THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 16

Murabizi duherukana Gaston ari mu ihurizo ryo kurokora Betty kandi bitemewe,Director yari amaze kumva Chance ibye anatonganya ba bayobozi gito,Linda we yari ataracika kwa Muganga nkuko yabishakaga.

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 16
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 16
""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""
Sindi muri Gereza mfunzwe,Sindi kwa muganga ndwaye,ntakibazo mfite cyambuza gushima IMANA yandemye kuko niyo nkuru imenya icyo nkwiriye,naramutse kandi niriwe neza rwose ndahumeka umwuka w'abazima.
Ese nawe niko biri?.... Niba ariko bimeze, Zamura Ishimwe ryawe uhe iyakuremye icyubahiro mbere yo gusoma iyi nkuru kandi ndaguhumuriza wowe bitameze neza nwkibutsa ko ejo bizagendaa neza humura ANYTIME BIRAKUNDA.
Murabizi duherukana Gaston ari mu ihurizo ryo kurokora Betty kandi bitemewe,Director yari amaze kumva Chance ibye anatonganya ba bayobozi gito,Linda we yari ataracika kwa Muganga nkuko yabishakaga.
Gaston wari uhagaze acunze ba abanyeshuli babashungerezi bari bapfukamye aho,Betty aza kumwegera amusaba ko we yamureka,abanza kubitekerezaho kabiri.
Director muri uwo mwanya yahise abwira Chance kujya kumwereka za nkozi z'ibibi maze barasohoka,Chance agikandagiza ikirenge cye hanze ahita ahuza amaso na Gogo wari upfukamye mu bandi.
Gaston ahita yikanga abonye Director ariko agerageza kwiyumanganya,Director aramureba abona ko bishoboka ko hari icyabaye.
Chance na Director bahagarara imbere yabo bose,Gogo yakwubura amaso akabona Chance ntamukuraho ijisho isoni zikamwica zivanze n'akajinya ko kwihagararaho,Director atavuga agenzura ko ko abo yahasize bapfukamye bose bahari kumbi Betty yari yagiye kareee.
Gaston afitemo ubwoba ko Director agiye kubivumbura,Discipline master na Animatrice nabo bahagaze aho Director asubiza amaso inyuma abareba nabi abatonganya imbere yabo abanyeshuli bose bakorwa n'isoni babura ayo bacira n'ayo bamira.
Director: "Ubu koko nta soni binabatera? Iyo mubona munemerera aba bose kuza hano kurunguruka ibyo mukora?.... Aba bose mbasanze barimo bumviriza uko mwahanaga uyu mukobwa munamuziza ubusa" (Gogo n'abandi bumvise iryo jambo ko Chance yaziraga ubusa bikangamo).....namwe mujye mugerageza kubitekerezaho"
Gaston nawe ubwoba ari bwose, Director agihagaze aho,Philippe we abirebera kure akajya arungurukira ku gikuta cy'ishuri aho yitegeye aho bari bari gusa kuko yari kure ntiyumvaga ibyo bavuga.
Director nyuma yo kwitegereza niba abo yasize bapfukamye ari ko bangana n'abo ahasanze yegera Gaston yitonze amukora ku urutugu amubwira ijambo rimwe rimutera ubwoba.
Director: "Musore muto mu ubuzima nanga urwango rumwe rubi umuntu uwo ariwe wese wambeshya,uranyumva?"
Gaston: "ndakumva kandi nanjye sinakubeshya" (yihagararaho barebana mu maso)
Director: "Uhhhmm Nibyo buriya?" (Amukemanga)
Gaston: "Yes Sir"
Director: "Okay turaza kuba tubirebaho nawe urabizi sibyo?...Hhh(asa nk'useka atabishaka) ntabwo wambeshya." (Ahita amureka)
Gaston abandi baramwitegereza cyane bibaza ibikurikiraho,Chance we akomeje kureba cyane Gogo, ibyo nabyo Director aba yabibonye kare.
Director:"Animatrice nzanira urupapuro n'ikaramu unyandikire aba bose ibyabo ndabyigaho nyuma."
Animatrice huti huti ahita yinjira muri bureau ye agiye kureba iyi karamu n'urupapuro,Director areba uko yinjira, aho hanze ntawe uvuga.
Kwa Muganga ho Linda yakomeje gucunga ku ijisho ngo aze gucika,Muganga nawe ahugira mu kazi ke.
Linda mukurebera mu ishuka akabona ntaho acikira muri ako kanya,akomeza kureba movements za muganga zose,Muganga nawe akajya anyuzamo akareba Linda, Linda yabona muganga amurebye akirinda kumwereka ko ari maso agahita yisinziriza.
Muganga ageze aho abona ko Linda yasinziriye ntiyakomeza kumucungacunga cyane.
Kumbi Linda we agikanuye noneho areba ukuntu agiye kumucika abanza kubitekerezaho, hashize akanya, yikuraho ishuka buhoro buhoro areba Muganga, agiye kubyuka Muganga abara arahindukiye Linda nawe aba yisubijeho ya shuka vuba vuba, Muganga ntiyarabukwa.
Hashize akanya na none Linda agicungacunga,noneho arabyuka yitonze buhoro buhoro anyonyomba Muganga ahuze cyane, Linda acumbagira gake gake acunga Muganga ku jisho ngo atamubona n'ubwoba bwinshi aba agize amahirwe agera ku urugi,agiye gukingura yumva rurakomeye ntirukinguka agwa mu kantu ahindukira abona Muganga amuri inyuma amwereka imfunguzo mu ntoki yisekera amwereka ko yamuvumbuye,Linda isoni zivanze n'uburakari biramwica areba hasi abura icyo akora.
Muganga: "Isubirire kuryama nyine ntakundi indyarya ihimwa n'indyamirizi" (akivuga ibyo Linda we atarasubira ku uburiri akiri ku urugi bikangamo,Linda asa n'uwishimamo ko agiye gusohoka,Muganga ahita abwira Uwo muntu ukomanze).... Niba atari Director ntabwo nkingura!!!!!!"
Bumva uwo muntu ntavuze bategereza ko avuga baraheba ahubwo yongera gukomanga cyane.
Muganga: "Ninde?"
Undi ati Cwe!!!(araceceka aryumaho)
Muganga Telephone ye iba irasonnye yihuta ajya kuyakira ayigeraho ivuyeho maze areba umuhamagaye,Za mfunguzo aba azishyize ku meza yari hafi aho ahugira mu kwandika ubutumwa bugufi(Message) ako kanya irongera irasona noneho isonera mu biganza bye ahita yitaba yumva batumvikana neza bisa nkaho ari ihuzanzira(Network/Reseaux) ridakunda aho ahagaze maze agenda genda.
Muganga: "Hello?!!! Halloo!??? Ko utavuga........ Helloooo"
Mu gihe muganga agihugiye za Hellooo zidashira,Linda aba abonye za mfunguzo aho azisize aba arazisingiriye vuba vuba yihutira gukingura,Muganga ibya Telephone aba ayijugunyiye hasi nawe vuba vuba ajya gufatirana Linda we akirimo guhinduranya imfunguzo byanga,yabuze urufungura rwa nyarwo abona Muganga agiye kumugeraho agira amahirwe urugi ruba rurafungutse,asohoka aho Muganga asigara arebaguzwa.
Ku urundi ruhande Ba bandi bose bari bapfukamye bari bamaze kwiyandika,Director abwira Discipline master kujya guhamagara buri wese ahereye kuri Muganga ngo bajye mu inama itunguranye,ahita anabwira ba abanyeshuli ngo babe basubiye muri Class araza kubahamagaza.
Director: "namwe nimube mugiye kwiga dore amasaha arageze,mube mwiyigisha ku giti cyanyu abarimu bose n'abayobozi ngiye kugirana inama nabo,nawe Gaston ba ugiye mu ishuri kurikira abandi nawe turabonana nyuma, Ngaho wowe tugende unyereke abo wambwiye bari inyuma y'ibi byose" (abwira Chance kujya kubamwereka)
Chance: "Umwe ni uriya"
Director: "ni uwuhe?" (Bareba muri ba abanyeshuli bari basubiye mu ishuri)
Chance: "Uriya wambaye ijipo ngufi kurusha abandi" (amutungira agatoki amumwereka)
Director: (araranganya amaso muri babakobwa abona uwambaye ijipo ngufi ni Gogo,ahita amuhamagara)"We Shaa mbona wambaye uko wishakiye garuka"( Bose bari bataragera kure barahindukira bararebana batangira kwitana ba mwana)......Ndavuga woweee ko mbona udashaka kunyumva!!" (Avuga atunga urutoki Gogo,aragaruka noneho kuko Gogo yari afite ingendo yihariye nk'iya abanyamideli,imwe bakunda kuvuga ngo 'Kigali...Mombasa...Kigali...Kampala' mbese agenda akubita hirya no hino iby'inyuma,uko agaruka abasanga Director aramureeeba.
Gogo: "Ndabitabye"
Director: "Chance ni uyu?"
Chance: "Uyu niwe wa mbere"
Director: "Ko wambwiye babiri undi ari he?"
Gogo: "Nakoze iki se kandiii?"
Director: "Eeeh ntacyo uzi?"
Gogo: "Ntacyo nzi"
Director :"Humura uraza kukimenya"
Gogo: "Ndarengana ariko si njyewe "
Director: "Si wowe iki?"
Gogo: "sijye wabikoze" (avuga gutyo abona ko byamurangiranye yafashwe)
Director: "ibiki se? Kandi utanazi icyo nguhamagariye,ntumbwiye ko ntacyo uzi? Hanyuma utangiye kuvuga ibiki?....Animatrice uyu mukobwa musigarane ndaje nzane n'undi kandi nawe ubwire n'abandi bayobozi ko tugiye gukora inama mu minota mirongo itatu turaba tuyitangiye,Ndaje."
Director na Chance baba baragiye baboneza mu mashuli ngo ajye kumwereka indi nkozi y'ibibi,Philippe abonye ko bose batandukanye nawe ajya muri Class gusa atarinjira ahuza amaso na Chance kuko bari kure aramumwenyurira gusa ubona ko Chance yishimiye ko igisebo cyamuvuyeho kandi ko ukuri kose kwamenyekanye,ba bagome bagiye guhanirwa ibikorwa bibi bakoze.
Gaston we akinjira muri Class yahise asanganirwa na Betty n'ubwuzu bwinshi aramuhobera aramusomagura imbere y'abanyeshuli bose Bari muri class.
Bicaranye nk'ibisanzwe batitaye ku babareba.
Betty: "Gaston ibyo wankoreye ndagushimiye kandi nzabigukubira kenshi mu urukundo nzagukunda,ahubwo wanteye kugutekereza ukundi Baby"
Gaston: "Gute?" (Gaston ahita yibaza ibyo Betty yaba yamutekerezagaho)
Ako kanya Betty ataramusubiza Class yose abanyeshuli bose bahita bacecekera icyarimwe buri wese mu mwanya we yicara Kumbi impamvu bari babonye haje.....................
EPISODE 17 On the way.............................
Aba abanyeshuli bacecekeye icyarimwe bikanze iki?... Ngo haje....?
Linda se wacitse Muganga araruhukira he ko tutamenye amaherezo....
Iyi nama y'igitaraganya se iriga ku ibiki?
Gogo se mugenzi we araboneka bahanwe gihano ki?...
Tubwire abaye ari wowe Director wakorera iki izi nkozi z'ibibi?... Ese iyi nama yo yakwiga ku ibiki,imyanzuro yafatirwa aba bayobozi gito ni iyihe wabafatira?..
NTUZACIKWEEE
Murakoze cyane
SHALOOOOOOOM