THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 24

Dukomeze n'inkuru yacu duherukana Gaston yari amerewe nabi cyane aho yari yaguye igihumure atarazanzamuka bisa naho yapfuye byarangiye,Linda we yari imbere y'ibiro bya Animateur akomanga ku urugi intoki zahiye aho yasakuzaga cyane mu marira menshi ntawe yitayeho hari icyo yumvise inyuma ye,Philipe yari ahamagawe na Discipline master niko kugenda yiteguye igihano gikakaye aza guhanwa.Ese Linda inyuma ye hari hari iki?...….Philipe se arahanwa gihano ki?.....Gaston se arapfa koko tugure isanduku tumushyingure? cyangwa duhine amavi tumusengere?...….. ahhhhaaaaaaa! isomere nawe wumve uko byagenze kuko birakaze pe!...…

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 24
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 24
***********************************************
Hola Hola mis amigos! nje mvuga ururimi rwo muri spain kabisa ushaka kumenya icyo bisobanuye yandike muri COMMENT ngo "bisobanuye iki?" ndahita musubiza, nizere ko mu meze neza kandi mushimire IMANA yaturemye ko ikiturinze,reka ngusabe ufate Bible usome muri (MIKA 6:8),ku bantu musengera muri Islam namwe #ndabazirirkana ubutaha nimwe Inch'Allah.
Dukomeze n'inkuru yacu duherukana Gaston yari amerewe nabi cyane aho yari yaguye igihumure atarazanzamuka bisa naho yapfuye byarangiye,Linda we yari imbere y'ibiro bya Animateur akomanga ku urugi intoki zahiye aho yasakuzaga cyane mu marira menshi ntawe yitayeho hari icyo yumvise inyuma ye,Philipe yari ahamagawe na Discipline master niko kugenda yiteguye igihano gikakaye aza guhanwa.Ese Linda inyuma ye hari hari iki?...….Philipe se arahanwa gihano ki?.....Gaston se arapfa koko tugure isanduku tumushyingure? cyangwa duhine amavi tumusengere?...…..
ahhhhaaaaaaa! isomere nawe wumve uko byagenze kuko birakaze pe!...………….
Linda ubwo yarimo arira cyane kuko ibyo guhondagura urugi ntawe umusubiza Animateur yanze gukingura yabonaga bitarimo kumuhira yaje kumva inyuma ye hari abantu bavuga bamusanga aho yari ari aho maze arahindukira ngo arebe neza abo aribo kuko hari umwijima ntiyababona neza gusa agerageza gutega amatwi ngo yumve abo aribo niba abamenya maze yumvamo ijwi rya Discipline master hashize umwanya muto yumva na Philipe aravuze ategereza kumva uwa kabiri araheba,gusa mugukomeza kumva ibyo bavugaga hari ibyamutunguye cyane kubyumva n'amatwi ye.
Discipline master:"ngaho banza unyumve neza icyo nguhamagariye kandi utuze umbwize ukuri,uranyumva?"
Philippe:"ndakumva."
Discipline master:"hari ibintu bitatu bikomeye nguhamagariye urumva hari icyo ukeka muri ibyo bintu bitatu?"
Philippe:(abanza guceceka kuko yumvaga ko ntakabuza harimo icyo kumuhana,gusa aryumaho ntiyabivuga yihagararaho)"oya...nta na kimwe nkeka"
Discipline:(asa n'umubwirana uburakari adaseka) "are you sure?[uravugisha ukuri?]"
Philippe:"cyane."
Discipline master:"ndagira ngo umbwire icyo Gaston yakubwiye nyuma yo guhanirwa amakosa yari yakoze."
Philippe:"amakosa?"(yigira nk'utunguwe cyane)
Discipline:"amakosa nyine..ese ko mbona bisa n'ibigutunguye ntabwo ari inshuti yawe urashaka kumwihakana?"
Philippe:"oyaa nyine ntabwo ari ukumwihakana…"
Discipline master:"nari ngize ngo uramwihakanye kuko wari kuba ushatse kuzana ibindi bindi,none se amakosa ye ntuyazi?"
Philippe:"ntayo nzi nziko ari umweree pe!"
Discipline master:"ngo ni umweree? ariko babivuze ukuri ko ngo burya nta gisambo kivuga kigenzi cyacyo n'iyo bagiteka mu mavuta,gusa wowe ngufashe neza sinaguteka mu mavuta ahubwo nanaga mu umuriro uri muzima."
Linda abyumvise yikangamo atangira kwibaza byinshi n'impamvu Discipline master abaza atyo Philippe kandi byararangiye,gusa akomeza kumva ibyo bavuga kuko noneho bari bahagaze,kandi yari abategereje ngo arebe ko baza akabwira Discipline master uko byose byifashe ngo bakingurire Gaston warimo ahohoterwa na Animateur.
Discipline master:" wanze kumbwiza ukuri?"
Philippe:"ibyo nkubwira niko kuri pe kumwe bajya bavuga ngo kwambaye ubusa rwose uku kwanjye nta n'isengeri kwambaye uretse n'ikote."(ashaka kumusetsa ngo wenda agabanye uburakari)
Discipline master:(ahubwo uburakari buriyongera)"ubwo rero waruzi ko ngiye guseka nk'ibisanzwe…vuga ibyo nakubajije ubu nta mikino nkigirana namwe."
Philippe:(abanza guceceka nanone areba hasi)"nyine….nakubwiraga ko ndimo kukubwiza ukuri."
Discipline master:"reka kumbeshya kuko biraba nabi numbeshya."
Philippe:"erega buriya nubwo ubona Gaston ari we tugendana akaba n'inshuti yanjye magara,nanjye ubwamjye simba nzi ibye byose."
Discipline master:"ibyo se bishoboka bite?"
Philippe:"niko abayeho buriya araceceka cyane ntabwo wapfa kumenya icyo yanze n'icyo akunze."
Discipline master:"ku uburyo utazi ibye na Linda?"
Linda acyumva ibyo noneho yumva ko Discipline master akomeje kubagendaho we na Gaston,aho gukomeza kubategereza yahise ashaka uburyo yakwihisha kugira ngo bitamuteza ibibazo baramutse bamubonye DIscipline master ntakbabuza ntiyari bumworohere,yagiye buhoro buhoro yomboka ajya inyuma y'igikuta hafi y'aho abitegeye neza akomeza kumva ibyo Philippe abwirwa.
Discipline master:"okay icyo cyari icya mbere mubyo naguhamagariye ikindi cya kabiri cyo urakizi nawe."
Philippe:(atangira kumva ubwoba bwinshi umusatsi yumva umuvuyeho atekereza ko agiye guhanwa)"oya ntacyo nzi"
Discipline master:"Chance ko nabonye mwari mwicaranye ni iki kiri hagati yanyu? cyangwa umbwire niba hari n'umwalimu wabicaranyije njye nivuganire nawe… "
Philippe:"nta kintu kiri hagati yacu njye na Chance kandi nta mwalimu watwicaranyije pe!"
Discipline master:(afata ukuboko philippe batambukaho nk'intambwe ebyiri yongera guhagarara maze amufata ku urutugu n'amaboko yombi amureba mu maso amubwira amagambo akomeye)"ndabyibuka ubwo nari mfite imyaka itatu…..Data yakundaga kumbwira ati mwana wanjye kugirango uzatere imbere abo ushaka bose bazakwemere uramenye ntuzashyire ikinyoma imbere….(aceceka akanya gato arakomeza amubwira amureba mu maso byo kumutera ubwoba cyane ngo avugishe ukuri)….kandi yakundaga gusoma Bibiliya cyane ari inyangamugayo ndabizi neza ko atambeshyaga,ndibuka ko yajyaga ngo aho kubeshya wasonza kandi koko nibyo naje kubibona kuko mpamanya n'umutima wanjye ko iyo nza kumvira inama ze mba ndi ahakomeye cyane narotaga kuzaba ndi... ...yajyaga asoma umurongo umwe muri Bibiliya uvuga ngo ukuri niko kuzababatura….none se musore muto urashaka kubaturwa wowe?"
Philippe:(ubwoba ari bwose gusa yihagazeho)"yego"
Discipline master:"koresha ukuri kwawe rero kukubature."(ahita amukura amaboko ku urutugu aramureka ngo avuge)
Philippe:"nkubwize ukuri kwanjye ko nanjye narindimo kwiga nkabona Chance aje ansanga yicara iruhande rwanjye ntanamuhamagaye nta kintu na kimwe njye nawe dupanga pe kuko ntitujya tunavugana."
Discipline master:"gute umbwira ko mutajya muvugana yari aje gukora iki? bituma nsanga ahubwo wamuganirije bigeze n'aho yibagirwa no kwiga."
Philipppe:"yari aje ngo musobanurire mu mibare."
Discipline master:"mu mibare koko twe tutazi….iyo mibare yatumye nsanga ikayi ye ifunze yibagiwe gusoma niyo najye nshaka kumenya."
Philippe:"ni ukuri nyumva neza ntabwo nkubeshya kuko iriya kayi wasanze ifunze yari iyanjye nubwo yari iri imbere ye yayihasanze,ahubwo nibwo yari akiza ansaba kumusobanurira nibwo nawe waje."
Discpline master:(abona ko amubwije ukuri):"okay reka mbe nkuretse ndaza kumwibariza neza ariko ninsanga umbeshya ndakubabaza….tugende noneho nkubwire icya gatatu kuko cyo kirakomeye kurusha ibya mbere ntabwo nakikubwirira hano simpizeye tujye mu biro byanjye."
Ako kanya ahita amufata akaboko baragenda ibyo byose Linda abihanze amaso kandi ibyo bavugaga yarabyumvaga uko byakabaye ukuri kose yari agufite,yabonye bageze imbere y'ibiro bya Animateur abona barahagaze Discipline master akomanga ku urugi maze yishimamo ko ibyo yashatse kuva kare bigeye kubaho,Philipe nawe nubwo yari afite ubwoba ko agiye guhanwa yahise yicinya icyara ko Animateur agiye kugaragara noneho,gusa yakomeje gukomanga Animateur ntiyakoma habe no kwinyeganyeza,Discipline master yahise arambirwa barakomeza maze Linda na Philipe barababara cyane.
Discipline master:(agenda hari ibyo abwira Philipe )"buriya wasanga ananiwe akaba ariyo atatwumvise,erega muba mwadutesheje umutwe…..ubu se nawe reba igihe aba yabyukiye aza kubabyutsa….ni ukuntu mwananiranye...ahubwo naho arihangana cyane nk'ubu uwampa kiriya cyana cyarungurukagayo nagihana nkuko nabivugaga cyahita gicika ku ngeso."
Philippe aba aritaye mu ugutwi ahita amenya ko burya ibyo yavugiraga muri class kwari ugukanga ngo yigaragaze,ahita asubiza umutima munda kuko yumvise ko batamuvumbuye ahubwo asigara yiteguye kumva icyo aza kumubwirira mu biro.Linda we abonye barenze yahise ava mu bwihisho gusa yibaza uko abigenza niba yishora imbere ya Discipline master akamubwiza ukuri ariko nanone yumva ko yamwumvira ubusa gusa akirimo kwibaza ibyo yahise abona Animatrice amuguyeho niko kumutonganya amuserereza ngo yaje kwigurisha kwa Animateur gusa amwisobanuraho aboneraho no kumubwiza ukuri maze barongera barakomanga noneho bagiye kubona babona Animateur akinguye binjira ku ngufu bareba hirya no hino Babura Gaston,Animateur ababaza icyo bashaka abahindura abasazi,hashize akanya Linda arebye neza abona Gaston muri...………………………….
EPISODE 25 on the way...…...…….
Yoooooo! Gaston se Linda amubonye he?.....ameze ate se koko aracyahumeka?...…...Iki kintu gitumye Discipline master ajyana mu biro Philipe niki?...….barabyifatamo bate?.....Ese ari wowe Animateur wahita umukorera iki?......
NTUZACIKWE na episode ikurikira nshuti yanjye kandi mu gihe umaze gusoma buri gice jya ukanda LIKE,COMMENT and SHARE kugira ngo menye ko wabyishimiye koko nanjye nkomeze kuguha ibyo ushaka byagushimisha kurushaho.
Murakoze cyane.
SHALOOM