PASTOR YAKUBISWE AZIRA KWIBA AMATURO.

PASTOR YAKUBISWE AZIRA KWIBA AMATURO.

Mu gihugu cya Nigeria hari inkuru y'umushumba w'itorero rya Gikristo wagizwe intere n'abayoboke be nyuma yo gusesagura umutungo waryo.

Yicaye butunda, Pastor Johnson Adeleke umunya-Nigeria ufite itorero muri Africa Y'epfo aho ibi byabereye yagaragaye yakubiswe bikabije n'abakristo isura irahindana birenze urugero.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The City Pulse ivuga ko, ibi byabaye ku cyumweru tariki 31 Nyakanga ubwo bamucungaga yinjira mu rusengero nk'ibisanzwe niko kumwadukira bakubita batababarira bimuviramo ibibazo bikomeye ajyanwa mu bitaro atazi n'iyo ari.

Impamvu yari uko yafashe amaturo batuye ayaguramo imodoka nziza ayigenera umufasha we mu kwizihiza umunsi mwiza w'amavuko ye, birakaza cyane abasengera iwe ntibabyihanganira bafata icyemezo cyo kumumariraho umujinya wose.

Kugeza ubu abagize uruhare urwo ari rwo rwose mu gukubita umushumba wabo barimo gukurikiranwa n'inzego z'umutekano muri Afurika Y'epfo ndetse bafashwe bose bahita babiryozwa.