THE CLASS LOVE SEASON 03 EPISODE 03

Niba utaracitswe nzi neza ko uzi aho duherukira ko LINDA byari birangiye afatiwe kwa muganga, Gaston na Philippe bari mu mazi abira arenze ayo barimo n'ubwo bari basezerewe. Rekas twikomereze twumve uko byaje kubagendekera........

THE CLASS LOVE  SEASON 03  EPISODE 03

THE CLASS LOVE

SEASON 03

EPISODE 03

%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%

Nzi neza ko uza kuryoherwa kurushaho nshuti umeze neza? nsubiza twiganirire muri Comments reka nkwifuriza ishya n'ihirwe mu byo ukora byose.

Niba utaracitswe nzi neza ko uzi aho duherukira ko LINDA byari birangiye afatiwe kwa muganga, Gaston na Philippe bari mu mazi abira arenze ayo barimo n'ubwo bari basezerewe.

Rekas twikomereze twumve uko byaje kubagendekera........

Linda amaze kugenda Director yahise asohoka mu modoka agana aho Gaston na Philippe ari atangira kubahata ibibazo byerekeye kuri Linda ati "Nimutambwira ndabirukana burundu kandi ndamuzi neza rero nimubwire neza icyo yari aje gukora hano......"

Gaston n'icyizere cyinshi aritanguranwa ntagutinya atangira kumubwira ati " Yitwa Chance ni mugenzi wacu twigana yari aje kutureba uko tumeze."

Ako kanya Philippe ahita atungurwa no kumva Gaston abeshye noneho akarenzaho no kubeshyera umukunzi we utanahageze niko kumureba cyane yumiwe mu mutima bigurumana yumva yahita amunyomoza ariko arifata araceceka.

Director: (ahanze amaso Gaston) Yari aje kubareba se ntabazi? 

GASTON: Nyine...

Director: Nyine se nyine iki? mwinjire mu modoka vuba nze mbereke(abakankamira ukuntu ariko bya kibyeyi)

Bihutiye kwinjira mu modoka bakigeramo babanza guceceka ntawe uvugisha undi mu gihe bategereje ko DEO na Discipline Master bava kwishyura amafaranga y'ibitaro, Director we yahise ajya kureba umuyobozi ushinzwe ibitaro(Tutulaire) amarayo iminota gusa muri iyo minota habaye ibidasanzwe kuko Gaston na Philippe bari basigaye mu modoka bayishwaniyemo.

Gaston: (yarebye uko Philippe yamurebaga ukuntu bitari neza yahise atobora aravuga) Mbabarira ntumbaze icyabinteye nuko nisanze navuze nanjye.

Philippe: Hari icyo nkubajije se?

Gaston: Nuko rero gusa umenye ko hari impamvu ariwe navuze sinyobewe ko mbeshya kandi nabeshyeraga umukunzi wawe.

Philippe: I can't believe this!!!!(avuga ko atabyizera na gato,abivuga areba hanze noneho ibyo kureba Gaston byavuyeho) sinkikeneye no kukureba.

Gaston: Wandeba utandeba ariko umenye ko ari ibyawe nziko ibi biri busoze amahoro kandi ubyizere.

Philippe: No!!!! Gaston wikwigira umwana mwiza ngo biri busoze amahoro niki niki kandi uzi amabara ukoze ayo ari yo.

Gaston: Nkoze iki se?

Philippe: N'ibyo ukoze ntabyo uzi?(arahindukira ubona uburakari buje aramureba bararebana)

Gaston: Erega aka gakino ndakazi bimparire njye nziko nta kibi nkoze.

Philippe: Ariko Gaston ungabanyeho kwigira nyoni nyinshi ndagusabye ibyo uzi ubyigumanire.

Gaston: Yeah I know what I'm doing man don't worry.

Philippe: Gute se ntashobora kubunza imitima mu gihe utanyifuriza ineza n'uwo nakunze....ariko iyo ubona ubeshyera umuntu ngo yatorotse atanabitekereje wumva nta soni kweli.

Gaston: Wowe tuza mana nabikoze mbizi

Philippe: Eh! man ibi noneho kubyihanganira birananiye, wabikoze ubizi????

Gaston: Cyane rwose

Philippe: Ntabwo bishoboka 

Gaston: (ako kanya ahita amuvugiramo) Birashoboka cyane

Philippe yahise asingira Gaston n'umujinya mwinshi agiye kumukubita ingumi byihuse umuntu aba amufashe ukuboko akiza Gaston  agiye kureba abona ni DEO umufashe.

DEO: Man muri mu biki noneho mwasaze???

Philippe: Nawe ndekura

DEO aramurekura arabareeba bose baraceceka ahubwo bicara neza bitunganya batangira kwiyumanganya babonye Discipline Master na Director abo batungutse hirya ako kanya Deo ahita yinjira mu modoka atavuga,Director na Discipline Master baraza ntakuvugisha abo bahungu bicara imbere bahita bajya mu kigo byihuse.

Bageze mu kigo bahise basohoka imodoka igiparika basanga LINDA yahageze kare arikumwe na Chance bari hafi aho babategerereje aho bababonera hirya.

CHANCE: Ese urabizi neza ko batakubonye?

LINDA: Ndabyizeye ntawambonye ahubwo dore bagiye guhita binjira mu biro bya Director nicyo kibazo mfite.

CHANCE: Reka turebe kuko nibinjira kwa Discipline Master ndahita ngenda nkore umuti.

LINDA: Buretse tubihange amaso ariko IMANA imfaaaashe babe ari ho binjira.

CHANCE; Humura irakumva reka turebe.

Director yarasohotse abwira ba Gaston gusohoka vuba bose bava mu modoka bazamuka aho ibiro biri kuko byari byegeranye neza ari ibya Director n'ibya Discipline Master ku buryo ari umuryango ku wundi, ariko bitewe naho bari bavuye habanzaga ibya Director ku buryo nta mpamvu yari ihari yo kubirengaho. Kuri LINDA na CHANCE bifuzaga ko ibyo ari byo byose byabera kwa Discipline Master bitewe n'agakino bashakaga gukina tutaramenya ntibyari amahire kuri bo kuko bahise binjiramo.

Ariko bagezemo hashira akanya gato baryamishijwe Philippe na Gaston ngo bakubitwe,Director abura inkoni ye arashakisha hose araheba ariko ntiyatuza.

Ku rundi ruhande LINDA na CHANCE bareberaga hirya bihebye bavuga uko ibyo bifuzaga bitakibaye batangira kwihebe.

Director mu gukomeza gushakisha iyo nkoni imwe rukumbi yagiraga yahanishaga abanyeshuli benshi bari bayizi barayise izina rya 'Ruvunabakosa' , kuyibura kwe byamuteye umujinya udasanzwe biramubabaza koko bigaragara ako kanya ahita abwira Discipline Master ngo asohokane n'abahungu be ajye kubitaho kuko ntakindi yakora, bahise babasohora babajyana mu biro bya Discipline Master.

Ako kanya CHANCE sinzi ukuntu yahindukiye abona binjira mu biro hamwe bifuzaga neza ahita akomanga kuri LINDA amwereka ko ibyo bifuzaga bibaye bahita bahoberana.

LINDA: Nicyo gihe ngo agakino gatangire sasa (amurebaa mu maso)

CHANCE: Ndakora uko nshoboye ariko mbarokore.

LINDA: Imana igendane nawe (yongera kumuhobera)

CHANCE: Humura irikumwe nanjye.

Chance yahise agenda agana hamwe ba Gaston bibjiye nubwo hari hafunze gusa atarahagera yongere guhidukira areba aho LINDA ari bararebana bacirana amasiri asa no gukomezanya. 

Uko agenda yegera ibiro bya Discipline Master yumvaga urusaku rwe atonganya abo bahungu,arebye hirya gato abona DEO ari hafi aho nawe yumviriza kumbi yari azi ko barikumwe nawe wenda arimo guhanwa ahita amuhamagara aramusanga amugezeho DEO amubwira byose uko bimeze mu ncamake gusa mu gihe akimubwira ibyo babona Director arasohotse bahita bitsimba, nawe akigera hanze aho kugira aho ajya arahagarara areba muri Telephone ubona ko asa nkaho bitemeze neza stress zamwishe,aho bitsimbye inyuma y'igikuta ubwoba bwabatashye kuko ari DEO yari yabwiwe kuva aho ndetse ari CHANCE ntiyari yemerewe kuhba ari aho nawe.

Director yahise atangira kugendagenda akomanga ku biro bya Discipline master aramuhamagara arakingura arebye abona ba bahungu bakubiswe koko,arasohoka bongera gukinga baganirira hanze.

Discipline Master: Ko uhise uza se ni ubuhoro.

Director: Ndumva aba bana noneho twabirukana

Discipline Master: Uhise uhindura igitekerezo se?

Director: Cyane

Discipline Master: Kubera iki? kuko nari maze kubikora uko wambwiye

Director: Wabakubise bihagije?

Discipline Master: Cyane rwose

Director: uko niko mbishaka ariko na none ndumva banataha

Discipline Master: Yego ndabyumva ariko bitewe nibyo wambwiriye kwa muganga byo kutabirukana ndumva ari byo twakurikiza kuko se wa mugani twabwira iki ababyeyi babo n'uku noneho nanabakubise.

Director: Okay ndaje mbitekerezeho ariko noneho ba uretse kubakubita turabashakira ikindi gihano. 

Ibyo byose ba Gaston kumbi barabyumvirizaga, Gaston witakishwaga asekamo ariko Philippe nta mishinyiko bitewe ni ibyari byabaye. Director na Discipline master baratandukanye umwe asubira mu biro undi ajya mu modoka yisohokera ikigo, Discipline master akinjira yasanze ba bahungu neza neza bongeye kuryama basa n'abababaye arabareba ageze aho arabareka ati " Nimusohoke muve imbere ejo nzabahana neza" 

Gaston na Philippe basohotse basa n'abatameze neza Chance na DEO baba barababonye barabakurikira ariko bakiva aho ya modoka ya Director iba iragarutse asohokamo yihuta aza abasatira batararenga bose arabahamagaara kuko yababonaga bose yaba ari Gaston na Philippe cyangwa DEO na Chance bari bavuye aho bari bihishe abahamagarira rimwe baamugeze imbere ababwira gupfukama aho,abaza izina nyamukobwa kuko yari abandi bo yari abazi.

Director: harya Witwa nde sha wowe?

CHANCE: nitwa CHANCE

Ibyo akibivuga noneho ahinduka ku maso yongera kurimubaza undi arisubiramo,ako kanya ahita ahamagaara Discipline master ngo asohoke arebe ibibaye. Nawe akihagera arebaa bose uko ari bane bapfukamye aho.

Discipline master: (Atungurwa no kubona Chance aho) Chance se ko uri hano wowe bite?

Director: Uramuzi nawe ko yitwa CHANCE?

Discipline master: Yego ndamuzi

Director: Nonaha mwirukane

Discipline master: WHAT?!! CHANCE mwirukana? (Bose baba baratunguwe cyane bareba Director bibaza icyo cyemezo afashe niba adahubutse,Chance atangira gusaba imbabazi yibaza ibyo azira bimwirukanisha biramuyobera aroko Philippe we yari azi ukuri areba ikijisho Gaston kuko yari azi ibyo yakoze kare)

Director: Ntakindi mvuze ntiwanyumvise? fata urwandiko urusinye aka kanya umwirukane. (Ako kanya ahita anigendera asiga barebana urujijo ari rwose bifashe mapfubyi)

EPISODE 04 On the Way..........................................

Umwanditsi: Ishimwe Sammy

Urakoze cyane gusoma iyi nkuru....NTUZACIKWE n'ibindi bice hano TURAGUKUNDA!!!!