THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 30

Ako kari agaciyemo reka Twikomereze n'inkuru yacu duherukana ubwo Discipline master yashyirwaga muri kasho amerewe nabi n'imfungwa yari asanzemo,Director yari afashe umwanzuro wo kwigendera aho kugira ngo akomeze gushwana na Papa Gaston, nibwo kandi Papa Gaston yari ahamagawe n'abaganga ngo bamubwire uko umuhungu we ameze. Gaston se yari akize?...

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 30
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 30
*************************************
IMANA yaturemye Ishimwe ko twongerewe amahirwe yo kubaho ni iby'agaciro gakomeye cyane kuko hari abandi bapfuye tutarusha ubwiza,ubumenyi ndetse n'ubuhanga. icyo nyisaba ni uko yaduha ubwenge bwo gukoresha neza ayo mahirwe twahawe.
Ako kari agaciyemo reka Twikomereze n'inkuru yacu duherukana ubwo Discipline master yashyirwaga muri kasho amerewe nabi n'imfungwa yari asanzemo,Director yari afashe umwanzuro wo kwigendera aho kugira ngo akomeze gushwana na Papa Gaston, nibwo kandi Papa Gaston yari ahamagawe n'abaganga ngo bamubwire uko umuhungu we ameze.
Gaston se yari akize?....Ise nyuma yo kugira ibyo abwirwa na muganga ko yahinduye isura yahise azunguza iki?..... Animateur se gufatwa biranze police irananiwe?....
Nshuti yanjye komeza usome nawe wiyumvire ibyakurikiyeho kandi ugire amasomo ukuramo maze ubisangize abandi #ndagukunda
Nyuma yuko Director yinjiye mu imodoka ye akabwira umushoferi we guhita agenda baragiye bamaze kurenga basize aho Linda,Philippe n'ababyeyi ba Gaston bahagaze hanze y'icyumba Gaston yari arwariyemo nibwo muri ako kanya abaganga bitaga kuri Gaston bahise basohoka maze uwari ubakuriye ahamagara se ngo amubwire uko ameze gusa byaje kurangira nabi kuko yari ahamagawe amubwire mu ibanga nyuma bikajya hanze kuko yabanje kumwongorera nta kibazo ariko bigeze aho yumva bikomeye Papa Gaston yahise azunguza umutwe asa n'uterera hejuru n'urusaku rwinshi.
Papa Gaston: "Oya Ntibishoboka mba ndoga Rusagara."
Muganga: "banza unyumve neza ibyo nkubwira."
Papa Gaston: "Oyaaa ntacyo umbwira na kimwe"
Muganga:"ni ukwihangana nyine nta kundi ugomba kubyakira nk'umuntu w'umugabo. "
Papa Gaston: "ibyo ntibishoboka, ugize ngo iki?"
Muganga: "wowe tuza ubanze unyumve neza ndabizi ko kubyakira bikugora ariko urabyihanganira."
Papa Gaston: "umwana wanjye bishoboka bite?"
Muganga: "none se ko ntakundi twe twabigenza ahubwo reka nkubwire neza uko byagenze kugira ngo utanyumva nabi."
Papa Gaston: "nkumvamo iki se ubundi hari icyo ntababwiye ngo mumwohereze ku bitaro bikuru ariko mukanga mukananira mukambera ibamba."
Muganga: "erega nta kindi kibazo afite..."
Papa Gaston: "Oyaaa geza aho Muganga we.... geza aho...... ndakubwiye ngo geza aho ibyo wambwiye birahagije..."
Muganga:"ariko se muze...waretse nkagusobanurira neza. "
Papa Gaston: "Rusagara ampa inka!!(ariyamira cyane arirahiira) ubwo se icyo ntumva ni iki ubwo urabona ndi umwana?"
Muganga: "umwana humura arakira kandi nari nguhamagaye ngo nkubwire wenda wowe ukuze wikomeze kandi ukomeze n'abandi mu gihe bashobora kubona ariko ameze."
Papa Gaston: "Muganga we!(amuhamagara aramwitaba) urampemukiye ntubuze byose..." (abivuga asa n'uhigima ubona atabishaka n'akababaro bivanze)
Muganga: "ariko nakubwiye ngo umwana nubwo atabasha kuvuga mu gihe gito nk'iminsi nk'irindwi ariko nyuma azavuga kandi azakira."
Papa Gaston: (avugira hejuru cyane arasakuza)"umva niyo utabimbwira basi...ukicecekera nibyo byari kuba byiza... ngaho igendere nuko nuko Urakoze. "
Linda na Philippe baba baramwumvise avuga atyo bikangamo bibaza ibibaye birabayobera,Mama Gaston wari hirya yabo avugira kuri telephone ntiyari azi ibyabaye maze Muganga ahita atandukana na Papa Gaston aragenda, Papa Gaston asanga umugore we n'umujinya mwinshi amushikuza ya Phone yarimo avugiraho arayikupa maze Mama Gaston agira ubwoba yibaza uko bigenze biramucanga.
Mama Gaston: "Ni ibiki se kandi mugabo mwiza?"
Papa Gaston: "wowe uraho uravugaaaa nta kindi ntiwibuka ko ufite umwana umeze nabi uraho imiteto ni imiteto kirere irashya."
Mama Gaston: "Yego jyewe warushye ubwo ibyo nibyo bitumye wari ushatse kumputaza bene ako kageni ubu se urabona jye nta urukundo mfitiye imfura yanjye? kuba nari nitabye Phone hari icyaha nari nkoze?"(babanza kurakaranya amutonganya)
Papa Gaston:(ahita atuza yumva ko akoze ikosa asaba imbabazi)" mugore mwiza ni ukuri umbabarire nanjye si jye ahubwo byari ibibazo bindenze bituma nza nk'iya gatera kandi bidakwiriye rwose mbabarira sibyo? "
Mama Gaston: "ntakibazo ndakubabariye ngaho mbwira"
Papa Gaston yamubwiye uko bamubwiye byose uko bikurikirana,ukuntu Gaston ashobora kumara iminsi atavuga ariko nyuma akazakira n'ukuntu Muganga yamubwiye ko bashobora gusezererwa vuba bakamukurikiranira murugo bamwitaho, Mama Gaston akibyumva aba ararize maze ahobera Papa Gaston bose bababaye ariko nta kundi babigenza,uko Linda yabireberaga kure nawe amarira yahise amanuka ku matama ye yombi yiyegamiza Philippe aramuhumuriza hashize akanya gato Papa Gaston na Mama Gaston bararekurana bafatana mu biganza bagenda bagana aho Linda yarimo aririra na Philippe wari umwiyegamije nabo bababwira ibyabaye gusa Linda ntiyabasha kwiyumanganya ahita ahaguruka yinjira aho Gaston ari n'abandi bajyayo bamukurikiye basanga yapfukamye imbere y'igitanda Gaston yari aryamyeho amarira akiri yose maze Ise aramwegera we na nyina bamubwira utugambo twiza two kumukomeza kuko yabumvaga akabikiriza akoresheje umutwe n'ibindi bimenyetso akoresheje intoki maze icyo yashakaga cyose kwari ukwandika ku urupapuro maze bakamuzanira gusa nubwo atabashaga kuvuga barabyakiriye bahebera urwaje ariko bizera ko azashyira akavuga nibakomeza kumwitaho, kuko mubyo Muganga yari yabwiye se nuko yari yangiritse ku ururimi bitewe n'urushyi ndetse n'ibindi yamukubitaga mu itama byari byatumye ururimi rwe rusa n'urugobwa ku uburyo bitashobokaga ko yagira icyo avuga kuko rwari rwaranabyimbye cyane ku uburyo bugaragara kuri buri wese wabibonaga iyo yageragezaga kubumbura umunwa we nubwo byabaga bimugoye kuko yababaraga iyo yabikoraga.
Ku urundi ruhande Chef we yari yasohotse ikigo atorotse igipangu yagisimbutse avuga ko agiye kurya ubugari,yageze ku inzu ubona ko rwose badacuruza ubugari ahubwo ari mu urugo rw'umuntu usanzwe w'umuturage aho hafi y'ikigo maze ahita akuramo telephone mu isogisi yari yambariyeho inkweto bigaragara ko iyo Phone yari asanzwe ayitunze mu kigo mu uburyo bw'ibanga kuko zitemewe mu mashuli abanza na ay'isumbuye,niko guhita ahamagara umuntu amubwira ko ahagaze hanze ya gate agomba kuza kumukingurira byihuse bataramubona ahita yongera ayikuraho akebaguza hirya no hino ngo arebe ko ntawe umubona yikeka amababa mu gihe agitegereje bisa naho hari uwo yari agiye kureba udasanzwe mu gihe twari tuzi ko yasohotse ikigo agiye kurya ubugari hanze,maze haza umusore usa n'aho yari umuzamu cyangwa umukozi wo muri urwo rugo maze arakingura Chef ashaka kwinjira vuba vuba ariko wa musore amubera ibamba abanza kumubaza izina babanza no gutongana cyane ariko ageze aho ararimubwira aramureka arinjira maze aramujyana ariko asiga afunzeho cyane maze amujyana amunyuza mu byumba bitandukanye maze bagera aho bashakaga kugera nta muntu n'umwe baciyeho maze bakigera kuri icyo cyumba wa musore arakomanga ariko akomanga mu uburyo budasanzwe bwo gukubitaho rimwe ukamara akanya ukongera kabiri ukamara akanya gatatu ahita akingura kumbi yari Animateur bagiye guhura wari wihishe aho mbese ubwo buryo banakomanzemo yari ikimenyetso ko atari umwanzi,Chef yahise yinjira aho barongera barifungirana baricara baraganira maze Chef amutekerereza uko byifashe byose adaciye kuruhande rwose ntacyo asize inyuma, maze Animateur abanza kumutonganya ko atitwaye neza uko bikwiye anamubwira uko nawe yacitse akaza kwihisha aho.
Animateur: "ni uko byagenze?" (yitonze areba hasi asa n'urakaye)
Chef:"yego ni ko byose byagenze. "
Animateur: "ariko igihe nakuburije kujya witwara nk'abana mu byo uba urimo byose tuziranyeho kuki wanga ukaba nka ziriya nzana mbona z'inyigaguhuma? Ye?!!! wagiye ukura mu umutwe"
Chef:"ariko ni ukuri ntako mba ntagize mba nagerageje uko nshoboye."
Animateur: "Oya...Oya rwose ntukabe utyo...hanyuma se ubwo niba ukora uko ushoboye buri gihe ukabigenza utyo wumva ubushobozi bwawe buziyongera ryari?"
Chef:(ahita arakara nawe avuga nta bwoba )"buziyongera igihe icyo ari cyo cyose uzaba usohoje amasezerano twagiranye."
Animateur: (abyumvise yikangamo) "ngo iki?"
Chef:" reka mbisubiremo n'ushaka unyice nakubwiye ngo ubushobozi bwanjye buziyongera igihe icyo aricyo cyose uzasohoza amasezerano twagiranye."
Animateur: "(ashaka kwihagararaho)" ibyo uvuga ni ibiki? "
Chef:"Wowe se urumva ari ibiki?"(ubwoba bwamushizemo)
Animateur yumva ko umwana yababaye nyuma yo kubona ko nta bwoba akigira bwo kumusubiza ashize amanga,abonye atakimutinya niko kwemera kuganira nawe ngo bagire uko babyoroshya,ibyo byose yabitekerezaga ubwo buri wese yarebaga undi ntawe uhumbya n'ijisho na rimwe kandi ntawe ufitiye undi ubwoba.
Animateur: "Okay ntakibazo ndabikora sibyo ushaka se?"
Chef:"nta kindi nshaka nuko usohoza ibyo twasezeranye gusa."
Animateur:"Niba aribyo bituma ukora nabi ndaza kubigukorera,ariko sinumva ukuntu uriya mwana urusha ubwenge ngo ni Philippe rwose sinzi uko nabyumva ngo yaguciye mu irihumye ahamagara police, sindabyumva ubu se iyo ayihamagara nkifungiranywe mu biro bya Discipline master akanjye ntikari kuba gashobotse?"
Chef:"ibyo tubireke ahubwo mbwira uko byagenze ngo wikure muri kariya kagozi Discipline master yari agutayemo."
Animateur: "Va ku umushenzi w'umugambanyi gusa yari ankozeho iyo mba ikigoryi nkawe mureke arye uburoko ni akazi ke."
Chef:"uriya mureke ahubwo nyibwirira,nyuma yaho umbwire n'icyo nza gukora gikurikira "
Animateur yahise amwereka urufunguzo amena ibanga amubwira ko yari yaracurishije imfunguzo zose z'ikitwa umuryango wose ufungwa muri kiriya kigo,maze Chef agiramo ubwoba bitewe nuko yari abonye ibifunguzo byinshi cyane atari azi kuri Animateur anamubwira ko ubwo Discipline master yari amufungiranye ajyanye na Director,we yahise afungura urugi buhoro buhoro asohoka bucece anyonyomba ku uburyo ntawigeze amenya aho yarengeye,ibyo bitangaza Chef cyane maze wa musore azana inzoga batangira kunywa hashize akanya gato Chef ahita yakira..........................
EPISODE 31 on the way............
Chef se yakiriye iki mwo kabyara mwe? ............Animateur ukidegembya se ko Police yamuhize cyane azashyira afatwe?.........Gaston se azashyira abashe kuvuga cyangwa ni burundu?......
Ari wowe nk'ubu ufashe Animateur na Chef ukabafatira muri iyi nzu barimo wabakorera iki?.....
Ibitekerezo (COMMENTS) byanyu birakenewe,Kanda LIKE kuri iyi website ubone izindi episodes bikoroheye,SHARE with all your friends and also in your groups.
SHALOOOM