YVAN BURAVAN MURI KISS SUMMER AWARDS 2022.

YVAN BURAVAN MURI KISS SUMMER AWARDS 2022.

Yvan Buravan umaze gusezerwaho bwa nyuma mu cyubahiro akwiye, asize umuzingo w'indirimbo ze 'TWAJE' uhatanye mu bihembo ngarukamwaka bya KISS Summer Awards 2022.

Muri iki cyiciro cya Album nziza y'umwaka, 'TWAJE' ihanganye n'izindi nka 'DID' ya Kivumbi King, 'RNB360' ya Nel Ngabo, 'KEMOTHERAPY' ya Bull Dogg, hamwe na 'GOLGOTA' ya Mr. Kagame.

Buravan usize benshi mu gahinda katazapfa gushira yakoze indirimbo nyinshi bazakomeza kumwibukiraho mu ijwi rye ryiza rizahora rikumburwa mu banyarwanda no mu banyamahanga uko imyaka ije indi igataha.

Uyu muzingo 'TWAJE yawushyize hanze bwa mbere ku ya 19 Ukuboza 2021, uriho indirimbo zisaga 10 n'inyongezo ya 'BIG TIME' yuzuza 11.

Uretse no gutsinda benshi mu bakunzi ba Nyakwigendera bifuza ko abahanzi bafitemo imizingo ihatanye bamuharira mu rwego rwo kumuha agaciro no kuzirikana ibyo yakoze no kumuherekeza neza.