THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 05

Ubushize umugambi wa mbere mubisha wa Betty wari umupfubanye aho Linda yari yihagazeho cyane maze mu ubwenge bwinshi aba arucitse atyo,Hibazwaga kandi niba koko ya magambo meza yanditse muri ya kayi koko niba ari Linda wayanditse cyangwa se ari undi mukobwa wayandikiraga Gaston ngo amwigarurire,hari ikibazo n'inama Philippe yari aje kugisha Gaston nubwo Discipline master waje aho bari yomboka buhoro buhoro yahise abatungura. Dukomeze inkuru yacu dukunda............

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 05
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 05
''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''
Ibyishimo n'umunezero bihore mu maso hanyu mwese nibyo mbifurije ibihe byose mu gihe mugihawe aya mahirwe akomeye yo kubaho atangwa na Nyagasani waturemye twese udukunda cyane.
Ubushize umugambi wa mbere mubisha wa Betty wari umupfubanye aho Linda yari yihagazeho cyane maze mu ubwenge bwinshi aba arucitse atyo,Hibazwaga kandi niba koko ya magambo meza yanditse muri ya kayi koko niba ari Linda wayanditse cyangwa se ari undi mukobwa wayandikiraga Gaston ngo amwigarurire,hari ikibazo n'inama Philippe yari aje kugisha Gaston nubwo Discipline master waje aho bari yomboka buhoro buhoro yahise abatungura.
Iyi nama yari aje kugisha uwo byacanze se ni iyihe?......Discipline master se uje atunguranye ahamagaye nde?.............Betty se undi mugambi mubisha ni uwuhe ko noneho uburakari bwikubye kabiri?...........
Dukomeze inkuru yacu dukundaaaaaa..........................
Gaston na Philippe ubwo bari biyicariye mu ubusitani bw'ikigo baraganiriyemo gake maze Philippe ashaka kumubaza ikibazo kimwe no kumugisha inama maze Gaston aramwemerera amutega amatwi gusa Philippe agiye kuvuga Gaston aba yikanzemo akomanga kuri Philippe kuko hari uwo yari abonye maze Philippe abibonye atyo nawe ahita aceceka ahubwo ahindukira bwangu ngo arebe ikibaye muri ako kanya gato gitumye Gaston ahindura isura,bagiye kubona babona ni Discipline master ari hafi yabo cyane ku uburyo bahise bibaza igihe yahagereye batabizi birabayobera bagiramo ubwoba maze Discipline master ubona ko nta bintu byinshi ari karume ntabyo guseka isura ye ihora ikunje kubera akababaro yari amazemo iminsi muri gereza,niko guhagarara abareba abatumbiriye nabo babura aho bakwirwa gusa nabo baramureba buri wese ntawe uvuga,hashize umwanya utari munini ahita arembuza umwe muri bo ariko babanza kwitana ba mwana kuko atavugaga uwo ahamagaye maze umwe kuri umwe akajya yikoraho amubaza mu bimenyetso kugirango amenye niba ariwe uhamagawe koko ariko nta wundi utari Gaston yari ahamagaye niko guhaguruka asiga aho Philippe wenyine maze aragenda yegera Discipline master aho yari ahagaze maze amuha ikiganza ngo amusuhuze gusa ntibyaba uko yabitekerezaga ahubwo ahita amufata cya kiganza aramukurura buhoro ntabyo kumwihutisha yiturije aramujyana,Gaston agenda yibaza aho ajyanwe bikamuyobera ariko kuko byasaga nkaho atamusunika kandi nta mahane na make agifite nka mbere aratuza ngo arebe iyo bigana,Philippe nawe asa n'ugizemo ubwoba ukuntu mu umutima we asigara areba uko bagenda barinda barenga nawe yibaza aho bajyanye Gaston ubutavuga uboshye intama igiye kubagwa mu ibagiro maze abonye barenze arahaguruka agenda yimyiza imoso kuko ibyo yashakaga byari bitagezweho nkuko yabyifuzaga,gusa akomeza gucungacunga aho Discipline master na Gaston barengeye arahabura neza neza araheba yibaza irengero ryabo riramuyobera cyane.
Philippe akigenda yabuze icyo akora ndetse ubona ko yabuze amerekezo kubera intambara yari mu umutima we ubona hari ubwinshi bw'ibitekerezo mu ubwonko bwe,uko agenda aca imbere y'amashuli maze uko agenda yubitse umutwe hari ukuboko k'umuntu kwaturutse muri class ubona ko ari uk'umukobwa maze Philippe ahita yikanga cyane atarukira hirya ubona ko yikanze cyane ariko ku uburyo yari agiye no kugwa akiramira nk'umuntu w'umusore wikanze mu uburyo budasanzwe maze ahita ahindukira ngo arebe ikimukozeho agiye kureba arebye neza muri class abura umuntu Hmmm!!! yikangamo yibaza uwo muntu aho agiye gusa arebera hirya hitaruye kubera ubwoba maze amara nk'umunota wose agenzura ngo arebe ko hari uwigaragaza ariko araheba niko guhita atekereza ko ari amadayimoni kuko bajyaga bakunda kuvuga ko ayo mashuli yazagamo ijyini ryitwa Gakweto maze niko guhita avugira rimwe ngo "MU IZINA RYA YESU " ibyo yabivuze kuko yizeraga ko izina rya YESU KRISTO ari ryo zina riruta ayandi yose kuko ariwe mucunguzi wa twese abamwizera ko yatsinze Satan n'abadayimoni be bose kandi niko kuri nyako.
Philippe yavuze ibyo vuba vuba yiruka amasigamana atareba inyuma ubona ko byamuhabuye umutima cyane arinda agera muri dortoir ahura n'abandi banyeshuli bamureba bakagirango yasaze,ageze ku uburiri bwe ariruhutsa cyane ubona ko yahagiye cyane ahumekera hejuru haza umwe mu inshuti ze biganaga witwaga Deo amubaza ikimubayeho ariko ubona ko nta mbaraga zo kumusubiza kubera kwahagira bidasanzwe byatewe n'imbaraga yari akoresheje mu gihe gito yahungaga umudayimoni.
Deo yahise amureka amusiga amuryamishije aho ku uburiri bwe,ajya hanze umwanya muto agarukana amazi ngo amuhe arebe ko yahembuka agarutse asanga abandi basore babiri aribo Biggy n'undi witwa Berly bari inshuti cyane barimo bamuhungiza bakoresheje imipira yabo ngoo abone akayaga,Philippe we yabihoreye abareba abatumbiriye gusa nta kindi gusa umwe akavuga ko ari ugusara undi nawe amuhakanya.
Biggy:"uyu munigga yasaze man"
Berly:"reka genda!! ntabwo yasaze man ahubwo wasanga agira ikibazo cy'umwuka muke akaba ari yo mpamvu."
Biggy:"ubu se umwuka uhera nta kintu yakoze?"
Berly:"bibaho cyane none se ko ubihakana ntabwo uzi abantu bajya bagwa igicuri?"
Biggy:"hhhhhh(asekamo) hanyuma se urabona yaguye igicuri?"
Berly:"ariko Biggy wagiye ureka guseka mu bikomeye...."
Bakivuga ibyo Deo aba azanye amazi mu gikombe yegera Philippe aho aryamye amukoraho ngo ayamuhe agerageza kumwegura amubyutsa buhoro nk'umurwayi ariko ibyabatangaje nuko yabadutse akabadukana imbaraga zidasanzwe ahubwo ahita anamusunikira hasi kubera gufata cya gikombe cy'amazi akakimushikuza ahita akubita ku umunwa anywana ubusambo bwinshi amazi anayimenaho hafi ya yose, Deo we agwa hasi yicaye avuye ku uburiri yumiwe cyane we na ba Biggy na Berly,Biggy yabibona agaseka cyane bucece areba hirya kuko yabonaga bitangaje ibyo abona kuri Philippe niko kwongorera Berly agira icyo amubwira.
Biggy:"Nigga yasaze man ibi ntabwo bibaho."
Berly:"ibyo bivemo urabona atongeye kuryama se?"(nyuma yuko Philippe ajunyiye hasi cya gikombe akongera kuryama)
Biggy:"mumujyane kwa muganga ahubwo bitaraba nabi"
Berly:"reka tubanze turebe uko bigenda......ubundi se n'iyo twamujyana urabona twamushobora twenyine nawe wadufasha."
Biggy:"reka genda ibyo byo mubyibagirwe kabisa urabizi ntabwo nakwiteza hariya hantu kandi ubizi ko bamfata nk'ikirara kandi simba nshaka no kwiteza abayobozi...ubundi urabona nagera imbere yabo bakamburaho ikosa?..."
Berly:(abona ko Philippe ahise asinzira agwa agacuho)"ibyo jya ubireka man kuko uko byaba bimeze kose uko waba uri kose ntuzareke gutabara umuvandimwe,inshuti ndetse n'undi uwo ari we wese uko yaba angana cyangwa uko yaba asa uko ari kose gutabara uri mu byago ni ingenzi utitaye kucyo uri cyo cyose kandi ntukite ku bantu kuko bagucumuza ugiye kubarebaho ntacyo wageraho mu ubuzima kuko abazakubwira ko ibyo ukora ari byiza ni mbarwa."
Deo yahise afata ishuka yorosa buhoro yitonze Philippe atuje maze Biggy akimara kumva amagambo yuje impanuro zikomeye mu ubuzima natwe dukwiye kujya tugenderaho,Biggy yahise atuza ubona ko bimukoze ahantu.
Kurundi ruhande Linda yarimo aganiriza Chance barimo bahanagura utukweto twabo bari muri dortoir bavuga uko amasomo yabo ameze noneho banavuga uko bakwiye kujya begera abo baziho ko ari abahanga kurusha abandi muri class yabo kugira ngo bajye batsinda neza nabo bazane amanota meza atazabatera isoni.
Uko bari muri ibyo baganira bakananyuzamo bagasekamo ukuntu ubona ko Chance we yibagiwe ibya Philippe,naho Linda nawe ubona ko yiyibagije ibye na Betty utari umworoheye habe na gato kuko yarimo amuhiga bukware.
Muri ako kanya haje umwe mu bakobwa biganaga wari n'inshuti yabo bisanzwe witwaga GOGO yambaye essuis-main(isume) ubona ko avuye kwiyuhagira aza abareba nabi cyane cyane Linda gusa bo batabibonye barimo bisekera biyibagije iby'isi maze kuko hari agatambaro gato gatose cyane nako yakameshe ariko kakrimo amazi yari agafite mu ntoki ze abagezeho hafi yabo arakazunguza cyane abatera amazi yako baramuhindukirira bibarakaje maze by'urwiyerurutso arababwira ngo bihangane ahita anakomeza aragenda ariko babibona ko yabishakaga kubikora barumirwa barayoberwa gusa baratuza ntibagira icyo barenzaho.
Muri ako kanya kandi Betty we yari inyuma ya Dortoir ari wenyine ubona ko hari ikintu arimo gushakashaka yaba yarahishe niko gutekereza neza ahita agenda yihuta agana ahantu hari...................................................................
EPISODE 06 on the way..................................
Betty se arimo gushaka iki?........GOGO wari inshuti ya Linda nawe yiyongereye mu banzi?............Philippe se bimuviriyemo kurwara cyangwa araza gushyira akanguke ntabwo bikomeye?.......Gaston se we ajyanywe he mwo kagira IMANA mwe........Birabe ibyuya ntibibe amaraso.
Ntuzacikweeeeee
Icyo usabwa ni ugukanda LIKE,COMMENT na SHARE.
Murakoze cyaneeeee
SHALOOOM