JAY POLLY YIBUTSWE AZIRIKANWA NK'UMWAMI.

JAY POLLY YIBUTSWE AZIRIKANWA NK'UMWAMI.

Umwaka urirenze Amarira yisutse ubutagira ingano ubwo humvikanaga inkuru y'urupfu rwa Tuyishime Joshua wamamaye nka JAY POLLY.

Hari mu rukerera rwo ku wa Kane w'icyumweru cyijimye mu bwonko bw'abamukunda tariki nk'iyi umwaka ushize wa 2021 ubwo inkuru y'incamugongo igonga imitima ko umwami w'injyana ya HIP HOP mu Rwanda atanze.

N'ubwo kwakira ko yigendeye bitoroshye na hato,Uyu munsi habayeyo kumwibuka bamuzirikana cyami aho bamwe mu bafana bakunze indirimbo ze bazifashishije bongera kuzumva, abandi bashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga bagira byinshi bamwibukiraho yakoze.

Mukuru we bavukana Uwera Jean Maurice umunyamakuru kuri Televiziyo y'igihugu yibutse murumuna we ijoro rijya gutandukana mu kiniga cyinshi yandika kuri Instagram amagambo ateye agahinda.

Ati "Aya masaha niyo wagiye bucece, ugenda utansezeye udasezeye Maman wawe ugenda nta n'unwe ubwiye. Kuva icyo gihe ubuzima ntibuzongera kuryoha ukundi....suhuza Bose...Live in Peace[Ba mu mahoro]

Nk'uko byari biteganyijwe uyu munsi habaye umuhango wo kumwibuka aho ku isaha ya saa tatu abagize umuryango we n'abakunzi be bahagurukiye i Kimironko ahazwi nko kwa Mushimire berekeza i Rusororo aho ashyinguye, bashyira indabo ku mva mu cyubahiro akwiye baramusengera ngo ubugingo bwe buhame mu mababa y'IHORAHO.

Intimba iracyatemba imitima y'abana 2 yasize yibarutse, nyina, abafana n'umuryango nyarwanda wamukundaga nta n'umwe muri bo uzamwibagirwa.

Nyakwigendera JAY Polly yatangiye umuziki we ahagana muri za 2008 mu itsinda rya TUFF Gangz yabereye inkingi ya mwamba indirimbo ze zirakundwa cyane no kurusha bagenzi be bari bahanganye mu ruhando anabishimangira ubwo mu mwaka wa 2014 yatwaraga igikombe cya PGGSS4 cyahabwaga umuhanzi wahize abandi umwaka wose mu njyana zose, agenda shyiraho n'urundi duhigo kugeza atabarutse.