DRC: M23 YIRUKANYE INGABO Z'UBURUNDI MU MUJYI WA KITCHANGA

Ingabo z’Uburundi ziri mu butumwa bwa EAC mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo zirukanywe mu mijyi ya Kitshanga na Mweso mu teritware ya Masisi.

Amakuru dukesha Umuryango avuga ko  nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu masaha ya mugitondo ku wa gatatu mu nkengero z’utwo duce.

Ibi byemejwe na bamwe mu miryango itegamiye kuri leta muri sheferi ya Bashali ubwo yavugananaga n’ijwi ry’Amerika kuri terefoni.

Ingabo z’Uburundi ziri muri EAC zari zisanzwe zifite ibirindiro byazo muri Kitshanga nyuma yuko aka gace kari kamaze kurekurwa by’agateganyo n’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

Ingabo za EAC zahavuye nyuma y’imirwano ikaze yabaye kuva mu masaha ya mu gitondo, hagati y’umutwe wa M23 n’insoresore za Wazalendu ahitwa Burungu, Kilolirwe, Nturo na Kausa uduce sosiyete sivile yemeza ko twigaruriwe na M23

Ibi bibaye nyuma yuko ingabo z’uBurundi zivuze ko nta bufatanye na buke zigeze zigirana n’umutwe wa Wazarendo, ufasha ingabo za Congo FARDC kurwanya umutwe wa M23

Ingabo z’u Burundi ni zimwe mu ngabo zoherejwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasurazuba, ngo zijye muri Congo gucunga umutekano muri Kivu ya Ruguru, mu Burasirazuba bwa Congo