GAKENKE: BIBA ABATURAGE BIKARANGIRA BADAHANWE.

GAKENKE: BIBA ABATURAGE BIKARANGIRA BADAHANWE.

Bamwe mu baturage batuye akarere ka Gakenke ko mu ntara y'amajyaruguru y'u Rwanda bavuga ko barembejwe n'ubujura bwibasira cyane imyaka n'amatungo yabo.

Bakomeza bemeza ko kandi ubu bujura bukomeje gufata indi ntera bitizwa umurindi no kuba ibisambo byiba aya matungo bidahanwa nk'uko bikwiye ngo bicike ku ngeso.

Inkuru dukesha Radio na Televiziyo 10, aba baturage binubira kuba n'abajura bafatirwa mu cyuho bashyikirizwa ubuyobozi ariko bidateye kabiri bakarekurwa n'ubundi bagasubiira.

Ubwo umunyamakuru yerekazaga Mikoro mu baturage umwe mu ijwi ryuje akababaro n'umujinya yagize ati "Uri gufata igisambo cyakwibye ukakijyana mu buyobozi,wamara kukigeza mu buyobozi mu gitondo, nimugoroba ukagisanga hanze."

Undi yagize ati "Hari abafatwa bafite n'ibimenyetso,ugasanga umuntu ngo nta kintu afite cyo kuriha nta bwishyu, ejo ugasanga yatanze uwo yibye kugera mu rugo, nk'aho banamufunze ngo bamushyire muri gereza wenda bamugorore mu gihe ategereje urubanza ukabona bamurekuye."

Muri bo hari abavuze ko abajura baje bagasarura umurima we wose baraweza, undi ataka avuga ko bamwibye ingurube ze 3 zose biteye inkeke.

Ni kenshi humvikana ibisa n'ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi bwiganjemo ubujura mu duce dutandukanye tw'igihugu ariko n'ubwo hari aho abayobozi bakora akazi kabo hatangwa ubutabera, bigaragara ko haba hari aho bikigenda biguruntege.