NDAHIRO VALENS PAPY YURIJWE PANDAGARI AVUGIRA ABAZUNGUZAYI.

NDAHIRO VALENS PAPY YURIJWE PANDAGARI AVUGIRA ABAZUNGUZAYI.

Kuvuga amakuru neza bimaze kumenyerwa ku umunyamakuru Ndahiro Valens Papy ukorera kuri Televiziyo BTN mu makuru yayo byihariye.

Ubwo yataraga amakuru mu mujyi rwagati wa Kigali imbere y'inyubako ya La Bonne Adresse, yaserereye n'abashinzwe umutekano bashaka kumwuriza ku ngufu imodoka izwi nka PANDAGARI bamuziza gufata amashusho mu buryo bise ko butemewe.

Ni inkuru dukesha BTN amashusho yagaragaye uyu munyamakuru ari ku gitutu cyo gusiba amashusho yari amaze gufata ndetse bashaka kumwambura imfatamashusho mbere yo kumushyira muri PANDAGARI ariko ababera ibamba.

Aba bashinzwe umutekano bari bari mu gikorwa cyo gufata umuzunguzayi bivugwa ko yahariranye nabo bigera aho imyenda imuvamo yigaragura hasi asigara yambaye ubusa buriburi ashyirwa mu modoka y'isuku n'umutekano y'umurenge wa Nyarugenge.

Bakibona ko arimo gufata aya mashusho bamwegereye biruka bamusatira bamusaba kuyasiba arabyanga bashaka kumutwarana n'abazunguzayi bari bafashwe nabyo biba iyanga.

Yahise ahamagara umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Nyarugenge NGABONZIZA Emmy agira ati "Nta muzunguzayi wafatwa abishaka... Birashoboka hari n'abafatwa bagashaka guhangana n'inzego z'umutekano bikaba ngombwa ko bamuterura gusa ubwo turabireba ndaje nkurikirane uko byagenze."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari abazunguzayi babyumvise bakava mu gucururiza ku muhanda ndetse ko hari na gahunda yo gukomeza kubaha igishoro cyabafasha cyane ku batishoboye bahabwa naho bakorera n'ubwo hari ababirengaho bagakomeza gukora ubu bucuruzi bw'akajagari.

Bamwe mu bazunguzayi mu ijwi riranguruye bavuze ko bazasubira mu muhanda kuko ariho habatunze nyuma yuko hari isoko bakoreragamo rigiye gusenywa bari bubakiwe.

Mu gahinda n'isura itishimye umwe mu bazunguzayi yagize ati "Nibatureke dukore natwe ntabwo tuva mu isoko,urumva, bagure gereza badushyiremo tumenye ngo baradufunze tuzahora twebwe kwa Kabuga? Ntabwo tuzahora kwa Kabuga nimutubabarire rwose Perezida Kagame yaduhaye amaseta dukoreramo nibatureke dukore."

Iki kibazo cyo guca ubucuruzi bukorewe mu kajagari cyabaye ingorabahizi mu gihe bamwe mu bazunguzayi bafite imyumvire yo gukomeza gukorera mu muhanda bavuga ko ariho bakorera agatubutse nyamara abandi bakorera mu isoko bahawe nubwo aho gukorera naho hadahagije uko bikwiye.

Hibazwa uko kizakemuka bikayoberana kuko abazunguzayi berekana igihombo bahura nacyo mu gihe batabonye aho gukorera hafatika.