THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 09

Duherukana Philipe ahatiriza Gaston ngo amubwire ibyamubayeho ariko akanga kugira na kimwe amutangariza, gusa amwemerera ko azamubwira yitonze,Linda na Chance bo berekezaga kwa animateur hari ibyo babonye birabatungura tutamenye. Ni iki cyabatunguye se maama ese byaje kubagendekera bite? komeza usome wiyumvire nawe........................

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 09
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 09
*****************************************
Duherukana Philipe ahatiriza Gaston ngo amubwire ibyamubayeho ariko akanga kugira na kimwe amutangariza, gusa amwemerera ko azamubwira yitonze,Linda na Chance bo berekezaga kwa animateur hari ibyo babonye birabatungura tutamenye. Ni iki cyabatunguye se maama
ese byaje kubagendekera bite? komeza usome wiyumvire nawe........................
Nyuma yo kubwirwa nabi na Discipline master kubera amakosa bari bakoze anyuranyije n'amategeko y'ikigo,Linda na Chance boherejwe kwa Animateur ngo abandikire impapuro zibirukana ngo batahe,bagezeyo barakomanga mu kinyabupfura kidasanzwe bakingura umuryango barinjira umwe kuri umwe maze bakinjira batungurwa na Gaston wahise asohoka byihuse akibabona kuko bamusanze arimo aganira na Animateur bagahita baceceka.Linda akagerageza no kumuhamagara ariko akamwima amatwi.Linda yarababaye cyane no kwihangana biramunanira araturika ararira imbere ya Animateur wahise ahindura isura uburakari bukamuzamuka bukamurenga,Chance we akagerageza kumuhoza amuhanagura amarira yose yariraga anamwinginga cyane ngo byibura atuze aceceke kuko yakomezaga kurira cyane uko yabitekerezagaho ukuntu Gaston amwirengagije nkaho batigeze banamenyana, ibyo kwirukanwa byo ntiyari akinabitekereza,Animateur we yamurebaga nabi afite umujinya wo kubona ko Linda agikunda bikomeye Gaston,ariko mu mutima akishimamo ko Gaston we amweretse ko asigaye amwanga bya nyabyo kuko bari babatunguye agahita asohoka amwereka n'agasuzuguro kabi cyane.Animateur wahekenyaga amenyo cyane kubera umujinya yahise abakangara ngo baceceke ahubwo akarushaho kurira bigera aho bamwicaza kuko no guhagarara nabyo byari bigeze aho byanga,Animateur we yarakanze akanga ngo aceceke umwana aranga noneho nawe biramucanga.
Gaston we nyuma yo kwirengagiza Linda wamukundaga urudashira maze we akamutera uw'inyuma,yahise aboneza ajya muri class kuko amasaha yo kwiga yari ageze yinjiye akomeza no ku ntebe ye kwicara asanga Philipe we yagezemo kare afite ikayi agerageza gusubira mubyo bari bize,Gaston maze nawe aricara(mwibuke ko bicaranaga we na Philipe) atavuga gusa aho yacaga hose bamuryaniraga inzara kuko inkuru yari yabaye kimomo mu kigo hose ariko nawe kuko yabibonaga akanabyumva yari asigaye avuga make kandi agahora arikarume cyane.Mu gihe mwalimu yari ataraza Philipe yarongeye aramubaza.
Philipe:"Gaston wanze kumbwira koko?"
Gaston:"nanze kukubwira iki?"
Philipe:"ibyo naraye nkubajije se urabyibagiwe aka kanya? ko nziko utanywa inzoga se byaba bije bite?"
Gaston:"erega wambajije byinshi nawe"
Philipe:"ubwo se ushatse kwirengagiza man, rero reka nkugire inama nk'inshuti yanjye gukomeza guceceka ntabwo byagira icyo bikora kuri uko kubabara ahubwo birakongera."
Gaston:"jye se ubonye mbabaye? vuga icyo ushaka neza ariko ntabwo mbabaye rwose habe na gato."
Philipe:"mbabarira umbwire ko mbona byanyobeye ariko uziko ibyawe ndimo kubyumva nk'abandi nanjye kugeza ubu barambaza nkabihorera nabuze aho mbihera,wambwiye ukareka kumpeza mu urujijo,nijoro waraye umbwiye ngo uraje uzimpe neza maze hitambikamo uriya mukobwa,ngiye kubona mbona uhise ujya kwa Animateur ndategereza ndaheba nkubona uza uryama ngizengo nabwo ndakubaza uhita unyereka ko urushye cyane unyemerera ko uza kubimbwira waruhutse nabwo ndihangana ngo wenda bucye ariko ubwo uzi amatsiko nararanye? ntabwo wabyumva kabisa,muri iki gitondo nabwo narinzi ko tuza kubiganiraho ariko nabwo wazindukiye kwa Animateur,man wambwije ukuri byagenze bite? Animateur se we murimo gupanga iki?"
Gaston:"abakubaza bo komeza ubareke nibyo nifuza,naho ubundi nyine Animateur we......(abanza guceceka akibitekerezaho) ariko se ubundi wambonye njya kwa animateur muri iki gitondo? ko umbeshyera"
Philipe:"wishaka kungira umusazi man kuko uko wancungaga ku jisho nanjye nagucungaga,ujyayo nakubonye nkomeza kukomeka utabizi wagendaga ureba hirya no hino ngo ntakubona ariko zirikana ko burya ngo uwububa abonwa n'uhagaze byose nabibonye rero ahubwo nsobanurira mwalimu ataraza."
Gaston:(abanza guceceka atunguwe cyane ariko kuko yari inshuti ye magara ntiyamurakarira) "sha mbonye neza ko uri inshuti yanjye magara koko burya aho nagendaga wambonaga?"
Philipe:"byose nabibonye ahubwo nyibwirira"
Gaston:"rero ngiye kukubwiza ukuri ahubwo nawe ungire inama nk'umuvandimwe wanjye sibyo?"
Philipe:"mbwira nta kibazo ndabigufashamo nkuko nabikubwiye ntukihererane ikibazo icyo ari cyo cyose kuko niyo naba ntagishoboye ntabwo twabura uko tubigenza kuko ababiri bashyize hamwe ntakibananira kandi ngo umutwe umwe wigira inama yo gusara gusa,igihe cyose jya wirekura umbwire pe ntaribi"
Gaston:"ibyambayeho rero ubundi byatangiriye............"(atararenzaho n'ijambo na rimwe abanyeshuli bose bari muri iryo shuli bahise bacecekera icyarimwe kubera ko Mwalimu yari yinjiye ngo abigishe,maze nawe ahita accecekantiyagira icyo yongera kuvuga)
Bakomeje kwiga nk'ibisanzwe gusa Gaston asa n'umuntu udahari kandi bari basanzwe bamuziho morale ko ayihorana na mwalimu yaratunguwe kuko byari bidasanzwe,yamubajije icyamubayeho gusa ntiyamusubiza neza yamubwiye ko ari ibisanzwe gusa mwalimu nawe ntiyanyurwa kuko uko yamubazaga abanyeshuli bamwe banyuzagamo bagaseka nkaho hari ikintu kidasanzwe cyabaye bo baziranyeho,Mwalimu yabibonye atyo aramureka akomeza kwigisha gusa aramubwira ngo nasoza kwigisha aze kumwitaba kandi ntabyirengagize mugukomeza kwigisha Gaston arebareba hanze buri kanya maze mugihe arimo kureba hanze arebera mu idirishya abona ibintu bidasanzwe biramutungura cyane akomanga Philipe we wari werekeje amaso n'ibitekerezo ku kibaho agize ngo aramwereka babona Linda ahise agwa hasi ameze nabi amarira ari yose yari afashwe mu maboko na Chance ndetse nundi mukobwa maze akigwa hasi babona abahungu nka bane bavuye muri class yindi byari byegeranye bamwirukiraho baramuterura bamujyana kwa muganga byihuse abanyeshuli bose babibonye barasakuza cyane abarimu nabo baba baretse kwigisha kubera ibyo bibaye maze amaso yose bayahanga Linda abandi bayahanga Gaston,Gaston akibibona uko bigenze bimwanga munda maze..........................
EPISODE 10 on the way..............
Umwanditsi:Ishimwe Sammy
Ndagushimiye cyane kuba usomye iyi nkuru nkurarikira gusoma n'ibindi bice byose byabanje n'ibizakurukira,icyo usabwa ni ugukora SUBSCRIPTION,wibuke kutubwira uko ubyumva muri COMMENTS maze ukore SHARE uyisangize inshuti zawe zikunda gusoma, hakiri kare inkuru itaragera kure mutangirane ubu buryohe.
Murakoze #turabakunda
SHALOOM