THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 22

Murakoze cyane mureke twikomereze n'inkuru yacu,duherukana Linda abwirwa inkuru mbi tutamenye aho yari ivuye kuri Philipe,Animateur nyuma yo gukubita Gaston akagwa igihumure ubudakanguka hari ibindi yamukoreye birenze noneho ibya mbere.Ese iyo nkuru ibabaje Linda yabwiwe ni iyihe koko?......ibi bidasanzwe Animateur yakoreye Gaston byo ni ibiki?.......Linda se nyuma y'iyi nkuru y'incamugongo noneho ibyo arabyifatamo ate?....Gaston se birarangira bite?................. Shira amatsiko ukomeza kwisomera iyi nkuru nawe wumve uko byagenze kuko birarenze........

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 22
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 22
*******************************************
Uyu mwanya reka mbanze ngushimire wowe usoma iyi nkuru nkugezaho nizera ko ugira ubutumwa ukuramo bugufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi aho ukorera aho wigira zirikana ko #ngukundacyane IMANA yaturemye ikaba ikiturinze ni kuri Ishimwe kandi cyane,reka nanone nkwibutse ko iyi nkuru ikugeraho buri kuwa mbere,kuwa gatatu,kuwa gatanu no kucyumweru ni ukuvuga ngo ncishamo umunsi umwe wonyine wo gusoma iyo mba nabahaye kugirango buri wese imugereho,nubona bigenze gutyo ntukagire ngo natinze nshuti.
Murakoze cyane mureke twikomereze n'inkuru yacu,duherukana Linda abwirwa inkuru mbi tutamenye aho yari ivuye kuri Philipe,Animateur nyuma yo gukubita Gaston akagwa igihumure ubudakanguka hari ibindi yamukoreye birenze noneho ibya mbere.Ese iyo nkuru ibabaje Linda yabwiwe ni iyihe koko?......ibi bidasanzwe Animateur yakoreye Gaston byo ni ibiki?.......Linda se nyuma y'iyi nkuru y'incamugongo noneho ibyo arabyifatamo ate?....Gaston se birarangira bite?.................
Shira amatsiko ukomeza kwisomera iyi nkuru nawe wumve uko byagenze kuko birarenze.....................
Linda ubwo yari mu gahinda kenshi yahojejwe na Chance,amaze guhumurizwa na Chance yabonye Philipe yinjira muri Class gusa ubona ko atameze neza yabanje kugira ubwoba ariko abwira Chance kujya kumubaza uko byagendekeye Gaston,Chance nyuma y'akanya gato yaragiye abaza Philipe inkuru y'ibyabaye kuri Gaston,icyo tuzi ni uko atari inkuru nziza ese ni iyihe? reka twumve ibyo yamubwiye.
Chance:"Philipe mbabarira umbwire sibyo? ihangane ni ukuri kuko Linda arahangayitse cyane."
Philipe:"wandetse ariko ubwo uranshakaho iki?"(yubitse umutwe ku ntebe ntawe ashaka kuvugisha)
Chance:"basi eguka undebe mu maso byonyine sibyo?"
Philipe:(areguka amureba mu maso nkuko yari abisabwe) "si mu maso ushaka? dore ndaharebye....ubundi se ndabikubwira ngo ubikoreho iki?....cyangwa Linda uvuga we ngo abikemureho iki koko? ko n'ubundi amazi yarenze inkombe."
Chance:"ngo iki?(yikangamo) ngo amazi yarenze inkombe ubwo se ushatse kuvuga iki?"
Philipe:"nyine amazi yarenze inkombe...hari icyo mvuze utazi?"
Chance:"ntabwo numva ibyo ushatse kuvuga pe!"
Philipe:"amazi ntuyazi?"
Chance:"ndayazi."
Philipe:"inkombe zo ntuzizi? ntiwambwiye ko iwanyu muba hafi y'ikivu? nta kuntu waba utazizi."
Chance:"ariko Philipe waretse kuncisha hirya no hino koko reba Linda ukuntu ababaye wowe urabona bisanzwe?"
Philipe:(arebye aho Linda yari yicaye maze bahuza amaso bitewe nuko yari ameze koko ababaye amugirira impuhwe cyane.)" umva rero nkubwire Chance ibi bintu birakomeye cyane ku buryo numva ntabikubwira kuko Linda uko muzi noneho yahita asara neza neza."
Chance:"wowe mbwiza ukuri ninsanga atari ngombwa ko mbimubwira ndaza kumubwira ibindi bitandukanye nabyo kugira ngo ataza guhungabana."
Philipe:"uranyizeza ko utaza kubimubwira koko?"
Chance:"nta kibazo ndabikwizeje wowe mbwira ni ukuri i promise."
Philipe:(abanza kwitsa umutima aceceka nk'amasegonda mirongo itatu)" Chance"
Chance:"karame."(aramwitaba amureba mu maso)
Philipe:"urabizi ko wabonye ko nahise nsohoka nyuma yabo kandi nuko ubizi nari nagiye kureba aho umuvandimwe bamujyanye ndetse n'ibyo bagiye kumukorera."
Chance:"yego."
Philipe:"ntahandi rero Animateur yari ajyanye Gaston uretse muri bureau ye,jye nagiye nyonyomba buhoro buhoro bgo hato hatagira umbona ugasanga ahubwo ngize ibibazo birenze ibye,bamaze kwinjira rero Animateur yahise afungaho ngirango n'urufunguzo aruvuniramo,ubwo nagumye aho hafi nkebaguza hirya no hino bidashyize kera mba ntangiye kumva imigeri ingumi n'inshyi bitabarika bivuza ubuhuha kandi bivanze na bya bitutsi nawe utayobewe bya Animateur."
Chance:"ye baba we birabe ari amahoro ndumva ntangiye kugira ubwoba pe!"
Philipe:"nyumvira kandi ibyo nibyo njye nanze...ubwo se ko utanangiye guhinda umushyitsi ntacyo ndakubwira ubwo nimbikubwira haracura iki?"
Chance:" oya yewe humura ntabwoba ngira komeza."
Philipe:"ubwo se ibyo ntabona ni iki?"
Chance:"okay basi nyibwirira ndakumva kandi umbwize ukuri udatinya kuko urabizi jye ngira umutima ukomeye."
Philipe:"ibyo uko byabaga ariko jye ntabwo umutima wari uri hamwe gusa nakomeje kumva ibintu amukorera numva ni agahomamunwa,nyuma niyongoje kujya kurebera mu idirishya gusa byari ukubura uko ngira kuko byasaga nkaho mpungiye ubwayi mu kigunda kuko nagize ngo ndarunguruka nsanga hariho irido ndetse sinzi n'ikindi kintu nabonaga kidasanzwe cyari kinkingirije,gusa ho numvagarusha aho narindi ubwo nagiye kumva numva aracyamukubita ariko nawe atak ariko asa nkuta inyuma ya huye kuko yatakiraga uwavuniye ibiti mu matwi,nyuma baje gucecekaho nk'umunota mpita numva amukubise ikintu biravuga noneho Gaston numva araguye ataka rimwe niba yari apfuye sinzi."
Chance:"Ayiweee!"(arikanga cyane mu mutima ubwobaa bumwuzuye )
Philipe:"ubo nanjye nahise numva ibikuba binkutse ndavuga nti ibi ntabyo maze ndagenda ndakomanga cyane ku urugi ngo akingure ariko arabyumva aranyihorera gusa sinacika intege noneho urugi ndarukubita cyane arabyirengagiza ahubwo numva atangiye kubomborekanya ibintu niba byari bigenze bite nanjye ntiwambaza pe,gusa naketse ko bidasanzwe kuko numvaga asa n'ukurura ikintu kiremereye ni ukuri nagize ubwoba nkeka ko yaba anamwishe."
Chance:"Ntibishoboka,ubwo se nawe ko utagira ubwoba usigaye warabaye igiharamagara wakomeje gukubita urugi?."
Philipe:"oya ahubwo kwa gukubita urugi ntacyo nitayeho byatumye Discipline master aza kureba agitunguka mba ndirutse nza maze aho kujya kureba ibyabaye kwa Animateur aza umutima ari ukunshakashaka gusa ayoberwa aho ndengeye mbona agiye muri class ya mbere anshaka nanjye niko guhita nza atarayisohokamo."
Chance abyumvise byose yahise asanga Linda abimubwira byose adaciye kuruhande nibwo Linda akimara kumva iyo nkuru itari nziza kuri we yahise afata icyitwa ikayi cye cyose arazinga ajugunyira mu ntebee ahaguruka byihuse arasohoka atavuga habe no gusubiza Chance warimo amubaza iyo agiye buri wese abibonye arumirwa.
Animateur we yafashe ka gatebe agitegereje kureba ko Gaston azanzamuka maze aragenda areba umugozi wari uri mu kabati nawo arawutunganya rwose utamenya agamije gusa ibyo byose amaze kubikora aricara gato atekereza cyane n'umujinya mwinshi aba afashe amazi akubita ku umunwa gusa ntiyayamira ahubwo arayajundika areba Gaston aho aryamye ahita ayamuciraho yose ayo yanywaga nayoo ayamumenaho uko yakabaye akomeza gutegereza ko ahembuka araheba atangira kwivugisha ati"iki cyana noneho cyaba cyapfuye ubu kiracyasinziriye koko?"
Muri class ho byari byayobeye Chance aho yibazaga ibya Linda akicuza icyamuteye kubivuga,yarebana na Philipe nawe akamureba ikijisho kuko yari yarenze kubyo yamwihanangirije ngo atabwiza ukuri kose Linda,bikamucanga akareba hasi gusa,hashize akanya yumva uwari wicaye inyuma ye amukomanze mu mugongo ahindukiye amwereka..................
EPISODE 23 on the way......................
Uyu umukomanze ninde se kandi aramwereka iki?..........Linda ugiye atavuze agiye he?....Gaston arapfuye koko?.....Discipline master araza kuvumbura Philipe?.....
Kanda SUBSCRIBE kuri iyi website,COMMENT and SHARE kugirango menye ko muhari kuko nibyo binyereka ko wayigezeho bityo nkagira courage zo kubaha utundi byihuse ntatinze.
Murakoze cyane
SHALOOM