THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 03

Twihuse rero murabizi ko duherukana ubushize aho hari ijambo Philippe yari agiye kubwira Chance gusa mwalimu agahita yinjira bigapfira aho,Gaston we yarimo yibaza byinshi kuri Betty byamuyobeye,Ese ko hari urusaku rwumvikanye mu kigo,aba banyeshuli baba barasakurije iki?.....Aho si Betty ubaye imbarutso y'urwo rusaku?....ese ubundi aya magambo yatumye Betty arakara ni ayahe?.......ni ibiki muby'ukuri byanditse muri iriya kayi?........

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 03
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 03
'''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''
Ineza n'ubuntu biva ku umuremyi wacu bibane namwe mwese aho muri hose #ndabakunda ndizera ko mumeze neza cyane mbifuriza ibyiza byose mwifuza kugeraho mu ubuzima bwanyu kandi mwizere ko muzabigeraho (matayo 7:7)
Twihuse rero murabizi ko duherukana ubushize aho hari ijambo Philippe yari agiye kubwira Chance gusa mwalimu agahita yinjira bigapfira aho,Gaston we yarimo yibaza byinshi kuri Betty byamuyobeye,Ese ko hari urusaku rwumvikanye mu kigo,aba banyeshuli baba barasakurije iki?.....Aho si Betty ubaye imbarutso y'urwo rusaku?....ese ubundi aya magambo yatumye Betty arakara ni ayahe?.......ni ibiki muby'ukuri byanditse muri iriya kayi?................
Komeza usome wiyumvire kuko bisigaye ari hatari peeeeeee!......................
Gaston wari mu bitekerezo bidashira dore ko ubwonko bwe bwari bwaharuhiye aho yakomezaga kwibaza ikiza gukurikira,nyuma y'ukwivumbura kudasanzwe kwa Betty bari bakundanye muri iyo minsi nako byo byasaga nko guhararana si ugukundana,kuko yari yicaye muri class hamwe n'abandi bose ubwo basaga nk'abatuje mwalimu arimo yigisha bahise bumva hanze urusaku rudasanzwe maze kwihangana birabananira bajya kurungurukira mu madirishya bose uko bakabaye ngo barebe ishyano ribaye,Gaston we yahise atekereza byinshi ubwoba buramutaha atekereza ko ntakabuza Betty akoze ibara mu kigo kuko yari yagiye yabyiyemeje kandi yanabimubwiye rero niyo mpamvu nta kindi cyamujemo ni uko yiyumvisemo ko nta kundi iryavuzwe ritashye icyo Betty yifuje bisa naho akigezeho bidashidikanywaho.
Mu gihe we agitekereza ibyo byose, bose uko bakarebye hanze babona kumbi ari Discipline master uvuye muri gereza aho abanyeshuli ba mbere bakimubona basakurije rimwe bavuga ngo 'aragarutse' abandi ngo 'cyagarutse cya kigome' bakomeza kumukwena bavugira hejuru gusa we yarabibonye ko bamwe batabyishimiye ariko yikarumye nta na kimwe yitayeho yahise ajya kureba Director mu biro bye ngo arebe ko yasubira ku kazi ke ntamananiza.
Abanyeshuli babonye arengeye mu biro bya Director bareka noneho kumukwena ahubwo urusaku ruriyongera mu mashuli yose buri wese abiteraho COMMENT kandi buri wese anyuranya n'undi kuko bamwe baramukundaga abandi batamukunda,kuko abamukundaga bavugaga ngo 'IMANA Ishimwe ko agarutse' naho abataramukundaga bo bakavuga n'umujiya ubona batishimiye kugaruka kwe bakungamo ngo 'iyo kigwayo kiriya n'ubundi ntacyo kimaze',abalimu bose bari bumiwe cyane babona ntaho bahera mbese byari byabananiye guturisha abanyeshuli bose gusa baragerageza,Gaston we aho yari ari yariruhukijemo mu umutima nta kindi cyabimuteye we ntabwo ari uko yari yishimiye kugaruka kwa Discipline master mu kigo ahubwo ni uko yumvaga ko Betty noneho akoze ishyano,gusa n'ubwo yiruhukijemo yari agitegereje ko nabyo bishobora kubaho,nyuma yuko abanyeshuli bamurebaga cyane bamwe bakanamubaza uko yakiriye kuba uwamugambaniraga ngo abambwe agarutse mu kigo kandi azamuyobora maze akabasubiza ko ntacyo umutima umushinja kuko nta cyaha yakoze kandi ko ku giti cye amahitamo ye yahisemo azatuma abaho neza kandi we n'uwo mugambanyi bazabana neza kurutaa undi uwari we wese yigeze kubana nawe,akibasubiza gutyo hari uwagize amatsiko amubaza ayo mahitamo ayo ariyo azatuma injangwe n'imbeba bibana mu inzu imwe maze aramubaza ati injangwe ni inde?,injangwe ninde? iyo nzu ni iyihe? niko kumusubiza atajijinganya ngo injangwe ni Discipline master,imbeba ni Gaston iyo nzu imwe ikaba ikigo.Gaston akibyumva gutyo ababwira ko ayo mahitamo ariwe areba nta wundi ugomba kuyamenya uretse we azagirira akamaro,bumvise ntacyo abasubije kandi ko asa n'urakayemo ukuntu baramureka.
Betty we yari ataragaruka muri class tutamenya ngo yagiye he ariko burya ya magambo yamurakaje yari akomeye cyane ku uburyo nawe ubwawe ari wowe wagiramo akantu ko gufuha ukanarakarira umukunzi wawe nubwo burya gufuha cyane nabyo atari byiza,ayo magambo Betty yari yabonye mu ikayi y'amabanga ya Gaston yari amagambo meza cyane yuje urukundo ruzira imbereka hagati y'abakundana aho yari inyandiko y'umukobwa nziza yanditse mu umukono mwiza cyane aho uwo mukobwa yamubwiraga ngo "Gaston NDAGUKUNDA ku uburyo igihe cyose aho mba ndi hose ibitekerezo byanjye bitajya biburamo izina ryawe,kandi ndagusabye urwo ngukunda nturupfushe ubusa kuko rurenze urwo wowe wigeze kwifuza mu ubuzima bwawe." ahandi ho hari handitse ngo "I LOVE U FROM THE BOTTOM OF MY HEART,this is like a beautiful song that i don't want u to 4get always in in ur mind,it's like a stream that u have to allow in ur kind heart flow always." aha yarimo kumubwira ngo 'ndagukunda kuva ku ndiba y'umutima wanjye,ni nk'indirimbo ntashaka ko wakwibagirwa kandi ni nk'umugezi ugomba kwemerera ugatembera mu umutima wawe w'ubugwaneza buri gihe' ahandi ho noneho hashenguye umutima wa Betty ni ahari handitse ngo "BE THE KING,Coz AM YOUR QUEEN" aha ho yamusabaga ko amubere umwami kuko ariwe mwamikazi we.Ibi cyane cyane nibyo byababaje Betty kuko yabonaga ko iyo nyandiko atari iye kandi agashidikanya k'uwo ariwe wese waba yarayandikiye Gaston kuko yabonaga ko ishyamba atari ryeru nyuma yuko yongeye gukundana na Gaston abakobwa bari babonye rugali kuko bakundaga Gaston byasaze gusa bakubaha Linda cyane ari nayo mpamvu agikundana na LINDA basaga nka abamurebera hirya ntaho bakwinjirira,ariko kuko bari bazi imico n'imyifatire ya Betty ko atari ibyatuma arambana na Gaston byatumaga bagerageza uko bashoboye kose ngo bamwegukane.
Discipline master we yaganiriyeho na Director umwanya muto ahita asohoka mu biro bye ahawe imfunguzo ze zaho yakoreraga mu biro bye ku giti cye bigaragara ko koko asubiye mu kazi nta shiti,kumbi amezi abiri yari amaze muri gereza bari bakiburana aho Animateur na Chef bari bamusanzemo gusa bajya kuburana bakamubanira bakamushinjura bamugira umwere gusa bo bakabakatira igihe cy'agateganyo kuko umushinjacyaha yari akirimo gukusanya amakuru dore ko bimwe babyemeraga ibindi bakabihakana aho rero byari bikwiye ko ubushinjacyaha bubasabira igihe cyo gukusanya ibimenyetso ngo bazaburane mu mizi nkuko mu gitabo cy'amategeko mu ngingo yacyo ya......igika cya.... habisobanura neza, (hhhh murashaka mbabwire izi ngingo se? mubyandike muri comment ndabasubiza) okay ako kari agaciyemo rero kuba Discipline master yari abaye umwere ba nyir'ibyaha bakaguma gufungwa byari ngombwa ko we agomba gusubizwa ku kazi ntabyo kumusimbuza undi nkuko abyemererwa n'itegeko.
Ku urundi ruhande muri class ho ibyasaga nk'imidugararo ntacyo byari bibwiye Philippe wahise ahamagara Chance ngo bakomeze ikiganiro cyabo nyuma yuko mwalimu wari wabavangiye asohotse arangije isomo rye kandi nta kindi cyari gikurikiyeho uretse icyo bita 'temps libre' mu gifaransa niba ntakotoye kandi niba nkotoye unkosore muri comment nshuti kuko mbizi cyane mu cyongereza nka 'free time' cyangwa se mu kinyarwanda 'akanya katarimo isomo' aho abanyeshuli baba badafitemo umwalimu n'umwe ariko ari itegeko ko baguma mu ishuri.Aho niho Philippe yari aboneye Chance ngo amubwire ibyo yari yamusezeranyije kare,Chance akihagera yahise amubwira ikinu kimwe.
Chance:"Philippe icyo ntashaka nuko umbeshya nka kwa kundi kwawe wamenyereye"
Philippe:"ariko se uko ubizi hari umuntu witwa izina nk'iryanjye wigeze akubeshya cyangwa ngo abeshye uwo ariwe wese?"
Chance:"ubwo wenda ni abasa nawe."
Philippe:"oya njye ntabwo njya mbeshya na gato ndi umwana w'IMANA."
Chance:"ibyo bireke unyibwirire impamvu wambajije kuriya kuko nicyo kinzanye nta kindi gusa wowe ugabanye ibinyoma."
Philippe:"njyewe?"
Chance:"komeza wigire umwere ubwo wenda ndavuga uwo uhetse hhhh(amusekeramo biragaza ko ibyo avuga nta mutima mubi)"
Philippe:(iyo nseko arayishimira)"mbere yuko nkubwira uzi ikintu nifuza?"
Chance:"ntacyo kimbwire."
Philipe:(abanza gutuza noneho yigira serieux cyane maze kuvuga bibanza kumunanira Chance aramuseka)"sha winseka nawe Byakubaho!"
Chance:"hhhh ibiki byambaho"
Philippe:"nawe byakubaho....ni ukuri Byakubaho.....URI UMUNTU Byakubaho nkubwize ukuri rwose byakubaho.....(aririmba iyo ndirimbo ya Amalon yitwa Byakubaho maze bitewe nuko Chance yamubonaga kandi n'ukuntu yakundaga iyo ndirimbo yahise yibaza ikimuteye kuyirirmba maze asa n'utwawe nawe mu uburyo atazi mukanya nkako guhumbya aba amufashe ku urutugu amwitegereza mu maso bamara akanya barebana bidasanzwe.)
Mu gihe Philippe na Chance bari bakiri muri ayo macenga batitaye k'uwari we wese wa kwitwa umufana cyangwa undi w'indorerezi ubabona muri icyo kibuga gisa naho Philippe yari agiye gutsinda igitego ariko tutazi niba atari burarire bagasifura ikosa inshundura zitaranyeganyezwa,nibwo umufana witwa Linda we yabireberaga hirya amarira akamanuka yibutse ko nawe icyo kibuga yakigezemo ariko agasimburwa iminota 90 itarangiye ibyo bikamushengura ariko nanone bikamushimisha kubona ko byibura inshuti ye bisa naho irimo kwishyushya no kwitoza ngo yinjire mu kibuga,gusa akihanagura akiyumanganya ngo hatagira umusifuzi umuha ikarita itukura kubwo kwivanga mu umukino utari uwe bitewe no gufana cyane akarenza urugero.
Hashize umwanya nyuma yo kuririmba ya ndirimbo Philippe yahise atuza noneho aramureba gusa nta kindi bakora nyuma gato Chance ibitekerezo biragaruka yibaza ibyo arimo maze nta na kimwe avuze ahita ava aho arahaguruka atavugishije na Philippe ahita asubira mu byicaro bye mu umutuzo gusa yumva ko hari ikintu kibaye kuri we kidasanzwe kandi atari yiteguye ku uburyo atibutse no gukomeza kubaza Philippe ibyo yagombaga kumubwira.
Linda we arabibona arabyibwira cyane ko yagiye akicara vuba agahita yubika umutwe ku ntebe asa n'utekereza byinshi ni mu gihe kandi Philippe we nawe yari yabanje kubika umutwe ku ntebe ariko we akaza kweguka akareba hanze ubona ko hari byinshi atekereza kuri Chance.
Nyuma y'iminota nka mirongo itatu(30) habayeho ko igihe kigera bagasohoka muri class,maze Linda asohokana na Chance agenda ashaka kubimubazaho byose ariko Chance abanza kumubera ibamba ntiyagira icyo amubwira gusa mugihe bakigenda bajya muri dortoir bakiganira Linda yahise muri ako kanya ahura na....................................
EPISODE 04 on the way.............
Linda se yahise ahura na nde?..............Discipline master ufunguwe azabana na Gaston gute wa mugani?........Aho Philippe azashyira avuge akari kumutima?...........
NTUZACIKWEEEEE
Kanda LIKE,COMMENT na SHARE
Umuntu uzakora Share nyinshi hari igihembo gishimishije ateganyirijwe tuzamuhemba,niyo mpamvu ubu noneho ukwiye kubikora ahantu hose ku inshuti zawe ndetse na group zose ubamo kugirango utsinde.
Murakoze
SHALOOOM