THE BEN MU MARIRA ASEZERA SE.

THE BEN MU MARIRA ASEZERA SE.

Hashize iminsi itari myinshi hamenyekanye inkuru y'incamugongo ko Mbonimpa John wibarutse THE BEN na GREEN P atabarutse.

Byari agahinda kuzuye umutima, intimba itemba mu maso ya Mugisha Benjamin uzwi nk'intwari ya muzika nyarwanda THE BEN ubwo yasezeraga Se bwa nyuma mu gicamunsi cyo Kuri uyu wa gatatu.

Aka kanya i Rusororo, umuhanzi THE  BEN amaze gusuka akari ku mutima asubira mu mateka yahise mu bwana bwe yibuka anazirikana ubutwari bwa Se akesha inganzo kugeza na bugingo n'ubu.

Mu ijambo ryuje ikiniga mu marira menshi, THE BEN yagize ati "Impano yanjye yo kuririmba niwe nyikomoraho, Nakuze ankundisha Gitari, buriya namenye gucuranga Gitari kubera we."

Yakomeje avuga ko bimwe mu bimushengura umutima ari uko Se mu minsi ya nyuma y'ubuzima bwe yahuye n'ibigeragezo bitandukanye bimukoresha ibidasa neza kubera agahinda gakabije ko kubura abe.

Ati "Yari umubyeyi mwiza nuko mu minsi ya nyuma Satani yamugerageje n'abanyamakuru baramugerageza. Yagize ibihe bikomeye cyane byo kubura ababyeyi n'abavandimwe be gusa muri byose ntabwo wagereranya guca bugufi kwe."

Aha THE BEN yakomozaga ku nkuru zagiye zijya hanze zivuga ku buzima bwite bwa Se, bitishimiwe na busa n'abana be kuko zavugaga ko nyakwigendera yaba yarabaswe na manyinya.

Iyi tariki ya 23 Kanama 2023 ntiteze kuzibagirana muri uyu muryango wibarutse ibyamamare  birimo RUKUNDO Eliya wamamaye mu njyana ya HIP HOP nka GREEN P, THE BEN ndetse na mukuru wabo witwa DANNY ariko we utarabashije kuba ikirangirire cyane nka barumuna be bitewe ahanini n'uko atatinze guhagarika urugendo rwe muri muzika.

Nyakwigendera yatozaga abana be gucuranga

Mbonimpa John wabaye intwari y'umuryango yavutse mu mwaka wa 1960 akaba ku myaka ye 53 atabarutse gitwari asize abana 6.

Mu mateka ye yaranzwe no kubana neza na buri wese ndetse muri bimwe mu byagarutsweho cyane ubwo yasezerwagaho bwa nyuma nuko yareze abana be abamenyereza kugira ikinyabupfura no gukunda umurimo uba umurage ukwiye abasigiye.