IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 13

IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 13
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 13
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Amakuru yose iyo ari meza ashimisha ubwonko bwa buri umwe,niyo mpamvu ngufitiye amakuru meza ko IMANA igukunda Cyane kandi nanjye nkakuzirikana.
Soma Iyi nkuru wumve uko byagenze kuko ubushize murabizi ko Cya kirori cyo mu rugo(House party) cyari gikomeje gusa Norah atarahagera ndetse na Davis wari watumiwe yari ataraza,Abel we ntiyasubizaga ibyo yabazwaga,Gilbert we yari ahawe inote ya 2000frw na Teta ngo amuhe amakuru,.........
Mu gihe bari bari mu kirori banywa babyina gusa bitarashyuha kuko na nyiri kirori Norah yari atarahakandagiza ikirenge,Bakomeje ibyabo bamwe batangira no gusinda nyuma bashiduka bazimije amatara haza umwijima maze bose basakuriza icyarimwe bamwe babyishimiye Cyane, Jolly wari mu cyumba ahamagara kuri Phone Norah amubaza aho ageze,yumvise urwo rusaku ako kanya.
Jolly: "Norah urumva ukuntu hahiye?"
Norah: "Ndabyumva ariko ndaje nyine"
Jolly:"Ese ubundi kuki watinze uziko bakubuze none nkaba nabuze icyo mbasobanurira."
Norah:"Wowe abakubaza ubabwire ko nje kandi ube undetse"
Jolly: "None se ugeze he?"
Norah: "Ariko wa mukobwa we wambabariye"
Jolly: "Okay ndanakuretse"
Norah: "Ahubwo se Davis wibutse kumubwira?"
Jolly: "Namubwiye nyine"
Norah: "Yakwemereye yaje?"
Jolly: "Wowe ngwino ubimbarize aha uranyumva?"(ahita amukupa ubundi asubira muri party)
Davis aho ari we yarungurukaga uko icyo kirori yatumiwemo kimeze abona inguni zafunzwe buri umwe n'uwe inzoga zinyobwa,ingoma zo zikubita birira isi ntacyo bitayeho. Byose abibonye azunguza umutwe maze abonye Jolly wari uvuye mu maboko y'umwe mu basore bari mu kirori atazi aho agiye, nawe yahise asubira iwe byihuse kumbi Jolly yari asohotse ngo arebe Davis asanga yakinzeho kare arakomanga Davis araceceka.
Jolly:" Davis!!!!..... Davis..... Davis... Waryamye?" (Akomanga aho Davis arara ashaka ko abyuka bakajya mu kirori)
Jolly yakomeje gukomanga ariko biranga yisanga ibyo akora ari nko gusetsa uwaguye mu imanga,cyangwa uwapfuye kumucurangira inanga bisa no kubitsa umusazi ibanga.
Bukeye bwaho ku uwundi munsi mu gitondo,Abel yari abyutse asize Claude mu uburiri atangira kwambara nk'uzindukiye ahantu, Claude utari usinziriye akomeza kumwitegereza ibyo arimo byose.
Claude: "Ugiye he?!!"
Abel: "Ngiye kuzana ka kantu"
Claude: "Akahe?"
Abel: "kwa wa mukobwa nyine"
Claude: "uwuhe se?"
Abel: "Ese ubwo ntumuzi koko?"
Claude: "Reka ntabwo muzi, none se ubwo ubundi ugiye kwishyuza muri iki gitondo?"
Abel: "mu gitondo se amafaranga ntafatwa aba yatose? Hari ikime kiza ku mafaranga ??"
Claude: "Ubundi ntabwo abari byiza kwishyuza mu gitondo cya kare kuko n'umuntu aba atarashyira ubwenge ku gihe, ninka bamwe bikopesha bakibyuka."
Abel: "Ibyo se ubikura he?"(akomeza ibye atitaye ku byo Claude amubwira)
Claude: "Nyamara ndakubwira ukuri"
Abel:"noneho nanjye reka nguhe ukuri kwanjye"
Claude: "Ngaho mbeshya numve"
Abel:"Nkubeshya njyewe?"
Claude: "Oya mbwiza ukuri"
Abel:"Neillah yambwiye ko njya kumureba uyumunsi akampa amafaranga nanjye nkamubikira ibanga rero ndagiye ngo ayampe"
Claude: (yumvise ijambo amafaranga areguka arabyuka amubaza byinshi)"Ngo iki?..nibyo se?.. Muri iki gitondo se bwo?"
Abel aryumaho abonye Claude ashaka kumukuramo amakuru yose aramwihorera rwose.
Norah agaragara abyuka nawe iwabo ajya koza amenyo no gukaraba mu maso,ahura na murumuna we yabyutse Iya rubika mbese yabyutse kare Cyane bararebana gusa buri wese afitiye undi umujinya, barebana ayingwe buri wese akomeza ibyo arimo.
Mama Norah atunguka mu cyumba cye yambaye imyenda ararana asanga Norah aho ari agerageza kumusuhuza.
Mama Norah: "Mwaramutse mukobwa wanjye"
Norah:(arahindukira aramureba gusa ntiyagira icyo asubiza nyina)
Mama Norah: "ariko uko waraye buri gihe niko ubyuka?"
Norah: (arongera aramureba noneho amusubiza rimwe) "Mbabarira"
Mama Norah aramwitegereza abura icyo arenzaho aratuza ubona ko hari icyo agiye kumusubiza ariko cyikabura.
Gilbert we hari icyo yari atumwe na Teta muri icyo gihe amuha n'andi mafaranga ngo yihute kandi ngo agire bwangu atebuke.
Mu gihe Davis we yarimo afunga inkweto ze azambara ubona ko hari aho agiye, Jolly aza amusanga aho ari bagira ibyo bavuganaho.
Jolly: "ko wagira ngo uragiye se ugiye he?"
Davis:"Ngiye guhaha ibyo nza guteka mu kanya uyumunsi ndakora ijoro "
Jolly:"Okay"
Davis: "Yeah!"
Jolly: "ndaza gusangira nawe noneho"
Davis :"Ntakibazo "
Jolly: "Genda ubizane ndabiteka ubundi se ufite amafaranga ahagije reka nze nongereho n'ibyanjye"
Davis: "gute?"
Jolly: "urabibona ariko Banza umbwire impamvu utaje muri party"
Davis: "impamvu urayizi ntuyimbaze yo"
Jolly: "Iyihe?"
Davis: "Iyo uzi"
Jolly: "Ntayo nzi pe!!"
Davis: "Ndayikwibutsa ningaruka"
Jolly: "Hanyuma se...."
Davis: "Oya urimo kuntinza ndaje ndakwibutsa"
Jolly abonye Davis afunze urugi ngo agende amubwira ko aba aretse gato akamutegereza ho hato,yahise ajya mu nzu yihuta no mu cyumba cye,Davis asigara aho amutegereje mu kanya nk'ako guhumbya Jolly aragaruka amuha amafaranga ngo yongere bahahe byinshi kuko Jolly yibanaga mu nzu y'ababyeyi ndetse Davis akodesha iwabo amafaranga y'inzu yayishyuraga Jolly, aha rero yamuhaye amafaranga ngo ahahe byinshi baze gutekera hamwe basangire ,Davis gusa yarayanze ahita yikomereza atavuze, Jolly asigara amureba yumiwe.
Gilbert mu nzira aza guhura na Davis noneho wari ugiye guhaha maze amusanganira amubwira ko bibaye mahire kuko noneho haje...................................................................
EPISODE 14 Loading..............
Written by: Ishimwe Sammy
Haje iki..nde?........Abel ugiye kwishyuza muri uyu museso se koko?........agiye kwishyuza angahe?....Norah se usabye imbabazi nyina abikuye ku mutima?..... Teta atumye iki Gilbert?...
NTUZACIKWEEEEE
Icyo usabwa ni ugukanda #Like #Comment #share kugira ngo ubone n'ibindi bice bikoroheye ndetse n'izindi nkuru nziza zica kuri Iyi page.
Murakoze Cyane
SHALOOOOOOM