BURAVAN YONGEYE KWIBUKWA N'UWARI UMUKUNZI WE.

BURAVAN YONGEYE KWIBUKWA N'UWARI UMUKUNZI WE.

Nyakwigendera Yvan Dushime Burabyo yongeye kwibukwa na benshi barimo uwari umukunzi we CHIFFA wavuze urwo amukumbuye.

Ni amezi 2 yuzuye neza Yvan Buravan atuvuyemo ku munsi wijimye utazibagirana mu mateka y'uruganda rw'imyidagaduro ubwo yatabarukaga we na YANGA, tariki 17 kanama 2022.

Soma; https://kalisimbi.com/ibyamamare-bitandukanye-byawise-umunsi-wijimye-ku-rwanda

CHIFFA Marty wari umukunzi we yongeye kubogoza amarira yibaza uko azakomeza kubaho atamufite, agaragaza igikomere yatewe no kumubura bimutera kumukumbura.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati "Ndagukumbuye Van! Nta magambo yasobanura uko merewe ubu, ntabwo ndizera ko wagiye. Ni ibintu bibabaza kandi nta kintu mfite cyankiza uburibwe"

Mu gahinda kenshi kuje ikiniga yizera ko aho ari amwumva maze abwira nyakwigendera ko azarinda ava kuri iyi si akimukunda kandi ko gukira intimba no kwikuramo ko atakimubona iruhande rwe bikomeje kumugora.

Ati "Nzarinda urwibutso twagiranye kandi nzaharanira ko mu buzima nzagutera ishema. Nakabaye nifuza ko wari kuramba ariko Imana yari ikeneye undi mu malayika! Yibwire ko yankomerekereje umutima."

Byamenyekanye ko yari afite umukunzi nyuma yuko atabarutse ubwo yigaragazaga nyuma y'igihe urukundo rwabo bararugize ubwiru.

Soma; https://kalisimbi.com/umukunzi-wa-yvan-buravan-yashyize-arigaragaza

Umuryango n'inshuti udakuyemo Abakunzi n'Abafana ba BURAVAN agatima kongeye guterera iyo kure batangira kumwibukira ku bikorwa bya muzika yahoze akora mu ndirimbo zizahora mu matwi yabo cyane cyane iyo yaherukijeho yitwa BIG TIME yateye abatari bake guhindukira bivanamo urwango biyimikamo urukundo nk'ubutumwa nyabwo yasize.