PEREZIDA PAUL KAGAME YONGEYE KWEREKANA IMBAMUTIMA ZE KU UMWUZUKURU WA 2.

PEREZIDA PAUL KAGAME YONGEYE KWEREKANA IMBAMUTIMA ZE KU UMWUZUKURU WA 2.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, PAUL Kagame akomeje kugaragara imbamutima za kibyeyi ku muryango we wungutse undi mwana.

Umukobwa wa w'umukuru w'igihugu,Ange Kagame n’umutware we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana wa kabiri.

Perezida Kagame yageneye ubutumwa uyu muryango w'umukobwa we abifuriza ishya n'ihirwe nyuma yo kwibaruka ubuheta, ati "Congrats Ange & Bertrand" 

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Ubu butumwa abuherekeresheje ifoto igaragaraho abuzukuru be uko ari 2,umukuru akikiye uwavutse, byagaragaye ko amarangamutima yuje urukundo abafitiye yari yose.  


Ukwezi kwa Nyakanga kwabereye ibyishimo bidasanzwe kuri Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand,kuko bashyingiranywe muri Nyakanga ya 2019, bibaruka imfura yabo ku ya 19 Nyakanga 2020, none bongeye kwibaruka n'ubuheta muri Nyakanga ya 2022.

Impundu ni zose mu gihugu benshi mu bagituye n'abakivukamo bizihiwe kubera iyi nkuru nziza i Rwagasabo.

Bibaye kandi nyuma yuko mu minsi ishize Perezida Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru yavuze ko ahora aterwa  ishema n'umuryango we akunda, ndetse ko nta gisa nabyo.