THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 23

Twikomereze n'inkuru yacu duherukana Linda nyuma yo kubwirwa na Chance inkuru mbi yahise asohoka muri class atanavuze,Chance yicuzaga impamvu yamubwiye ukuri kose,Philippe yari afite ubwoba atekereza ko Discipline master ashobora kumumenya naramuka aje muri class yabo,Gaston we ibye byari bikomeye atarazanzamuka.Ese Gaston yapfuye koko cyangwa?...... Linda se mama yari agiye he?........Discipline master araza kuvumbura Philippe?........ Komeza wisomere iyi story nawe wiyumvire ibyakurikiyeho kuko byo biruaruenze..........

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 23
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 23
******************************************
Aho muri mwese ndabasuhuje reka dushimire rero ikiduhaye ubuzima ni ukuri Ishimwe.Ikindi kandi nshuti zanjye mwese reka mbisegureho mbasabe imbabazi kuko hari igihe njya ndenza umunsi twavuganye ariko nanjye sijye hari igihe mba nagize amasomo menshi nkabura uko mbigenza gusa #ndabazirikana uko nzajya mbona binshobokera nzajya mbaha inkuru yanyu mukunda.
Twikomereze n'inkuru yacu duherukana Linda nyuma yo kubwirwa na Chance inkuru mbi yahise asohoka muri class atanavuze,Chance yicuzaga impamvu yamubwiye ukuri kose,Philippe yari afite ubwoba atekereza ko Discipline master ashobora kumumenya naramuka aje muri class yabo,Gaston we ibye byari bikomeye atarazanzamuka.Ese Gaston yapfuye koko cyangwa?...... Linda se mama yari agiye he?........Discipline master araza kuvumbura Philippe?........
Komeza wisomere iyi story nawe wiyumvire ibyakurikiyeho kuko byo biruaruenze.............................
Mu gihe Chance yarimo yicuza cyane yibaza impamvu yamuteye kurenga kubyo Philippe yamubwiye,yanyuzagamo akareba aho Philippe yicaye maze bahuza amaso Philippe akamureba ikijisho maze ahita yubika umutwe ku ntebe akomeza gutekereza byinshi gusa hashize akanya yumva uwari wicaye inyuma ye witwaga GOGO amukomanze mu mugongo ashaka kugira icyo amubwira maze ahindukiye amwereka aho Philippe yicaye abona arimo kumurembuza ngo amusangeyo,Chance abanza kureba hasi yumva biramucanze yibaza icyo agiye gusobanurira Philippe kiramuyobera ariko arahaguruka buhoro buhoro aragenda aramwitaba,Philippe atangira kumubaza byinshi asa n'umutonganya.
Chance: " Philippe ndakwitabye mbwira icyo wanshakiraga."
Philippe: " icyo ngushakira ntukizi se?"(ari karume byahatari ubona ko bidasanzwe)
Chance: "ntacyo nzi ahubwo kimbwire." ( ashaka gusa n'ubyirengagiza)
Philippe: " Chance reka kwigira nyoni nyinshi kuko ibyo birarushaho kumbabaza cyane uranyumva ahubwo mbwira impamvu yatumye ukora biriya ."
Chance: "ibyo nakoze ni byinshi cyane rero sinzi ibyo uvuga." (nawe atangira kwigira serieuse yiyobagiza kandi abizi neza ahubwo ashaka kubikwepa.)
Philippe: " hhhhh(asekamo) reka nkuseke kuko noneho aho bigeze sinakurakarira ngo bivemo,urabona ukuntu uhise unyigiraho karume."( noneho arabyoroshya amwereka ko ntaribi)
Chance: " iki se?"
Philippe: " okay ngaho mbwira ibya Linda bimeze bite?"
Chance: " kare kose se? iyo umbaza neza gutyo sinari kugusubiza neza nanjye? "
Philippe: " icyakora hari ikintu kimwe unyigishije mbere yuko ugira icyo umbwira pe!"
Chance: " nkwigishije iki?"
Philippe: " buriya umuntu niyo yaba yakoze amakosa angana ate ntabwo aba ari byiza kugira icyo umubaza umutontomera cyangwa umubwira nabi."
Chance:" ibyo uvuze nibyo kuko nanjye nje nagupangiye nunzanaho ibyo umujinya kuko nabonaga undeba nabi nari mvuze nanjye ndakwereka ko tutiganye."
Philippe: " hhhhh( asekamo gake) uba urabikoze rero?!"
Chance: "cyane rwose."
Philippe: " urabinyeretse rero kandi nkuyemo isomo."
Chance:"ubundi koko ntabwo umuntu wese wakoze ikosa runaka aba agomba kwiturwa inabi ako kanya kuko ntuba uzi icyamuteye gukora iryo kosa,uba ukwiye kubanza ukamwegera ukamwumva wasanga yanabikoze abishaka ukamuhana biciye mu inzira nziza ukanamugira n'inama y'uburyo yakwitwara ubutaha aramutse ahuye na rya kosa bityo akikosora."
Philippe: " cyane pe! ngaho mbwira uko byagenze."
Chance: " mbere y'ibindi byose ngusabye imbabazi kuko narenze kubyo wambwiye mbwiza ukuri kose Linda. "
Philippe: " ntakibazo ndakubabariye,none se Linda umuzi nawe kuki wamubwije ukuri urabona noneho biri bugende bite? "
Chance: " sha nyine nabonaga ntazi icyo nza kumubeshya kuko byasaga nkaho byigaragaza kandi erega wibuke ko kubeshya ari icyaha."
Philippe: " ariko abantu mwigize abarokore cyane mwabaye mute?"
Chance: " ntabwo ari ukwigira umurokore cyane ahubwo ni ugukora ibyiza kuko nibyo bikwiye."
Philippe: " ngaho reka nkubaze ikibazo kimwe kandi unsubize."
Chance: "mbaza ndagusubiza."
Philippe: " nk'ubu umwana w'abandi yiyahuye cyangwa hakagira ikindi kibi kimubaho kubera ibyo wamubwiye urumva ataba ari wowe azize ngo uravuga ukuri? ubwo waba ukoze neza cyangwa? "
Chance atarasubiza Philippe icyo amubajije ishuri ryose abasakuzaga baba baracecetse bagiye kubona babona Discipline master arinjiye atavuga gusa ubona ko arakaye agenda genda mu ishuri ryose buri wese amureba mu maso akamwitegereza ubona ko bisa naho hari umuntu arimo ashaka yabuze,Philippe abibonye atyo ubwoba buramutaha kuko yatekerezaga ko ashobora kumuvumbura akamenya ko ariwe kuko ntakabuza niwe yashakaga ntawundi,Chance nawe yarabiketse maze bacungana nawe atarabageraho arebye hirya Philippe ahita azamura amakayi abiri vuba vuba kandi bucece imwe ayishyira imbere ye iyindi ayisunikira imbere ya Chance kugira ngo bagaragaze ko barimo kwiga gusa Chance yahugiye mu kureba ibyo Discipline master arimo arareba yibagirwa gufungura ya kayi,Philippe we aho kureba ahandi areba mu ikayi cyane kugira ngo Discipline master naza atamureba mu maso cyane kandi anamwereke ko isomo arimereye nabi atigeze anasohoka,Discipline master akigendagenda muri class aratangira noneho aravuga.
Discipline master: " burya ngo ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose( akajya anyuzamo agahagarara akareba hasi akareba hejuru akongera akareba buri wese aho yicaye bose bamuteze amatwi banamuhanze amaso ntawukoma,Philippe we yibereye mu ikayi atubura n'umutwe) kandi bana bato mbanze mbabwize ukuri ko burya ya mvugo bakunda kuvuga ngo indyarya ihimwa n'indyamirizi naje gusanga ariyo koko, ntibazababeshye kuko abakera bajyaga bavugisha ukuri.( akomeza azenguruka mu ishuri bucece noneho arongera aravuga) umuntu yagiye kwa Animateur arunguruka ntumbaze ngo yashakaga iki njye naketse ko hari nk'ibikoresho yashakaga kwiba cyangwa se undi mugambi mubisha yateguraga twe tutazi ariko ntabwo azi ibyacu uko dukorana cyangwa se imigendere yacu mu kazi dukora ..uwo muntu naje kumubona maze nawe ambonye aba arirutse arihisha,uwo muntu kandiiii ntimukeke ko ari uwo hanze y'ikigo Oya! uwo muntu ni umwe mu banyeshuli biga hano muri iki kigo...igitangaje kurusha ibindi uwo muntu yiga hano muri iyi class ( bakibyumva bamwe batangira kujujura gusa amajwi yabo adasohoka,Philippe we ubwoba buhita bwiyongera yumva ko ntakabuza bamuvumbuye,Discipline master we yumvise batangiye kuzamura amajwi bajujura abanza gusa n'utega amatwi yitonze areba hasi hashize akanya arabacecekesha mu ijwi ryuzuye uburakari.) muceceke se nyine! muramvugiramo nta soni...uwo muntu arimo hano muri iyi class niho yicaye gusa ndagira ngo mwibutse ko burya babivuze ukuri ko uwububa abonwa n'uhagaze ibyo abizirikane cyane, ikindi jye sindi umubyeyi mubi nanamubabariye kare rwose kuko wasanga yabikoze atabishaka none nkubwire mwana wanjye wowe wabikoze kuko nakwiboneye n'amaso yanjye ntabwo wanyihisha ngo bikunde uko wabigenza kose kandi sindibuze aho uri ngo nguhagurutse wowe bikore wigaragaze ujye imbere hariya utubwire icyabiguteye tukubabarire twese hamwe.( ibyo abivuga noneho asa n'uwiyoroheje cyane yerekana ko nta kibazo kandi ntacyo aza kumutwara,araceceka ahubwo akomeza kugendagenda muri class buri wese areba ibyo arimo,Philippe akomeza kwihagararaho yanga kwigaragaza gusa ubwoba ari bwose ) ntawe nigendere? arabuze?......reka nongere muhe akanya ko kubitekerezaho neza gusa yumve ko ntacyo tumutwara ibyo mvuga sibyo class? ( bose bavugira icyarimwe bamusubiza ngo nibyo bavugira hejuru,aho Philippe na Chance bicaye biba ibindi bindi ubwoba buriyongera kurushaho,Discipline master arakomeza maze ahagarara iruhande rwabo yitonze areba Chance abona ko ikayi ye ifunze bigaragaza ko atarimo kwiga maze arayifungura amubaza ikibazo kimwe) Chance wowe se ko mbona ikayi wayifunze ubu wamaze kwiga? ntacyo reka nyigufungurire basi ugaragaze ko wari urimo kwiga sibyo? ariko nawe nsubiza icyo nakubajije ."
Chance: " narindimo kwiga nuko uje kutuganiriza nkavuga nti reka mbe nyifunze ndaza kongera nyifungure ugiye nkomeze nige ntabwo ndasoza."( abivugana ubwoba ariko agerageza kwihagararaho yisobanura abeshya)
Discipline master: " uhmm! ibyo uvuga se nibyo koko? cyangwa ni u kwihagararaho mu mafuti?"
Chance: " nibyo pe kuko nabonye ko naba ntakumva neza nkomeje kwiga "
Discipline master: "Uwo mugenzi wawe mwicaranye urimo kwiga se uramugaye? cyangwa wenda ni uko yumvise ko ibyo mvuga ntakamaro yansuzuguye?"(akibivuga noneho Philippe yubura umutwe aramureba bahuza amaso)
Chance: " oyaaa"
Discipline master: "harya sha witwa nde?" (abaza Philippe)
Philippe: " nitwa Philippe "
Discipline master: " okay ( avuga atyo ntiyagira icyo arenzaho yongera kugendagenda nyuma y'akanya aravuga ) wanze kwigaragaza se nkugaragaze nibyo ushaka?( abivuga areba hejuru) aya niyo mahirwe ya nyuma nguhaye umunota ngo wigaragaze tukubabarire ariko ninkugaragaza jye ubwanjye ntabwo nza kukubabarira ndaguhana nihanukiriye( Philippe akomeza kwihagararaho aratuza ahebera urwaje mu mutima akibwira ati sindibwigaragaze nashaka ampane uko abishaka) okay ndabona yanze kwigaragaza kuko igihe namuhaye kirarangiye yanze guhitamo neza ngo ababarirwe ahisemo guhanwa kandi erega ashobora no kuba yumvise ko ibyo yakoze bikwiye ko koko ahanwa akaba ari nayo mpamvu ahisemo igihano ndabeshya se? tumubabarire ? cyangwa tumuhane?"
Abanyesshuli bose bavugira icyarimwe ngo'tumubabarire' maze aragenda asa nkusohoka ageze ku umuryango arahagarara ariyumvira asubira inyuma atavuga arembuza Chance ngo abwire Philippe aze,Chance ashaka kujijisha aba ariwe uhaguruka gusa Discipline master arabyanga ubwo ahuza amaso na Philippe aramuhamagara ngo amukurikire maze aramukurikira bagisohoka Philippe umutima utari hamwe yumva ko ibye birangiye bamuvumbuye maze muri class bose basigara bavuga bati noneho Philippe ntamukira hacika ururondogoro buri wese abivuga ukwe.
Linda we burya yahise ajya kwa Animateur ahondagura urugi karahava bamwihoreye gusa akomeza guhatiriza Animateur aranuma akora ibyo akora, hashize umwanya Linda amarira ari yose yicara imbere y'umuryango bimwanga munda yongera gukubita urugi cyane arasakuza noneho yumva inyuma ye hari....................
EPISODE 24 on the way..........
Ese Linda yumvise iki inyuma ye?.......... Philippe se ko bamuvumbuye arahanwa gihano ki?......... Gaston se tumusengere akire? cyangwa dutangire tuvuge iruhuko ridashira?(RIP Gaston???).......
Ahaaaa nzaba mbarirwa
Kanda SUBSCRIBE, LIKE, COMMENT and SHARE niba ukunze iyi nkuru natwe #turagukunda
Urakoze cyane
SHALOM