UMUBIRI WA YANGA HAMENYEKANYE UMUNSI UZAGEZWA MU RWANDA.

UMUBIRI WA YANGA HAMENYEKANYE UMUNSI UZAGEZWA MU RWANDA.

Aka kanya hamaze kumenyekana igihe umubiri wa Nkusi Thomas YANGA uzagerezwa mu Rwanda.

Gahunda yose yo kumuherekeza igaragajwe n'umuvandimwe Bugingo Bonny uzwi nka JUNIOR Giti muri filime z'Agasobanuye.

Abinyujije lku rukuta rwe rwa Instagram atangarije buri wese uko gahunda zose zizagenda zikurikirana kugeza Nyakwigendera ashyinguwe mu cyubahiro agombwa.

Kuri uyu wa Gatanu w'icyumweru tariki 26 Kanama 2022  hazizihizwa ubuzima bwa YANGA mu gihugu cya Afurika y'epfo aho yaguye azize uburwayi.

Tariki 27 Kanama 2022 nibwo hazabaho igikorwa cyo kwakira umubiri we ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku isaha ya Saa moya za mu gitondo.

Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022, umuryango inshuti n'abakunzi be muri rusange bazongera kwizihiza ubuzima bwe bazirikana ibikorwa by'indashyikirwa yakoze akiriho.

Nkusi Thomas wabaye umunyabigwi muri filime zisobanuye mu kinyarwanda zizwi nka 'Agasobanuye' azasezerwaho bwa nyuma ku itariki ya 29 Kanama 2022.