THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 14

Duherukana Gaston yagiye aho tutazi,Muganga hari uwari umukomangiye akeka ko ari Discipline master,Ya marenga yari hagati ya Betty na Gogo se arakungura iki?....Linda we bose ntarabashira amakenga nubwo yarengejeho,induru zari zivugiye muri dortoir za abakobwa ngo bavumbuye umurozi. Komeza wisomere.....

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 14
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 14
"""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""
IMANA niyo nkuru yongeye kuduha uyu umwanya wo kwisomera iyi nkuru yacu dukunda.
Mu ibihe bigoye cyangwa bitagoye tujye duha agaciro uyu mwuka duhumeka kandi tujye twibaza byibura ikintu tuzasiga cyiza twakoze tukiri kuri iyi isi igihe tuzaba tutakirimo umwuka kandi ngo mu byiza n'ibibi duhore dushima iyaduhanze. #niyubahwe #isingizwe #iteka
Duherukana Gaston yagiye aho tutazi,Muganga hari uwari umukomangiye akeka ko ari Discipline master,Ya marenga yari hagati ya Betty na Gogo se arakungura iki?....Linda we bose ntarabashira amakenga nubwo yarengejeho,induru zari zivugiye muri dortoir za abakobwa ngo bavumbuye umurozi.
Komeza wisomere......
Mu gihe Chance yari amaze kwicara ku uburiri bwe afungura igikapu cye ngo agire ibyo akuramo yitonze rwose ubona ko nta mutima mubi afite,Yagiye kumva yumva induru iravuze ngo "dore umurozi dore umurozi nimuze murebe umurozi"
Chance yahise ahindukira ako kanya areba uwari hafi ye avuza iyo nduru abona ni Gogo na bagenzi be barimo kuvuza iyo nduru basakuza bareba iwe,abandi bakobwa bose ako kanya bahita bahururra baza kureba ikibaye bose bahita buzura imbere y'igitanda cye nawe biramuyobera.
Gogo:(avugira hejuru)"nawe ndebera weeeee dore wa murozi twari twarayobewe uwo ariwe....mwese nimuze murebe do do do reba hariya biriya ni ibiki?"
Chance: "Ngo iki?"
Gogo:"Urabihakana se?"
Abandi bakobwa bagatangara nabo birabatungura cyane kumva Chance bizeraga ahinduwe umurozi.
Chance: (ahaguruka yihagazeho ngo ahangane na Gogo) "Gogo ndakwisabye mvana mu kanwa tudaserera"
Gogo:"Hhhhhhh (araseka cyane bimwe bita gushinyika)
Chance: "Uraseka iki se?"
Gogo:"Erega ndabizi wandoga reka nigendere,ubu se ntufashwe?...."
Chance: "urongera kugira icyo uvuga urambona "
Gogo akavuga yigira hirya kuko yari azi neza ko Chance amurusha imbaraga cyane koko yamukubita,abakobwa bandi babireba bagatinya,abandi bakabazanya ngo bigenze bite,Betty we yibereye hanze atabijemo.
Gogo:(avugira hejuru abwira abandi bose abereka cya gipfunyika aho kiri ahatunga agatoki) "Mwa bantu njye anankubise naba ndengana,reba biriya bintu biri hariya mu ishuka ye,nakwivugira ibyo mbona rero ngo ni ayanjye."
Chance nawe ahita abona cya gipfunyika aho kiri mu uburiri bwe akuruye ishuka ngo arebe kiba kiguye hasi imbere yabo bose hagati yabo abari hafi bariruka bagize ubwoba ngo kitabagwaho,Chance yitegereza Gogo akeka ko ariwe wakihashyize gusa kuko atari yamubonye ntacyo yamushinja araceceka ahinduka urw'amenyo.
Gogo: "bariya bakorana na rya dayimoni bita gakweto wasanga uriya ari murumuna waryo cyangwa ari mushiki waryo" (akomeje kumuserereza)
Bahise bahamagara Animatrice ako kanya araza aje kureba ibibaye asanga Chance afashe cya gipfunyika agiye kukijugunya kumbi uwamuzanye yari Betty niwe wamuhuruje ngo aze arebe ishyano riguye,Chance aba abonye ko ari agakino yakinwe.
Animatrice:(akibona icyo gipfunyika kuko cyari giteye ubwoba arikanga bikomeye)"TOKA shitani"(ahita yitaza) "ibi ni ibiki?"
Chance:(araceceka ahuza amaso na Betty barebana ayingwe)"ntabyo nzi"(akivuga iryo jambo akomeza agiye kujugunya cya gipfunyika)
Animatrice: "Ngo iki? Ngo ntabyo uzi wa murozikazi we!!!" (ararakara cyane abifata nk'agasuzuguro ahita ahagarika Chance)
Chance: "Reka njye kujugunya uyu mwanda "
Animatrice: "Ngo ugiye he?!! Garukira aho se nyine, uramubona ngo arazunguza ijosi akarinaga iyo ntazi,vuga vuba ibyo ni ibiki?"
Chance: "nakubwiye ngo ntabyo nzi"
Abanyeshuli bari aho no kujya gufata amafunguro dore ko icyo cyari cyo gihe cyo kujya kurya ibya saa sita barahagaze ibyo barabyibagirwa ahubwo bashungera uwiswe umurozi, noneho bitewe nuko Chance yari afashe icyo gipfunyika nta bwoba agifitiye koko byatumaga buri hafi ya bose bemeza ko ari umurozi koko.
Animatrice ahita amupfukamisha aho ngaho hagati yabo bose noneho yamubaza Chance ntamusubize,Ibyo bigakongeza umuriro ukomeye w'uburakari bwa Animatrice maze bukagurumana muri we agahita amukubita urushyi mu bitugu,uko amukubita urushyi rumwe ku urundi rukajyana n'igitutsi cyangwa ijambo ribi,Chance akomeza gucunaguzwa noneho Animatrice bamuzanira inkoni ntawundi wayizanye atari Gogo.
Animatrice amuryamisha aho na cya gipfunyika ku uruhande maze si ukumuhata inkoni yimara umujinya wose, gusa buri nkoni yakubitwaga Chance ntano kwinyeganyeza yatuje rwose noneho n'abatemezaga ko ari umurozi bakageraho bakemera ko ntakabuza ari umurozi kuko atabihakana uko yabibazwaga gusa na none ntiyabyemezaga ahubwo agaceceka gusa nta jambo na rimwe.
Uko akubitwa buri nkoni benshi bashinyagura cyane cyane bamwe mu banzi be.
Chance agashinyiriza gusa amaso aho kuyahanga Animatrice warimo amukubita izo nkoni,ahubwo uko akubiswe imwe yahitaga areba nabi Betty bagahuza amaso maze Betty akamukooba cyane, yakubitwa indi akareba ikijisho Gogo maze nawe akamwiryaho akamuseka cyane amushinyagurira,bityo bityo.
Animatrice bitewe no gukubita utumva inkoni yageze aho araruha amubwira guhagurukana na cya gipfunyika cye,Chance ahaguruka areba nabi Betty maze Betty nawe aramuhema.
Animatrice ahita ategeka Chance kungufu ngo afungure icyo gipfunyika cyose uko cyakabaye maze Chance arabyanga,Animatrice amukubita izindi ngo amugabanyeho agasuzuguro,Chance amubera ibamba yanga gufungura cya gipfunyika gusa bimwe mubyagaragariraga inyuma, wabonaga hagaragara ibintu bitumbyemo wagirango ni ibibuye nka bibiri bizengurutswe n'amababa abiri rimwe ritambitse irindi rihagaze,ibindi birimo imbere hagati ya bya bibuye bitagaragara.
Animatrice abonye ko Chance amubereye ibamba yanze gukora ibyo amutegeka ku ineza no kungufu ahita amushorera abanza kumufotorana cya gipfunyika noneho akimufotora abari aho bose basekera rimwe bamwe bavugira mu matamatama ngo bamuriye udufoto wa murozi.
Animatrice amaze kumufotora amujyana mu biro bye amucisha hagati mubanyeshuli bose noneho inkuru iba kimomo ngo havumbuwe umurozi ukorana na gakweto ariwe Chance.
Philippe akibyumva abibwiwe na mushuti we witwa Deo,ntiyabyumva neza.
Deo:"Philippe uzi ishyano riguye?!"
Philippe: "ni ibiki se?"
Deo:"ibyo mbonye birarenze ni akumiro pe!!!"
Philippe: "Ese mbwira man" (ahita yumva induru hanze amagambo yabaye menshi)
Deo:"man Chance ngo bamufatanye uburozi biteye ubwoba kandi ngo yiyemereye ko akorana na Gakweto yayindi yaguteye cya gihe "
Philippe: "OYA genda, risubize aho urikuye"
Philippe ako kanya ahita asohoka yihuse ngo arebe ibibaye koko niba ari ukuri ngo abyimenyere.
Ako kanya imodoka ya Director yinjira mu kigo hasohokamo Discipline master na Director, hashize akanya, Director ahagaze aho abona mu kigo hari ibidasanzwe byabaye ahita abwira Discipline master ngo ajye kureba ibyo aribyo.
Director ahagarara umwanya muto atumbiriye uko Discipline master agenda yihuta.
Linda we aho ari kwa Muganga ashaka gusohoka ngo arebe ibibaye kuko byari induru zumvikanaga.
Muganga: "Linda ba wicaye aho uraza kuba ubimenya ntabwo nkingura urugi keretse Director naba ariwe wiyizira hano."
Linda: "wambabariye ko nakize nkigendera"
Muganga: "ntabwo urakira sinkwemerera"
Linda: "njye. Ndigendeye singuma hano"
Linda ava ku gitanda acumbagira asanga umuryango batangira gusigana batongana bikomeye basiganira ku umuryango umwe ashaka gukingura undi yanga.
Director we agihagaze iruhande rw'imodoka abona ibintu byahinduye isura ataramenya ibijya mbere maze azamura ikiganza aca isiri asa nk'uhamagara umuntu ateye umugongo maze umuryango w'imodoka ako kanya urafunguka buhoro buhoro hahita hasohokamo..................
EPISODE 15 on the way...................
NTUZACIKWEEEEEEE
Murakoze cyane
Shaloooooooooom