UMUNYAMATEGEKO WA NDIMBATI AHISHUYE AKAYABO YACIWE.

UMUNYAMATEGEKO WA NDIMBATI AHISHUYE AKAYABO YACIWE.

Hahishuwe byinshi byabaye mu rubanza rw'umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Moustapha wamamaye nka Ndimbati muri sinema nyarwanda.

Me Bayisabe Irene, Umwe mu banyamategeko 3 bunganira NDIMBATI yatangarije itangazamakuru ko hari ibyo baciwe nk'indishyi ingana n'akayabo ka Miliyoni 30 gusa yongeraho ko atari we ugena umwanzuro w'urukiko.

Yagize ati "Ntabwo nshobora kuvuga ngo ninde wavugaga ukuri, urukiko nirwo rugomba kubisuzuma nirwo rugomba kuvuga ngo ibimenyetso byatanzwe n'ubushinjacyaha bifite ishingiro cyangwa nta shingiro bifite."

Yongeyeho ati "Ikindi cyabayeho tutari tumenyereye mutabonye mu zindi manza zabayeho ni uko uyu munsi habayeho no kuregera indishyi cyatanzwe n'umubyeyi w'uriya mukobwa[Kabahizi Fridaus]."

Me Irene yasobanuye ko nk'abanyamategeko bagaragaje inzitizi ziri mu kuba uyu mukobwa atariwe waregeye indishyi kandi yujuje imyaka y'ubukure, yavuze kandi ko bagaragaje ko nta bimenyetso bifatika byashinja Ndimbati ibyaha aregwa.

Kabahizi Fridaus bivugwa ko yahohotewe na Ndimbati

Ibimenyetso simusiga bishobora gusiga NDIMBATI abaye umwere cyane ku cyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y'imyaka 18 birimo kuba urega hari imvugo ivuguruzanya cyane ku matariki uyu mwana w'umukobwa yavutseho.

Ati "Icyo twagaragaje cyane ni uburyo amatariki yagiye avugwa aturutse mu bitaro bivugwa ko ari ho uriya mukobwa yaba yarakingirijwe, twagaragaje ukuntu bigenda bivuguruzanya, bivuga amatariki ashobora kuba yarakingiriweho kandi bavuga ko ayo matariki yaba yari ataravuka, urugero iyo bavuga ngo yaba yarakingiwe ku itariki ya 8 z'ukwezi kwa kane 2002,kandi bavuga ko yanavutse ku itariki 06 z'ukwa karindwi urumva ntabwo wakingirwa mbere yuko uvuka." 

Ku isaha ya saa munani(2:00PM) , Tariki 29 Nzeri 2022 nibwo urukiko ruzasoma imyanzuro y'ibyavuye muri uru rubanza nyuma yo kubisuzumana ubushishozi.