonye amanota ari hagati ya 20 na 39, Icyiciro cye gisanishwa n’inyuguti ya ’S’. naho hagati ya 0 na 19 aba yatsinzwe. Inyuguti ye ni ’F’ agaciro kakaba ’0.’

Dr. Twagirayezu Gaspard yasoje ashimira abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini, abarezi ndetse n’ababyeyi.