MARTIN YAGUYE IGIHUMURE AVUMBUYE KO UMUGORE WE ARI NYIR'INZU YAKODESHEJE IMYAKA 15.

MARTIN YAGUYE IGIHUMURE AVUMBUYE KO UMUGORE WE ARI NYIR'INZU YAKODESHEJE IMYAKA 15.

Byabaye induru ubwo Umugabo Witwa Martin Stampa ukomoka mu gihugu cya Zambia yamenyaga amakuru ko inzu yakodeshaga ari iy'umugore we.

Ibinyamakuru byo muri Zambia byanditse ko Martin yabaye muri iyi nzu imyaka isaga 15 yose ayishyura buri kwezi amakwaca Ibihumbi bitatu na magana atanu, 3500Kwacha.

Umugabo iyo yatahanaga ay'ubukode yayahaga umugore we ngo aze kuyishyura nyamara atazi ko uwatumye kwishyura nyir'inzu ari we nyirayo bucece birinda bigera muri iki cyumweru nyuma yo gutongana undi aramwerurira.

Batangiye batongana hari ibyo bapfa bijyanye no gucana inyuma, MARTIN biramurakaza atangira kwerurira umugore we witwa LUSHOMA ko nta bwenge agira ndetse ko nta n'inama yamugisha kuko ntacyo yamugezaho ari yo mpamvu yifitiye undi mukobwa w'ikizungerezi unamugira inama nyazo.

Umugore kwihangana byaramunaniye kubera agahinda kenshi birangira yivuyemo amubwira ko inzu babamo ari iye bwite ndetse n'amafaranga bishyuraga yose yahitaga ayakubita ku mweko, umugabo akibyumva abanza guhakana.

Lushomo mu kumwemeza ko ahubwo ari we udafite ubwenge yanyarukiye aho yabikaga ibyangombwa byayo nyamugabo akibikubita amaso ako kanya agwa igihumure ayo yavugaga ashira ivuga.

Uyu mugore yahise atabaza abahisi n'abagenzi basa bamufasha guhungiza Martin ngo hato atabura ubuzima bifashisha n'amazi bakora ibishoboka byose ngo agaruke i Buzima.