AMANOTA Y'IBIZAMINI BYA LETA MU MASHURI YISUMBUYE 2022 HAMENYEKANYE IGIHE AZASOHOKERA.

AMANOTA Y'IBIZAMINI BYA LETA MU MASHURI YISUMBUYE 2022 HAMENYEKANYE IGIHE AZASOHOKERA.

Nyuma y'igihe kirekire abanyeshuli bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bategereje amanota yabo kuri ubu hamenyekanye umunsi azasohokeraho.

Aka kanya Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini bya leta ,NESA, kimaze gutangaza ko muri iki cyumweru hagiye gushyirwa hanze ibyavuye mu bizamini bya leta by'uyu mwaka wa 2022.

Binyuze ku rubuga rwayo rwa Twitter, NESA yatangaje ko umunsi nyirizina ari umusibo ejo n'ejobundi ubundi ku wa Kane w'iki cyumweru dutangiye bikazatangazwa kumugaragaro.

Mu itangazo rigira riti "NESA iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa kane tariki ya 15/12/2022 saa tanu (11:00) z’amanywa."

Amanota 60 niyo y'ikirenga kuri buri bwoko bw'isomo umunyeshuli yaba yiga, mu gihe amanota 9 kuri 60 ariyo ya nyuma mu guhabwa impamyabumenyi bisobanura neza ko uzabona munsi yayo azasibira nk'uko Minisiteri y'uburezi yabyemeje.