NDIMBATI UYU MUNSI ARIBWISHIME CYANGWA YIJIME.

NDIMBATI UYU MUNSI ARIBWISHIME CYANGWA YIJIME.

Mukanya gato harasomwa imyanzuro y'urubanza rwa Uwihoreye Jean Bosco Moustapha wamamaye muri sinema nyarwanda nka Ndimbati.

Nk'uko biteganyijwe, Kuri uyu wa 29 Nzeri 2022, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge benshi baraba bakubise buzuye baje gutega amatwi icyo urukiko rwanzuye ku byaha Ndimbati akekwaho.

Kuva muri Werurwe, uyu mugabo ari mu maboko atari aye aho afungiye muri gereza nkuru ya Nyarugenge akaba ariho aburana ari.

Urubanza mu mizi rwabaye ku ya 13 Nzeri 2022, icyo gihe NDIMBATI ntiyakandagiye mu rukiko ahubwo yaburanye akoresheje ikoranabuhanga rya SKYPE.

Abanyamategeko be nibo bahanganye n'ubushinjacyaha berekana ingingo zimurengera bituma abaje kumva imiburanishirize bataha bafite byibura icyizere ko yasohoka muri gereza aho gufungwa imyaka 25 yasabiwe.

Soma; https://www.kalisimbi.com/ndimbati-asabiwe-gufungwa-imyaka-25

Maitre BAYISABE Irene wari urangaje imbere ababuranira NDIMBATI yavuze ko bishoboka cyane kuba NDIMBATI yarekurwa bitewe n'ibimenyetso batanze cyane ko habayemo ukuvuguruzanya mu byo urega avuga.

Soma inkuru ikubiyemo ibimenyetso byose birenganura NDIMBATI; https://www.kalisimbi.com/umunyamategeko-wa-ndimbati-ahishuye-akayabo-yaciwe

Uyu munsi isura ye ishobora kurara yishimye cyangwa yijimye kuko mu gihe yakatirwa n'urukiko ku byaha aregwa biraba bibaye bibi cyane yijime mu gihe yaba agizwe umwere byaba ibyishimo kuri we na buri wese umukunda.

Ifungurwa rye ryaba kandi inyungu ku uruganda rw'imyidagaduro byumwihariko mu gisata cya sinema afatiye runini binyuze mu kuba afite ubuhanga buhanitse mu gukina byongera n'inyungu ku gihugu muri rusange.