THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 20

Dukomeje n'inkuru yacu rero nkuko mubizi ubushize rwari rugiye kwambikana hagati y'inshuti magara arizo Gaston na Philipe nyuma yuko bari bagonganye batabishaka ubwo byari ibibazo kuri Philipe,Gaston we hari ibyo yavuzeho Animateur ahita amucecekesha amusaba ko baza kubijyamo bisa naho Gaston yari yivuyemo.Animateur se ibya Linda na Gaston arabiketse?.......ubu se imigambi yabo ntipfuye rugikubita?..... Soma iyi nkuru nawe wiyumvire amabara yaje kuba nonehooo.......

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 20
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 20
*************************************************
Dushime Imana yaturemye impa kwandika iyi nkuru namwe ikabaha kuyisoma neza,niyo itubeshaho mu ubuzima ubwo aribwo bwose tunyuramo bwa buri munsi uko byagenda kose #niyibizi icyo dusabwa gusa ni ukugira urukundo tukayikunda ubwayo ndetse na bagenzi bacu, urukundo ni urwa mbere muri byose niba bigukundiye ukba ubyizera uze gusoma...(abaroma 13:10) #ndagukunda
Dukomeje n'inkuru yacu rero nkuko mubizi ubushize rwari rugiye kwambikana hagati y'inshuti magara arizo Gaston na Philipe nyuma yuko bari bagonganye batabishaka ubwo byari ibibazo kuri Philipe,Gaston we hari ibyo yavuzeho Animateur ahita amucecekesha amusaba ko baza kubijyamo bisa naho Gaston yari yivuyemo.Animateur se ibya Linda na Gaston arabiketse?.......ubu se imigambi yabo ntipfuye rugikubita?.....
Soma iyi nkuru nawe wiyumvire amabara yaje kuba nonehooo..........................................
Gaston yasohotse mu biro bya Animateur afite urwikekwe rwinshi akeka ko yabavumbuye,yagiye muri class agezemo asanga abandi banyeshuli bagezemo hafi ya bose maze akinjira bamwe baraseka baryanirana inzara bareba aho Linda yari yicaye gusa we arabirengagiza cyane akomeza kwiyigira yigira nkaho atabibonye ariko uko bakomezaga guseka,Gaston we kwihangana byaramunaniye maze yegera hafi ya Chef(umunyeshuli uyobora abandi mu ishuli) abanza kumukoraho kuko yari yicaye imbere ye ntiyamurebaga,Chef yarahindukiye maze Gaston agira icyo amusaba.
Gaston:"chef wiriwe,ihangane kuba nkurogoye kandi wari uri mu masomo yawe."
Chef:"oya ntakibazo Gaston mbwira nanjye ntabwo nari nagatangiye neza."
Gaston:"wambabariye ugacecekesha abanyeshuli bawe koko ndakwinginze."
Chef:"si ibisanzwe se iyo etude itangiye ntuzi ko basakuza man."
Gaston:" oya birarenze ngaho reba nka bariya uburyo batereye hejuru class kweli."
Chef:"ese Gaston hari icyo bitwaye man humura baraza guceceka."
Gaston:"ariko se ko usa nkaho ubatinya nibwirire ukungirije wowe byakunaniye?"
Chef:"ubundi se wowe wabibwiriye? wowe ubabwiye ntubakumva?"
Gaston:"ko bidasanzwe,ese umuntu w'umuyobozi atinya abo ayoboye koko man nawe ntukansetse."(abivuga atebya kugirango chef atabifata nabi)
Chef:"sha ntabwo ari ukubatinya ahubwo ndumva ntameze neza sinkeneye gusakuza n'abanyeshuli wagira ngo malaria yamfashe n'ubu nihagazeho nza kwiga kuko nangaga amagambo ya Animateur yari bumvugeho kandi nimereye nabi."
Gaston:"ese niyo mpamvu?"
Chef:"yego"
Gaston:" ihangane n'ubundi ndumva ariko wamugani wawe basa n'abacecetse reka nanjye njye kwiyigira."
Chef:"sawa ariko hari ibyo nshaka kuza kukubaza turi twenyine kuko hari amakuru atari meza numvise."
Gaston:(yikangamo yari agiye kugenda arongera aricara)"ngo amakuru atari meza?"
Chef:"cyane"
Gaston:"amakuru atari meza wumvise ni ayahe?"
Chef:"genda turaza kubonana nkubwire."
Gaston:"none se basi...."(atararenzaho byinshi chef amuca mu ijambo.)
Chef:"wowe genda ndaza kukwirebera tubiganireho wiyumvire nawe gusa nyine ni hatari."
Gaston yahagurutse asubira mu ntebe ye ariko atabishaka ubona ko acitse n'intege kuko Chef yari amuteye noneho kwibaza byinshi kuko yumvise bidasanzwe akubitiyeho n'ibyo atekereza kuri Animateur kandi bajyaga bavuga ko nako bose bari bazi neza ko Chef ari mwene wabo wa Animateur byarumvikanaga ko wenda ibyo aza kumubwira byerekeranye n'ibyo Animateur nawe aza kumubwira,yahise yumva wagirango isi imuguyeho yumva ko ntakabuza Animateur yamenye imigambi ye yose.Philipe wari umwicaye iruhande we yaramurebaga akumirwa ubona ko ari mu isi ya wenyine noneho iby'urusaku ntiyari akibyitayeho,philipe yakomeje kwiga ariko abona ko Gaston adahari niko kumwiyegereza akamuganiriza byo kugira ngo acururuke.
Philipe;"Gaston bimeze bite mwana wa mama ko mbona utari hamwe byakugendekeye bite?"
Gaston:"ntacyo nabaye ariko,.. urabona ntarimo kwiga se?"(yihagazeho anamureba mu maso ngo amugaragarize ko ntaribi)
Philipe:"hhhhhhhh(asekamo) ubwo se urimo kwiga ikayi ifunze?"
Gaston:(yikangamo arebye ikayi iri imbere ye ifunze koko kuko uko yari yasize ifunze niko yari ikimeze.) " uhhmm! koko se yari ifunze? ...ariko se ubu yifunze ite ko yari ifunguye?..."
Philipe:"wagiye ureka kubeshya Gaston uzi ko uko wakayikuye mu ntebe uyishyira hejuru cya gihe uhita ugenda utigeze uyifungura kugeza n'ubu?"
Gaston:"reka genda...."
Philipe:"ni ukuri man ahubwo sinzi icyo ubaye nyuma yo kuvugisha chef."
Gaston:"reka ntacyo da! ahubwo wasanga hari umuntu unyuze ku idirishya akayifunga naho ubundi yari ifunguye pe!"
Philipe:"ibyo kungira injiji unshushanya bireke man ahubwo ni ukuri gabanya ibitekerezo utazasara uziko bisa naho utazi n'iyo uri."
Gaston:(abanza kwiruhutsa yikora mu umutwe areba hasi arimyoza) " sha rero ushatse wakwiyigira ukandeka pe!"
Philipe:"ese ubwo urumva ibyo uvuga man? ubu se ufite ibibazo byinshi kuruta ibyanjye? reka ibyo urimo wana ahubwo mbwira byakugendekeye bite?"
Gaston:"Philipe wowe nta kibazo ugifite na kimwe iga ntacyo uzankopeza mu bizamini naho ibyanjye ni birebire ntiwabivamo."
Philipe:"muvandimwe rero ntabwo ukwiye kujya wihererana ibi bintu kuko byagusaza,wowe mbwira tugirane inama turebe uko twakwitwara muri ibi bibazo turimo tukabivamo kuko guceceka siwo muti."
Gaston:"wowe humura ntabwo bazakwirukana kuko Animateur ndabizi buriya yagukinishaga anagutera ubwoba nari namusabye imbabazi mbere,none se hari indi suspension yaguhaye?'
Philipe:"oya yambwiye ngo ngende gusa nze kumwitaba ntakindi."
Gaston:" ibyawe byo byakemutse ahubwo ibyanjye byo byiyongereye kabisa ubu nanjye byanyobeye kuko......."
Akivuga ibyo babona Animateur arinjiye bose bahita bacecekera icyarimwe,maze araza agendagenda muri class umutuzo ari wose ku banyeshuli naho Animateur we yakambije agahanga ubugome bugaragara mu maso he areba nabi nkuko yarebaga iteka byo kugira ngo ahabure abanyeshuli,Animateur buhoro buhoro azenguruka areba ibyo bose barimo abona ko Gaston ntaho yahurira na Linda kuko umwe yicaraga mu gihande kiri kure n'icyundi,akigendagenda yageze kuri Gaston amureba ikijisho ubona ko uko barebanye bidasanzwe naho ageze kuri Linda aramureba cyane we yigirira isoni areba hasi maze abonye ko we agize isoni arakomeza no kubandi ariko bo ntiyabatindaho maze arasohoka ageze ku umuryango abanza kurembuza Gaston amubwira ngo amusange mu biro,maze arasohoka abanyeshuli amaso barayamuhanga babonye Animateur arenze atakiri hafi aho noneho babandi basekaga kare barongera bashyirwayo barisekera banavuganira mu matamatama wumva bose ishuli ryose rijujura,maze Gaston arahaguruka ngo agende gusa agihaguruka urusaku rurushaho kwiyongera maze bimwanga munda avugira hejuru cyane abacecekesha,akivuga ibyo aho guceceka ahubwo bose basekera icyarimwe urusaku rwikuba nka kabiri na babandi batavugaga batangira kuvuga ishuli rihinduka nk'isoko,Chef arahindukira arabareba ashyira urutoki rumwe ku umunwa abereka ngo baceceke,Gaston wari uhagaze hagati mu ishuli umujinya uramwica azabiranywa n'uburakari arongera arababwira ngo baceceke biranga ahubwo bakarushaho ku uburyo byageze aho basakuriza ikigo cyose kuko andi mashuli harimo umutuzo udasanzwe,Chef yarahagurutse yibaza icyabateye ibyo nawe biramucanga ahubwo abandi banyeshuli bo muzindi classes batangira kuza kurebera mu madirishya bareba uko baterana amagambo bifata indi ntera Gaston ibyo kwitaba Animateur ntiyanabyibuka mu mutwe we byivanze,biba induru mu kigo hose ngo Gaston arasaze kubera ko yateranaga amagambo n'abandi banamuserereza bigera kure bizamo akaduruvayo,Philipe abonye ko byakomeye yegera Gaston ngo amusohore aranga akomeza kumuhatiriza noneho akoresha imbaraga amusunika amujyana hanze mu gihe akirwana n'ibyo Animateur aba aragarutse asanga Gaston n'abanyeshuli byabaye ibindi bindi bamwe bajujura ngo yasaze abandi ngo yasinze bose buri umwe avuga ibye n'undi ibye,Animateur akinjira bose baraceceka abari mu madirishya bose birukanse,abari bahagaze baterana amagambo bahita bicara maze ahita afata Gaston aramujyana amaguru adakora hasi Linda asigara amarira ari yose,Animateur amugeza mu biro amwicaza hasi atangira kumutonganya cyane anamubwira amagambo ateye ubwoba.
Gaston:"Animateur mbabarira unyumve nkubwire byose uko byagenze..."(animateur atamwumva na gato kandi atavuga ari hirya akuramo ikoti yari yambaye ashyira hirya,isaha nayo akuramo ashyira hirya maze atangira no kuzinga amaboko y'ishati yari yambaye,Gaston we avugisha utamwumva atanamwitayeho uko yamusabaga imbabazi abona byakaze.)
Animateur:"ngiye kugukorera ikintu utazibagirwa mu ubuzima bwawe bwose..............."
EPISODE 21 on the way........................
Ahhaaaa birabe ibyuya ntibibe amaraso....Animateur se agiye gukorera iki Gaston koko?...aramukizwa n'iki noneho?.....ibyo Chef yari kubwira Gaston ni ibiki?........Ese Linda we biragenda bite ko asigaye mu bashinyaguzi gusa......
Uramenye ntuzacikwe n'ibice bikurikira,niba iyi nkuru utajya uyibona bikoroheye wowe kanda SUBSCRIBE kuri iyi website icyo ugikemure kabisa,tanga ibitekerezo(COMMENTS) byawe utubwire uko ubyumva,wibuke gukora SHARE kugirango ubu buryohe ubusangize n'abandi #turabakunda
Murakoze cyane
SHALOOM