IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 07

Niba mwibuka neza ubushize Neillah yari ari Mu umuhanda avugana n'umuntu bisa naho bafitanye gahunda tutamenye, Davis we ibyasaga no gusara byajemo guseka,Norah we hari uwo bari bahuriye ku umuryango ubwo yari asohotse ikubagahu....Hakurikiyeho iki?.....

IGIHANGO CY'UMUTIMA   SEASON 01   EPISODE 07
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 07
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Murakoze cyane kuba mugiye gusoma iyi nkuru, ndizera ko mumeze neza cyane, mujye mugira isomo mukuramo ribafasha mu buzima nshuti zanjye.
Ibuka gukora #Like #Comment #Share
Twihuse rero niba mwibuka neza ubushize Neillah yari ari Mu umuhanda avugana n'umuntu bisa naho bafitanye gahunda tutamenye, Davis we ibyasaga no gusara byajemo guseka,Norah we hari uwo bari bahuriye ku umuryango ubwo yari asohotse ikubagahu.
Hakurikiyeho iki?..... #Komeza #usomeeeeee
Norah wari urimo yitegura kugenda,Nyina nawe amucungira hafi yaje gusohoka mu nzu na bag ye yambaye akajipo kagufi cyane mbese yambaye mu uburyo bukurura igitsinagabo,na bag ye agisohoka ahita ahura na Fidel umwe mu inshuti za hafi z'umuryango gusa ntacyo bapfanaga,Fidel yari umugabo w'igikwerere kandi ufite amafaranga atari ayo yinginga,bahuriye ku umuryango Norah ahita yiyumanganya amusuhuzanya inseko idasanzwe nkaho ntakibazo afite na gito.
Fidel:"Oooh mukobwa wanjye "(amusuhuza amusoma)
Norah:" Yes Tonto"(ntabwo bajyaga bamuhamagara mu izina,bose bamuhamagaraga Tonto)
Fidel:"aaaaah umependeza!!!"( mu giswayire amubwira ko ameze neza yaberewe)
Norah: "Kweli?"
Fidel: "Cyane rwose" (yatwawe cyane, kumbi Mama Norah arimo kubarebera mu idirishya)
Norah: "Asante" (amushimira)
Mama Norah akomeza kubarebera mu idirishya mu maso he hijimye bisa naho atabyishimiye.
Norah aba atandukanye na Fidel,Mama Norah nawe aba avuye muri rya dirishya ariyumanganya ajya mu icyumba ngo ajijishe.
Fidel nawe arakomanga ubona ko yari aje gusura Mama Norah gusa akajya ahindukira akareba uko Norah agenda rwose yatwawe bigaragara,uko akomeza gukomanga Mama Norah aba aramukinguriye aramwitegereza babanza guhagarara ntawe uvugisha undi,Fidel abona ko Mama Norah atameze neza.
Fidel: "Oooh bite ko utishimye?"
Mama Norah: (abanza guceceka)"Ndishimye"(avuga byo kurenzaho)
Fidel: "Oya ndabibona mu maso hawe ntibisanzwe" (aramwegera aramuhobera cyane, ariko ubona ko Mama Norah bitamurimo,aramusoma)
Mama Norah: "Birahagije" (aramwiyaka)
Fidel: "ariko wambwiye icyagushavuje koko......."
Mama Norah: "Oya ntacyo karibu"
Fidel arinjira aricara muri Salon, na Mama Norah yicara hirya bategeranye,bararebana gusa ntakuvuga.
Claude muri ghetto yari arimo atunganya buri kimwe cyose akora amasuku adasanzwe nkaho hari umuntu ugiye ugiye kubagenderera gusa uko abikora ari nako acishamo agasoma ku gacupa bityo bityo, Abel we adahari bisa naho hari aho yagiye.
Mama Teta na mukobwa we, bagitegereje kubona igikurikiraho bagiye kubona babona Gilbert aratungutse gake gake akingura urugi babona aje afite Davis amusindagiza bikangamo,Davis ubona ko nta ntege afite ababaye cyane.
Mama Teta:"Oooh yabashije kukuvugisha se?"
Teta:"Yakize?"
Gilbert: "ntarabasha kuvuga ahubwo icyo mbona ni... ni uko... Bishoboka ko yahungabanye cyane."
Mama Teta:"none se ko umuzanye?"
Teta:"umujyanye he se?"
Mama Teta:"iyo umureka akaguma kuryama"
Gilbert: "niwe ubimbwiye kandi sinari kumureka"
Mama Teta:"ngo iki?"(akeka byinshi)
Teta: "hanyuma se abikubwiye gute atavuga?"(nawe ibyo abyibazaho)
Mama Teta:" bishoboka bite?"
Gilbert: "Yanciriye amarenga "
Teta na nyina ntibamushira amakenga gusa baramubererekera,Gilbert amugeza hanze,Davis akajya amucira amarennga ngo amwicaze ku kazuba,arabikora,bose babona ko agiye gukira, Davis aho yicaye ku kazuba batamukuraho ijisho,nawe akajya yitegereza umwe kuri umwe wagira ngo ni ubwambere ababonye cyangwa abafitiye ubwoba.
Uko Gilbert asubiye mu mirimo ye,Teta aramwegera agerageza kumwitaho,amuha amata abona aranyweye,amuha imbuto z'amatunda n'ibinyomoro abona nabyo arariye bishimamo,Mama Teta abonye ko Davis ashoboye kurya no kunywa nawe yishimamo agira icyizere ko aza gukira.
Davis abona uko bamwishimiye biramurenga nawe amarira y'ibyishimo ashoka ku matama.
Teta n'inseko itagira uko isa aramusekera,Davis iyo nseko imurasa ku umutima abona ko uwo mwali adakwiye kumucika,abura icyo arenzaho gusa aratobora avuga ijambo rimwe "Naragukunze" ,Teta aba arikanze akibwirw iryo jambo areba hirya areba hino iby'amahirwe abona ntawundi ubyumvise,kuko Nyina yari yinjiye mu nzu naho Gilbert we yibereye mu gikoni.
Hagati aho Claude we yari yakiriye umushyitsi udasanzwe ariwe Neillah, ariko Abel we yari ataragaruka,Claude agerageza kwinjirira Neillah amwakiriza inzoga kuko yazinywaga,Claude yashyushye akomeza gushaka kumukurura ubona ko asa. nkaho inzoga zamugezemo maze Neillah aba nawe afashe..............
EPISODE 08 Loading................................
Written by: Ishimwe Sammy
Neillah ko Claude amwinjiriye inzoga bose ko basomye,afashe iki? ( Claude abaye ari wowe wakorera iki Neillah?)
Uyu Fidel winjiye kwa Mama Norah ariko ntibimushimishe biragenda bite?
Teta se aramenya abyifatamo ate?....Davis se aravugisha ukuri cyangwa ni ubusazi?
Ubaye Teta wowe wasubiza iki? Wakora iki?
NTUZACIKWEEEEE
Kanda LIKE, COMMENT,SHARE
SHALOOOOM