THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 06

Tudatinze murabizi ko ubushize byari bikaze aho Linda abanzi be bari biyongereye nawe yibaza ibyo aribyo byamuyobeye,Gaston we yari ajyanywe na Discipline master aho tutazi,Philippe we yari yahungabanye nyuma yo guhura na Dayimoni yitwa Gakweto,Betty yarimo apanga undi mugambi mubisha,Ese arashyira abigereho?...arabigenza ate?..

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 06
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 06
''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''
Buenas tardes mis amigos!!! ngarutse mvuga indimi hhhh niwo mwuka ndimo uyu munsi ndabasuhuje cyaneee Yambiiiiiiii mwese mwese kabisa nizere ko mu meze neza nanjye ndaho ndashima Nyagasani umpaye uyu mwanya wo kuba nkiriho ni iby'agaciro tuba dukwiye kuzirikana iteka tugashima.
Tudatinze murabizi ko ubushize byari bikaze aho Linda abanzi be bari biyongereye nawe yibaza ibyo aribyo byamuyobeye,Gaston we yari ajyanywe na Discipline master aho tutazi,Philippe we yari yahungabanye nyuma yo guhura na Dayimoni yitwa Gakweto,Betty yarimo apanga undi mugambi mubisha,Ese arashyira abigereho?...arabigenza ate?....iri hahamuka rya Philippe se riraherera he?.......Linda arabyitwaramo ate?.....Gaston se we ibye bimeze bite?.........
Komeza wisomere iyi nkuru ugire icyo ukuramo kandi uryoherweeeeeeeeeeee............................
Ubwo Betty yari ari inyuma ya Dortoir ahantu mu kigunda cyuzuye ibyatsi ubona ko hari icyo ashakamo yabuze ariko bisa naho yagihishemo atibuka ahantu yagishyize,yasaga nk'uwataye umutwe kuko yari amze akanya ashakisha yahebye,yahagazeho umwanya muto ubona ko isura yayikunje arakaye cyane,yaratekereje cyane yifata no mu mutwe agerageza kwibuka niko guhita agenda yihuta agana ahantu hari igiti cyari hafi aho maze ageze munsi y'icyo giti arahagarara gato maze atangira kwivugisha gato "ahaaaa ni aha kabisa...ahubwo iriya nshinzi irambona aho bukera ntabwo inkira" ibyo yabivuze yunama atangiye guca bugufi ngo akore mu byatsi abanza kureba hirya no hino ngo arebe ko ntawe umubona ahita abona abakobwa babiri b'abanyeshuli barimo guca mu nzira yari hafi aho maze ahita yijijisha cyane abereka ko wenda yari aje kuhicara gusa nabo bakomeza kumureba cyane ariko we ntiyabitaho ariko yihagazeho amaze kwicara asa nkaho aje kuharuhukira gusa nta kindi maze nabo ntibabyitaho barikomereza ariko nawe akabacunga ngo arebe ko barenga gusa bajya kurenga hakaza abandi bahinguka nabwo akomeza kwihangana ngo arebe ko barenga gusa bo batararenga haza n'undi nawe yigendera ari nako buri wese uhaciye amwitegereza cyane akagiramo urwikekwe ariko akomeza kuhicara ategereje yihanganye ariko uko ategereza hakiyongera abandi niko guhaguruka ajijisha ahita yivugisha ngo "ndagaruka mu kanya ni hahandi"
Philippe yari akiryamye ku uburiri bwe Deo aba amuzaniye amata na cake ebyiri na snacks(isambusa) byo kumwitaho nk'umurwayi maze asanga yanahembutse kuko yamukozeho noneho abyuka ubona ko avuye mu bitotsi nta kibazo kindi cyamubayeho kidasanzwe maze aricara abonye ibyo Deo amuzaniye aratungurwa abona ko burya Deo ari inshuti nyanshuti bitandukanye nuko yamufataga yabanje gukeka ko atari ibye maze ahaguruka asohoka ajya kwihagarika,Deo asigara asasa bwa buriri bwa Philippe...... noneho Philippe agarutse aratungurwa na none abonye ubuiri bwe bumaze gusaswa abona n'ibidasanzwe kuri we maze araza aricara aratuza areba Deo mu uburyo bwo kumwibazaho byinshi maze Deo atangira kumuganiriza buhoro buhoro ngo atongera guhungabana mbese amutwaza gake gake kandi neza ariko Philippe akabifata nk'ibishya kumva Deo amuvugisha muri ubwo buryo.
Deo:"urumva umeze neza?"
Philippe:"yego nta kibazo ndumva meze neza."
Deo:"ntakibazo na kimwe wumva ufite?"(abivugana ubugwaneza bwinshi adahubuka)
Philippe:"nta kibazo rwose mfite pe!"
Deo:"sha mbwiza ukuri...urumva nta na hamwe ubabara mu umubiri?"
Philippe:"umva nkubwize ukuri....njye ndi mutaraga ahantu hose."
Deo:"okay ni byiza niba ntaho ubabara..."(akirangiza kuvuga ibyo areba akantu yari azanyemo bya bintu)
Philippe:"uko niko kuri kabisa ndi urutare rumwe rudaturika,ndi ibuye utamena njye ndi icyuma kirenze icy'umuringa...njyeweee....ahubwo se kuki urimo gukomeza kumbwira ibyo ugakomeza kubimbaza??..."
Deo:"akira banza ufungure ndakubwira nyuma"
Philippe:"ibi se ni ibyanjye byose?..."
Deo:"cyane wowe gerageza..."
Philippe:"okay!(afata cake imwe atangira kuyitapfuna asoma no ku amata)....ariko mbwira nta kibazo...gusa mbere y'ibyo byose ndagushimira n'ubundi numvaga inzara inyishe ukuntu..."
Deo:"Wowe banza wice isari isura isubirane ndagusobanurira neza nusoza."
Philippe:(uko akomeza gufungura amafunguro bamuzaniye bamutunguye niko yibazaga byinshi hashize akanya ntiyanyurwa arongera abaza Deo)"ariko se muvandi,...ubu ngubu ibi wabitekereje ute man cyangwa mwaketse ko nagize BD(umunsi mukuru w'amavuko) murashaka kunkorera surprise......mbwiza ukuri kuko bibaye ari ibyo mwaba mwibeshye kuko BD yanjye ntabwo izaba vuba aha..."
DEO:"Reka wowe tuza ntabwo ari ibyo."(abona ko ibyo yari arimo yabyibagiwe)
Philippe:"Hmmm!(aratangara) ubwo se byaba ari ibiki?"
DEO:"(Abibonye atyo kuko we yigaga ibijyanye n'ubuzima akeka ikintu kimwe niko kubaza Philippe) ariko nkubaze ikibazo kimwe...."
Philippe:"mbaza nta kibazo..."
DEO:"(abanza kumwiseguraho) ariko ntukeke ko hari ikindi mbishakira kandi ntibiguhungabanye sibyo?....ndakubwira impamvu nyuma."
Philippe:"njye ndi umuntu w'umugabo man ntacyo nahungabanaho ibyo aribyo byose mbaza ntaribi(ubona ko yihagazeho ukuntu)"
DEO:"hari indwara ikomeye ujya urwara?..niba ihari uyimbwire nkugire n'inama y'uko wajya uyirinda."
Philippe:"indwara....(abanza kubika umutwe ayitekerezaho cyane maze yibaza impamvu abimubajije gutyo,akeka byinshi)
DEO yakomeje kumwinginga ngo amubwize ukuri nyuma aza kumwemerera arayimubwira amubwira ko afite ikibazo cy'umutima ko kandi umutima awurwaye igihe kitari gito,Deo nibwo yamenye ko burya byari umutima wari ugize ikibazo niko kumubwira impamvu yamubajije ibyo byose maze Philipe akibyumva amubwira ko iyo hari ikintu kimukanze akenshi hari igihe ahungabana gusa nyuma akaza ubwenge,DEO abyumvise atyo aramwihanganisha amugira inama uko akwiye kubyitwaramo aramuhumuriza amwereka ko umuntu uko yaba ari kose byose bishoboka iyo agihumeka kandi ko atari ngombwa kwitekerezaho cyane ngo ahangayike ahubwo igikenewe cyane ari ugukora ibyiza ufite gukora mu gihe ukiriho kuko twese turiho mu gihe tutazi waba urwaye waba utarwaye ntabwo wavuga ngo uzi igihe usigaje cyo kubaho igihe icyo ari cyo cyose twataha,ahubwo zirikana ko hari ikintu wowe ubwawe wazibukirwaho wakoze kiza,yakomeje kumugira inama gusa akimubwira byinshi Gaston yahise aza abageraho muri dortoir atungurwa no kubona bo bari aho abandi barimo kwiga.
Gaston:"Philipe bite ko muri aha aya masaha..."(Philippe araceceka Deo aba ariwe usubiza)
DEO:"ahubwo se wowe ko uje aha iki gihe abandi barimo kwiga?.... ese ubu bundi wari wagiye he?...."
Gaston:"ko mbona Philippe atameze neza byakugendekeye bite?...."
Philippe:"ahubwo wowe byakugendekeye bite ko watinzeyo...."
Gaston:"oya banza umbwire ariko birabe atari byo byatumye utamera neza...kuko nanjye narinzi ko birenze gusa nasanze ntabirenze..."
Philippe:"byagenze bite se?...."
Gaston:"wowe banza umbwire wana ......ndaba nkubwira.."
Philippe:"ntacyo nabaye man nuko mbyutse nonaha gusa ntaribi"
Gaston:"ariko wagiye ugabanya kubeshya ntabwo uzi ko ari icyaha?....mvuye class bambwira ko wasaze urimo kwiruka waciye ibiti n'amabuye ariko ntabrib ubwo mbona umeze neza uko njye nkibita mu ugutwi naketse ko ari cya kibazo...sicyo se?..."
Philippe:"yego ni cya kibazo...gusa nanjye sindamenya icyankanze noneho......"
Gaston:"DEO ndabona ntako utagize wakoze kumwitaho..."
DEO:"ntaribi ibi ni ibisanzwe man"
Philippe:"none se byagenze bite wowe?....umusaza yaguhamagariye iki?..."
Gaston:"ntabirenze man yansabaga imbabazi ambwira ko yicuza amakosa ye yatumye bimugendekera kuriya...ariko ambwira ko ankeneye ikindi gihe ngo azampe ubutumwa bungenewe...."
Philippe:"ubwo butumwa bujyanye n'iki?"
Gaston:"nanjye sinakubeshya kuko yanze kumpa ukuri nyako......."
Gaston yakomeje kubaganiriza ibye maze batera story nyinshi zitandukanye bisanzuye.
Muri class ho abanyeshuli bari bakomeje kwiga basubira mubyo bize batuje,Linda aho yari yicaranye na Chance batuje bagiye kubona babona GOGO abahagaze hejuru abareba nabi bararebana bibaza impamvu y'ibyo byose.
Linda ashaka kumubaza ahita aterera hejuru atangira kubatonganya birabacanga.
Linda:(mu ubwitonzi bwinshi)"Bite Gogo..."
GOGO:"Bitoragure Linda....."(n'umujinya mwinshi)
Linda:"yego koooo...."(we na Chance barumirwa baramureba gusa)
GOGO:(asakuza cyane buri wese muri class abyumva)"Ndashaka ikayi yanjye mwa bajura mwe!!"
Chance:"ngo abajura?..."(aratungurwa no kumva Gogo abatuka gutyo,abanyeshuli bose bahita bahindukirira kureba ibibaye)
GOGO:"ndabeshya se nti muri abajura...mushatse kubyihakana se?....mbasake mwanze kubyemera."
Linda:"ariko se uratwita abajura twakwibye iki koko?..."
Chance:"ubu iyi si gatumwa..."
GOGO:"ugize ngo iki wa mbwakazi we!!!(amutuka amusingira amufata mu mashingu amuniga) ngo ndi gatumwa?...."
Chance abonye ko bikomeye arahaguruka yirwanaho amwiyaka Gogo atangira kumukubita amwita umujura maze intambara irarota hagati yabo basakuza umwe akubita undi akamwishyura ingumi,inshyi n'imigeri bitangira kuvuza ubuhuha Linda we yajya kubakiza Gogo akaba amukubise ikintu ishuri ryose rirahurura rirabakiza,Linda abonye ko babakijije afata ukuboko Chance barasohoka huti huti Linda ariwe uri imbere agikandagiza ikirenge hanze yumva mu ijosi umugozi uramunize umukururira muri....................
EPISODE 07 on the way................
ibi ni iki se mwo kabyara mwe?....Gogo usoje iyi ntambara se arayisoza?........ubu butumwa Gaston azakira niyongera guhura na Master ni butumwa ki?.....
Kanda LIKE,COMMENT na SHARE
kugirango ubone n'izindi episodes bikoroheye
Murakoze cyane
SHALOOOM