THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 08

Duherukana Linda na Chance bategereje ko bari bwirukanwe nyuma yo kurenga ku amategeko y'ikigo,Gaston we yabwirwaga ibyo atumvise neza kandi bikomeye kuko Animateur yamubwiriraga mu migani anamutera ubwoba cyane,ese byaje kugenda gute komeza usome wumve………...

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 08
*************************************************
Amahoro n'amahirwe bibane namwe ndabasuhuje aho muri hose mujye muzirikana ko mbakunda cyane ari nayo mpamvu iteka mba nshaka ko mumbwira icyo mushaka nkakibagezaho uko mubishaka. #ndabakunda
Duherukana Linda na Chance bategereje ko bari bwirukanwe nyuma yo kurenga ku amategeko y'ikigo,Gaston we yabwirwaga ibyo atumvise neza kandi bikomeye kuko Animateur yamubwiriraga mu migani anamutera ubwoba cyane,ese byaje kugenda gute komeza usome wumve………...
Gaston uko yakomezaga guterwa ubwoba na Animateur yabanje kwikangamo yibaza impamvu y'ibyo byose abwiwe biramuyobera gusa uko Animateur yakomezaga kumwereka umujinya n'ubugome byo kumuhabya ngo atinye.Ubanza byarabaye nka wa mugani ngo wirukankana imbwa cyane ukageraho ukayimara ubwoba.
Muri ako kanya Gaston yahise yikuramo ubwoba arikomeza maze arongera aramubaza noneho nawe yihagazeho rwose ari serieux cyane.
Gaston:"animateur nsobanurira neza ntabwo numva icyo iyo migani urimo kuncira imenyesheje urashaka kuvuga iki?"(yikarumye cyane)
Animateur:(arongera arahagarara akajya agendagendamo amuzenguruka aho we yicaye maze atangira kumubwira byinshi amusobanurira) "uyu munsi numvise inkuru….yari inkuru imeze nkaho ari data wari ugarutse ku isi….iyi nkuru numvise iryoshye kurusha ubuki nibwo bajya bavuga ngo nibwo buryoha kurusha ibindi ariko yo iraburenze...yanshimishije kuruta uko nishimiye umushahara wanjye wa mbere mbese byari nko kugwa muri cya gihugu cy'amata n'ubuki njya numva bavuga nako sinzi uko nabigereranya byandenze,urashaka kumenya iyo nkuru iyo ariyo se?"
Gaston:"mfite amatsiko yo kumenya iyo nkuru iyo ariyo ahubwo mbwira nigendere dore amasaha yo kujya kurya agiye kugera."
Animateur:"Hhhhhhhhhhh" (asekamo gake asekera ku umutsi w'iryinyo ubona ko aseka nk'utabishaka)
Gaston:"none se ko utansubiza ahubwo ukanseka"
Animateur:"ariko se sha wagoye umenya ko ukiri no mu ubuzima nkubwo bwo gutegereza ko basona ngo ujye kurya kandi nabwo wajya kurya ukarya kawunga nayo itameze neza y'intica ntikize."
Gaston:"eh! ubwo se ushatse kuvuga iki?...ariko jyewe irampaza burya kandi ibyo ntakibazo kuko ngo n'izibika zari amagi,wowe se ubu buzima ntiwabuciyemo? nanjye nzabuvamo rero menya ko ntacyo watanze uretse ubuntu bw'IMANA ndabeshya se?"
Animateur:"reka sha ibyo uvuga ntabwo ubizi uracyari kadogo,ariko icyo nakubwira ni kimwe ni uko ugomba kwimenya ukamenya uwo uriwe nezaaa ukabona kwishora mubyo gukundana."
Gaston:"iyo niyo nkuru wumvise se cyangwa?"(atangira gukeka ibyo aribyo maze aramuninura cyane amwereka ko noneho yamutinyutse bya nyabyo atakimutinya)
Animateur:"Inkuru ntayindi ni ibyo numvise bagukoreye kandi ndagira ngo nkubwize ukuri ko ibyo bagukoreye byari nk'agatonyanga mu Nyanja nkurikije ibyo nari kuzagukorera vuba aha. Nkubwize ukuri ko nutareka uriya mukobwa ngo ni Linda nzagukorera ibirenze biriya kuko buriya ntacyo bagukoreye kizima jye nabifashe nko kuguha ka warning rwose nko kukubwira ngo bireke ntabwo baguhannye kwari ukugukinisha rero nushaka umugendere kure kuko kukubonana nawe nzabifata nkaho nakubonanye urumogi muri iki gihugu."
Gaston:(aramureba uko avuga maze abanza guceceka gusa nyuma amusubiza muri aya magambo) "animateur rero ibyo wavuze byose nabyumvise wikwirirwa urushya umbwira kureka uriya mukobwa kuko namaze gufata icyemezo ndakuka singiye guhura n'ibibazo nzira ubusa,niba ari ibyo rwose jye sinkibirimo."
Animateur:"ahhhaaaa ntiwumva se noneho ko ubaye umuntu muzima,ubu rero ngiye kukubwiza ukuri niba koko waramuretse ARIKO...... ukazamusubiraho nkabona mukururukana nka kwakundi simbishaka uzambona kuko izo kururu kururu zanyu nizo mbanje kukwihaniza uranyumva neza?"(noneho atangira kwiyoroshya kuko yumvise ko Gaston atagikunda Linda agabanya umujinya)
Gaston:"kubita impfubyi wiyibwiriza kurira rwose ubyumve ko nkubwiza ukuri ntabwo nkeneye kongera guhura n'ibibazo nzira umukobwa nushake umbuze buri mukobwa wese ushaka kuko ibyambayeho byambereye isomo."
Animateur:"Okay! buriya rero nanjye Linda ndamukunda ariko nari narabuze aho muhera kuko nabonaga ntazi uko ameze kubera wowe,rero kuva wamuretse noneho niko kanya ubu nicyo gihe cyanjye cyo kumubona kuko uriya mwana ni mwiza namwifuje kuva kera."
Gaston:"wowe mbwira vuba rwose njye kwirira ntabura byose naho ubundi icyo cyose ushaka nzakigukorera"
Animateur:"Humura ntakibazo iri joro ntabwo witeza iriya kawunga ndaguha kubyo abayobozi turyaho,ndashaka ko uzajya uburira abandi bana ukababwira ko Linda ari ndakorwaho ukajya unambwira ingegera iyo ariyo yose yamwegereye nkamenya uburyo mpangana nayo,kandi ntihazagire umuntu n'umwe umenya ibyo tuganiriye uranyumva?..ugomba kujya ubabwira ibyakubayeho bakamutinya bose ukanababwira ko acunzwe cyane uzabikinisha azabona bibi cyane."
Animateur akimubwira ibyo bariyunze na Gaston amwereka ko ntaribi iby'urukundo rwe na Linda yabivuyemo ko rwose atakinabitekerezaho,nyuma yamuzaniye ibyo kurya by'abayobozi nkuko yari yabimwereye,Gaston amaze kurya ubona ko yishimye cyane kuba atariye atariye kawunga nk'abandi banyeshuli,yasezeye kuri Animateur amwizeza ko ibyabo bizaba ibanga ryabo gusa kandi ko ibyo ashaka byose azabimukorera,yahise aboneza no kuri dortoir kuko amasaha yo kuryama yari ageze ntiyanasubiye mu ishuri,akigera ku gitanda cye ngo aryame, Philipe yahise amugeraho amubaza ibyamubayeho byatumye atagaruka muri class bikamubuza no kujya muri dinning(aho bafatira amafunguro).
Philipe:"Gaston bite ko cya gihe wahise usohoka utanavugishije umwana?..uziko narinzi ko mugiye kuganira birambuye nkabona uhise ucaho gutyo gusa….nawe rero yahise ambwira ngo nze nkwinjirire byibura umwumve ugaruke ubundi se nawe ko yanze kubimbwira mwapfuye iki gituma ufata umwanzuro wo kwiyongoza nka kuriya ugasohoka,mbwira buretse kuryama man."
Gaston:"sha yari atangiye kunzanaho sinzi ngo ni ibiki? ngo ubutumwa buvuye kuri Linda kandi nkubwije ukuri ndambiwe ibigeragezo by'urukundo kuko ishyano naboneye hariya sinshaka kongeraho irindi ndaje nibereho ndi single(udafite umukunzi) kuko kugira umukunzi ariko uhora mu bibazo birutwa no kubaho ntawe ariko ufite amahoro."
Philipe:"erega ndumva baguhabuye ariko nabyo ntaribi niwo mwanzuro wafashe nyine tu."
Gaston:"reka niryamire ndarushye man"
Philipe:"buretse man ahubwo mbwira,ko nasohotse ngo nkurebe nkabona urengeye kwa animateur kandi uzi n'ukuntu yari yaguteje abantu uziko nahise nibaza byinshi naketse nti ese noneho ugiye kwihorera nawe ngo umukubite,noneho byancanze cyane mbonye utaje no kurya man cyangwa wamugezeho araguhangayikisha birenze? noneho abana babonye utaje kandi na Linda nawe ntiyaje muri dinning bahise bacika ururondogoro bavuga byinshi bamwe bakambaza nkababwira ko ntabyo nzi nanjye,mbwira man kwa animateur byagenze bite?"
Gaston:"ibyo tubireke man ahubwo reka niruhukire ibindi wowe nzaba mbikubwira."
Philipe yakomeje kumuhatiriza ngo amubwire ariko ntiyagira na kimwe amubwira aramuhakanira ngo azaba abimubwira yaruhutse,bararyamye kuko cyari cyo gihe cyo gusinzira ku banyeshuli bose,
Bukeye bwaho Linda na Chance nk'ibisanzwe ariko bategereje kujya kwitaba Discipline master,bamaze kwambara uniform(imyambaro y'ishuri) bagiye ku biro bya Discipline master basanga atarahagera mu gihe abandi barimo bajya mu mashuli yabo,bo bahagaze imbere y'ibiro bamutegereje gusa mu kanya gato yahise aza,atangira kubabwira nabi kubera imyitwarire yabo idahwitse,maze ahita abohereza kwa Animateur ngo abandikire impapuro zo kubirukana batahe, nyuma yo kubana ko atabitayeho kukobamusabye imbabazi akazibima,bahise bagenda bagana aho animateur yakoreraga nkuko bari babibwiwe bagezeyo barakomanga bakingura umuryango barinjira maze bakinjira batungurwa na.…………………………………..
EPISODE 09 on the way...…………………………..
Umwanditsi; Ishimwe Sammy
Linda na Chance batunguwe n'iki se mama?...….Gaston se yarashyize yerurira Philipe ibyabaye?...….ubu se koko Gaston kuki yanze Linda bataranabonana?...Linda se nabimenya azabyitwaramo ate?...….
Murakoze cyane gusoma aka gace ka 08 ntuzacikwe na Episode 09 icyo usabwa ni ugukora SUBSCRIPTION kuri iyi Website kugirango ubone episodes zose zabanje n'izizakurikira byoroshye,tanga ibitekerezo(COMMENTS),kora SHARE usangize iyi nkuru inshuti zawe zose. #turagukunda
SHALOOM!!!