THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 21

Ibyacu bidatinze rero murabizi ko ubushize byari ibindi bibazo byibasiye Gaston aho nyuma yo guteza akavuyo aterana amagambo n'abandi banyeshuli muri class aho Animateur noneho yari agiye kumwica atitaye kuri gahunda cyangwa imishyikirano bigeze kugirana.Chef we hari icyo yashakaga kuza kumubwira kitari cyiza nubwo byaje kurangira atakimubwiye,Linda we nyuma yo kubona Animateur asohoye Gaston nabi amushushubikana yasigaye muri class yabuze gihoza.Ese Gaston arabyifatamo ate?......Linda se wari usigaye mu bashinyaguzi gusa biramugendekera bite?..... Soma inkuru nawe wumve ibyakurikiyeho....

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 21
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 21
**********************************************
Ibihe byiza kuri wowe udahwema kunkurikira ukanyereka ko unkunda ndetse ugakunda n'ibyo nkugezaho binyuze muri Comments zawe na Likes ushyiraho ndetse na Shares ukora ni ukuri Imana iguhe umugisha kandi ibane nawe mubyo urimo byose,uyu munsi nifuje kugusangiza ubu butumwa buri muri (1 peter 3:13) kandi uzirikane ko nanjye #ngukundakubi
Ibyacu bidatinze rero murabizi ko ubushize byari ibindi bibazo byibasiye Gaston aho nyuma yo guteza akavuyo aterana amagambo n'abandi banyeshuli muri class aho Animateur noneho yari agiye kumwica atitaye kuri gahunda cyangwa imishyikirano bigeze kugirana.Chef we hari icyo yashakaga kuza kumubwira kitari cyiza nubwo byaje kurangira atakimubwiye,Linda we nyuma yo kubona Animateur asohoye Gaston nabi amushushubikana yasigaye muri class yabuze gihoza.Ese Gaston arabyifatamo ate?......Linda se wari usigaye mu bashinyaguzi gusa biramugendekera bite?.....
Soma inkuru nawe wumve ibyakurikiyeho.............................
Animateur amaze kubwira Gaston ko agiye kumukorera ikintu gikomeye atazibagirwa mu buzima bwe kandi kitari cyiza cyari ikintu kigomba kumubabaza ntagushidikanya,yahise agenda agana ku umuryango arawufunga akatiramo urufunguzo ku uburyo ntawe uribwinjire n'umwe ngo abarogoye,Gaston aho yicaye ubwoba buba bwinshi mu mutima ariko arikomeza kuko yabonaga ibintu bihinduye isura abona ko ibigiye kumubaho bitamusiga amahoro bitewe nuko Animateur yamurebaga nabi niko gutangira gusengera mu mutima asaba IMANA ngo imukize ibyo bibazo bigiye kumubaho,Animateur we amaze gukinga urugi yarahindukiye yitonze n'ubugome bwinshi aramureba cyane amara nk'umunota wose akimurebana isura y'umujinya atavuga.
Gaston:"Animate... basi reka twumvikane ariko umbabarire irya none."
Animateur:"ntabyo kunsaba imbabazi ziba kwa muganga."(aratambuka buhoro buhoro atamukuraho ijisho aramwegera aho yari yicaye hasi)
Gaston:"ariko se ubu gahunda twari dufitanye urayibagiwe aka kanya?"
Animateur:"gahunda wari ufitanye nande?"
Gaston:"gahunda twari dufitanye njye nawe."(ibyo yabimubwiraga ngo wenda ahoshe uburakari bwa Animateur gusa ubwoba ari bwose nubwo yari yihagazeho)
Animateur:"njye nawe?"
Gaston:"yego"
Animateur:"hari gahunda ngirana nawe wa mbwa we!"(ahita amukubita inkonji ya mbere mu mutwe.)
Gaston:"ayiweee ariko wambabariye."(ataka cyane)
Animateur:"shiiiiiiiiiiiii!(amucecekesha)"
Gaston:" none se aka kanya urabyirengagije?"
Animateur:"nta gahunda ngirana n'imisega nkawe wa mbwa we!"(amukubita indi nkonji mu gahanga noneho)
Gaston:"Animate...."
Gaston atararenzaho byinshi Animateur ahita ashyira urutoki ku umunwa amwereka ngo aceceke vuba vuba,Gaston yahise aceceka gusa ababaye,Animateur aca bugufi arunama aho Gaston yari yicaye hasi barebana mu maso ubudahumbya maze Gaston yifata mu matama acungana nawe ngo animateur atamukubita urushyi mu matama kuko yari yaramumenye neza ko ntahandi akunda gukubita.
Animateur nawe koko nicyo yashakaga ariyo mpamvu atamukuragaho ijisho amucunga ngo nakuraho akaboko ahite arumukubita rwiza rwiza,abonye ko imigambi ye Gaston yayimenye arongera asa n'uhaguruka gato areba hejuru gusa bimwanga munda arongera arasutama imbere ariko amanuka byihuse amukubita inkonji ya gatatu mu mutwe noneho ibabaza kurusha iza mbere,Gaston ububabare bumutera kwikora mu mutwe abyiringira ari nako ataka bucece, Animateur akibona Gaston akuyeho ukuboko mu itama rye ry'ibumoso ahita amukubita urushyi rwihuse ntabyo gutinda Gaston agira ngo ni inkuba imukubise abona ibishirira mu maso he, uko yari yicaye aba aguye aryamiye ukuboko asa n'uguye igihumure amara umwanya munini atazi iyo ari.
Animateur arahaguruka ariruhutsa ntiyita ku bibaye kuri Gaston aragenda buhoro buhoro asuka amazi aranywa amaze kunywa ahagarara aho ateye umugongo Gaston,Animateur arimo atekereza byinshi kubyo akoreye Gaston ahita akubita hasi icyo yanyweragamo ya mazi n'umujinya mwinshi ahita yegera hirya ahagana mu nguni iteganye naho Gaston yari aryamye maze afata agatebe gato kegamirwa kari kahateretse arakazana agashyira iruhande rwa Gaston aho yari akiryamye ubudakanguka,mu gihe akiri muri ibyo yahise yumva ukomanze aramwihorera akomeza gukomanga Animateur aricecekera akomeza ibyo arimo tutazi icyo bigamije.
Kurundi ruhande muri class hari hasigaye hacitse ururondogoro bavuga ibya Gaston inkuru iba kimomo mu kigo hose gusa buri abivuga bitandukanye n'undi buri wese abivuga ukwe bamwe bakajya banabihinduramo amashyengo bamuserereza cyane no muri class ye maze Linda yabyumva bikarushaho kumukomeretsa umutima amarira akiyongera ariko Chance yabibonye atyo ntiyamutererana ajya kumuhoza na none nk'inshuti ye magara yakomezaga kumuba hafi uko bukeye n'uko bwije mu bibazo yacagamo byose.
Chance:"ihangane we gukomeza kurira witeza abantu Linda ndakwinginze sibyo?"
Linda:"ndimo kwibaza icyo barimo gukorera Gaston nkumva agahinda karanyishe bitewe nuko nzi ubugome bwa Animateur ntakabuza si amahoro pe!"
Chance:"humura Philipe yagiye abakurikiye ngo arebe uko byose biza kugenda kandi namubwiye ko agerageza akagaruka vuba akatubwira uko bimeze wowe ba wihanganye sha chr."
Linda:" ubu se we igihe yagendeye aracyakora iki ko atagaruka?"(abivuga yihanagura amarira yubura umutwe abona abanyeshuli benshi bamuhanze amaso)
Chance:"humura araza kandi arahagera vuba namubwiye ko ampa amakuru byihuse."
Linda:"wenda wasanga nawe bamufashe ari hanze akaba abigendeyemo gutyo azira ubusa."
Chance:"simbizi"
Linda:"Gaston arambabaje cyane kandi byose biturutse kuri jye kuko nta wundi nyirabayazana pe!."
Chance:"reka kwishinja amakosa Linda nawe si wowe kuko ntiwari uzi uko bizamera."
Linda:"yoooo sinarinzi ko urukundo ruryana rukababaza umuntu gutya Chance."(ibyo abivuga ababaye ariko atakirira)
Chance:"ndakumva ko ibyo urimo kubivugishwa ni uko ubabaye ariko jya umenya ko ibihe byose bidasa ntabwo byose byahora ari bibi cyangwa byose ngo bihore ari bibi rero wikwiheba ibyiza biri imbere wicika intege ku urugendo watangiye sibyo?"
Linda:" nubwo ibyo uvuze aribyo ariko jye mbona ibyange na Gaston bihoramo ibibazo pe!"
Chance:"humura ibyo bizashira wibagirwe ko byigeze no kubaho, erega IMANA yakuremye ntiyakuremeye kubabara ahubwo ibyo ubicamo ngo bikwigishe uko ugomba kwitwara kuko iragukunda."
Linda:"ivugire sha gusa nyine ubu bwo ndabona bikaze sinzi amaherezo."
Chance:"bizarangira."
Linda:"ibyo ba ubyihoreye ikimbabaje ni ukuntu Animateur nzi agiye kumuhata inkoni zivanze n'ibitutsi,byibura iyo afatwa na Discipline master wenda yari gushyiramo n'impuhwe za kibyeyi."
Chance:"ariko wagiye ureka,bose ni bamwe ni umwana w'umunyarwanda muri bose ntaworoshye ubu se aka kanya wibagiwe ibyo yamukoreye we na papa wawe."
Linda ataramusubiza aba abonye Philipe yinjira muri class asa nk'umuntu ubabaye cyane ahita aboneza no mu ntebe ye aricara yubika umutwe ibibazo bisa n'ibimusaaze,Linda ahita abwira Chance kujya kubaza Philipe uko bigenze gusa agihaguruka abona Chef ahise yicara iruhande rwa Philipe niko guhita yongera kwicara Linda aritonganya kuko Chef yari abyitambitsemo muri ako kanya,Chef yatangiye kubaza Philipe uko bimeze maze yubura umutwe aramureba gusa yibutse ko kare hari icyo yavuganye na Gaston bigatuma asa n'ubabara byatumye Philipe amureba amwumvira ubusa aricecekera aramwihorera rwose ntiyagira na kimwe amutangariza arongera yubika umutwe ku ntebe,Chef abibonye atyo arahaguruka asubira kwicara mu ntebe ye.Chance yabibonye atyo ahaguruka vuba yihutira gusanga Philipe maze amarayo akanya Linda we ategerezanyije amatsiko avanze n'agahinda,Chance agaruka kuri Linda amubwira inkuru mbi akiyimubwira.............................................................................
EPISODE 22 on the way..............
Ese iyi nkuru mbi Linda abwiwe ni iyihe?.....arabyifatamo ate?....Animateur se yaba akoze iki noneho kirenze kubyo yakoze?.....ahaaaa birabe ibyuya ntibibe amaraso.
Murakoze cyane gusoma iki gice NTUZACIKWEEE n'ibizakurikira.Icyo usabwa gusa kirorooooooshye ni ugukanda SUBSCRIBE,ukaduha n'ibitekerezo muri COMMENTs section and SHARE.
SHALOOM