THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 11

Ubushize twari tugeze aho Chance yasabaga imbabazi muganga ngo aze kumuvuganira bityo ataza kwirukanwa,Gaston we yari yeruriye Philippe ko atagikunda Linda ko ahubwo yahisemo nabi gukundana nawe, Linda we nyuma yo kugwa igihumure yari atarazanzamuka,Muganga nyuma yo kwima Chance amatwi haribyo yasanze ba basore bari bazanye Linda barimo bakora ibitabaho....Ese byari ibiki?..Linda se basanze arwaye iki?.....Gaston se we ko yasabiraga Linda ngo akire yaba yarigaruye?....Nyuma se Chance yaba yarirukanwe?.... Komeza wisomere iyi story umenye uko byagenze.....

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 11
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 11
*************************************
Ndabasuhuje mwese mukunda gusoma iyi nkuru kandi mukomeze kuyisoma mugira n'ubutumwa mukuramo bwabafasha Imana ibahe imigisha n'amahoro bidashira. #ndabakundacyane
Ubushize twari tugeze aho Chance yasabaga imbabazi muganga ngo aze kumuvuganira bityo ataza kwirukanwa,Gaston we yari yeruriye Philippe ko atagikunda Linda ko ahubwo yahisemo nabi gukundana nawe, Linda we nyuma yo kugwa igihumure yari atarazanzamuka,Muganga nyuma yo kwima Chance amatwi haribyo yasanze ba basore bari bazanye Linda barimo bakora ibitabaho....Ese byari ibiki?..Linda se basanze arwaye iki?.....Gaston se we ko yasabiraga Linda ngo akire yaba yarigaruye?....Nyuma se Chance yaba yarirukanwe?....
Komeza wisomere iyi story umenye uko byagenze...... #ngukundakubi
Ubwo Chance yingingaga Muganga ngo aze kumuvuganira batamwirukana kuko yabonaga ko Linda we batakimwirukanye kuko arwaye, Muganga yamwimye amatwi arigendera asanga Linda aho yari aryamye atarakanguka akihagera yasanze ba basore bane bazanye Linda hari ibyo barimo bidakorwa ahita ahindura isura agira umujinya niko gutangira kubatonganya cyane ababaza impamvu y'ibyo byose.
Muganga: "eh! eh! eh! muri mubiki mwa bana mwe? Oya! nkubwo ibyo ni ibiki mwo kabyara mugaheka koko ubu ntasoni mufite abantu mungana gutyo?"
David:( umwe muri ba basore aramusubiza)"none se hari ikibazo? "
Muganga :"uranyumvira uyu nawe ngo aravumvura aho kuvuga ubwo amafuti mwarimo urayirengagije? murambona ariko."
David:" ooh! tubabarire rwose ntabwo tuzongera ni ukuri gusa nyine nuko twari tuvuze ngo reka twiyibutse kuri Biology (ubumenyamuntu) nyine ubu twabyita ko twari turi mu masomo yanyayo aho byose tuba tubyirebera nta kibazo."
Muganga: " muyobewe iki se? ibyo ni ugushaka kujijisha ariko ni ukuri murambona kandi simbabeshya."
David: " ni ukuri watubabariye ntugire uwo ubibwira kuko byo twakoze icyaha kitababarirwa ariko nkuko tubizi ko imbabazi ziba kwa muganga dufashe utubabarire."
Muganga: " ariko muzi ko gukubagana ukajya mu bikoresho bya muganga ari ikosa rikomeye ?"
David: " ntabwo twabishakaga ihangane pe!"
uretse na abaganga ariko n'abandi bantu singombwa kubinjirira mubikoresho byabo ngo mubakubaganire si byiza na gato muranyumva?"
David: (na bagenzi be bikiriza icyarimwe) "yego"
Muganga: " vuba rero simbe mbabona aha mumve imbere gusa mba mberetse uko intama zambarwa kuko mbona ko mutaransobanukirwa neza.
David: "murakoze cyane kutubabarira Muganga Imana iguhe umugisha kuba utatureze."
Bahise basohoka aho bagenda bavuga uko bagize amahirwe kuba batarezwe na muganga ngo birukanwe batangira kwitana ba mwana umwe ashinja abandi ko aribo babitangiye abandi nabo ari uko gusa David we ababwira ko ntabwoba yari afite kuko ngo batarikwirukanwa kubera ko bari bafashije muganga cyane ubwo bazanaga Linda, Chance we aho yari yasigaye mu cyumba cyegeranye naho Linda yari aryamye aho nyuma yo kubwirwa na muganga ko atajya yita ku bantu nkawe bazima yari yasigaye yibaza uko aza kwisobanura aramutse bibayeho akirukanwa yahise rero aza gake gake yicara iruhande rwa Linda,Muganga warimo atunganya utuntu twe kumurongo ubona ko nta kibazo yifitiye na gito,Chance akamwitegereza cyane umujinya ukamwica akibaza mu mutima agira ati" ese ko bavuga ko imbabazi ziba kwa muganga noneho zaba zagiye he? umuntu utagira impuhwe koko uwo ni muganga wahehe?" yakomeje kwibaza byinshi cyane ariko ajyezeho aratuza agabanya umujinya,abona ko gukomeza kumurakarira ntacyo byamara maze ahebera urwaje,mu gihe agitekereza ibyo Linda yatangiye kunyeganyega gahoro gahoro Chance ahita asakuriza hejuru ahamagara muganga nawe aza yiruka atangira kureba niba Linda yavuga byibura nubwo yaba ari ijambo rimwe kugirango amenye uko aza kumwitaho cyane nk'umurwayi we.
Chance: " Muganga we tabara dore atangiye kunyeganyega"(asakuza cyane)
Muganga:"ni iki? bigenze bite ? Linda! Linda! Linda uranyumva? Linda! (amuhamagara)"
Chance: " buretse turebe ko afungura amaso"
Muganga: " arakira humura ndabona ikibazo kidakomeye ntacyo aba,Linda!(ahamagara gusa Linda ntiyitaba) reka tube twigiye hirya afate akuka."
Chance noneho icyari kimuhangayikishije cyonyine cyari Linda,ibyo kwirukanwa byo ntiyanabitekerezagaho,gusa hashize umwanya muto haje umuntu akomanga ku urugi rwo kwa muganga maze Muganga arakingura asanga ni umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu kigo aje kureba Linda.Discipline master yashyize Chance kuruhande amubaza ibibazo bitandukanye aganisha ukuntu ibya Linda byagenze.
Chance mu bwitonzi bwinshi yamusubizaga neza amwereka ikinyabupfura.
Discipline master: " Animateur ntacyo yabatwaye? cyatumye abura imbaraga akagwa hasi agahungabana bingana kuriya koko nta kibazo? "
Chance: " ntakibazo rwose ahubwo se koko ndataha uranyirukana?"
Discipline master: "ibyo tube tubiretse banza urwaze umwana ibindi ubimbaze nyuma ariko ntujya umenya ko uri umwishywa wanjye biriya mba ngutera ubwoba kugirango uve mu makosa wowe ujye witwararika singushaka kukubona watsinzwe ujye uzana amanota meza uranyumva ,subira kureba umwana utaza kwibagirwa ko ari wowe ugomba kumwitaho kandi icyo muza gukenera cyose ntutinye kukimbwira sibyo?"
Chance: " yego kandi murakoze cyane "
Kurundi ruhande Gaston we yaje kujya kureba Animateur ngo bavugane maze amusangayo atangira kumubaza nyirizina icyo Linda yabaye gikomeye cyatumye amera kuriya.
Gaston: " ngize amahirwe kuba mpagusanze ndashaka ngo unsobanurire neza uko byagenze kuri Linda nyuma yo kuva aha ampamagaye nkamwihorera,mbwira hakurikiyeho iki? "
Animateur: "burya yarize koko arahogora ngerageza gushyiraho igitsure ariko biba ibyubusa ntiyaceceka ubwo rero yaje kwicara hasi birangira ananiwe no guhaguruka ubwo nahise mpamagara umukobwa wari hafi aho ngo bamutware kwa muganga kuko yari yafashe munda bisa naho arwaye igifu,burya rero naringiye no kubaha igihano kuko bari bafatiwe muri dortoir mu gihe cy'amasomo ya nimugoroba(night prep) gusa bitewe nibyo niboneye n'amaso yanjye nuko Linda aracyagukunda cyane."
Gaston: "ibyo nibimureba jyewe sinkimukunda kandi niba akinkunda abyimenyere sinakongera kwishyira mu bibazo mbibona kuko baravuga ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka ahubwo nyibwirira uko ubishaka ko tubigenza."
Animateur: " icyo nshaka ntakindi nuko umwanga ukanabimubwira ukamwerurira neza ko utakimukunda aho nanjye nibwo nzahita mwegera kugirango mwereke ko twifatanije mu kababaro ndabizi azankunda agira ngo akwihimureho yimare agahinda."
Gaston: "ibyo gusa? nzabikora kuko yamvuye ku nzoka neza neza keretse numbwira kwiyanga gusa kuko ubu nsigaye nikunda nta mukobwa nkeneye ko aza kumbabariza ubuzima ndacyakeneye kwiberaho."
Animateur: " ikindi kandi ndashaka ko uzajya umpa amakuru yose yibibera muri dortoir zanyu ndetse n'ahandi hose kugirango menye uko bamfata."
Gaston: " urashaka se kandi ko mba spy(umunetsi) yawe?"
Animateur: "yego nibyo nshaka kuvuga"
Gaston:"urongera amafaranga rero ntabwo biguma kubihumbi icumi gusa kandi nzakora akazi kose."
Animateur: "ariko ubwo ibyo uvuga urabizi sha?"
Gaston: "none se urumva akazi katiyongereye? ugomba kunyongera nawe ibihumbi bitanu."
Animateur: "ntakibazo ariko hari ikindi kintu nshaka ko unkorera."
Gaston: " ni iki?"
Animateur ataramusubiza yumva hari ukomanze bahita baceceka abona ni umunyeshuli uje kumusaba uruhushya rwo kujya hanze y'ikigo maze Gaston nawe arirwaza asaba uruhushya rwo kujya kuryama kugirango bajijishe Animateur ararumuha ajya kuryama gusa ataragera kure Chance aza yiruka amusanga amuhamagara amubwira ko Linda akangutse amuhamagara ngo ariwe ashaka ntawundi maze Gaston abanza guceceka abitekerezaho yubitse umutwe areba hasi maze ariyumvira yibaza icyo aza kumusubiza ahindukiye...............................................................
EPISODE 12 on the way..........................
Umwanditsi: Ishimwe Sammy
Ese koko aka kazi Gaston ahawe azagakora ko kagoye?......koko se birangiye yemeye guhitamo amafaranga ayarutisha Linda?........... ko Chance amubwiye ko Linda nta wundi akangutse ashaka uretse we arabyemera ajyeyo?..........
Icyo usabwa ni ugukora LIKE, COMMENT na SHARE kugirango uyisangize n'inshuti zawe ndetse na group zose ubamo.#turagukunda
Murakoze cyane!!!
SHALOM