THE CLASS LOVE SEASON 3 EPISODE 02

Ubushize duheruka LINDA yigabye kwa muganga kureba Gaston umukunzi we rwihishwa akubitana na Discipline Master ahita amwihisha,Ese yaramubonye koko cyangwa............

THE CLASS LOVE  SEASON 3  EPISODE 02

THE CLASS LOVE

SEASON 3

EPISODE 02

%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%

Ibihe byiza kuri wowe nshuti udahwema gusoma izi nkuru ndizera ko umeze neza cyane aho uri hose haba hano mu Rwanda cyangwa hanze yarwo urukumbuzi ruba ari rwose Ndagukunda cyane.

Ubushize duheruka LINDA yigabye kwa muganga kureba Gaston umukunzi we rwihishwa akubitana na Discipline Master ahita amwihisha,Ese yaramubonye koko cyangwa............

Aho amwihishe byari bigoye gukomeza kuko hari n'umwanda unuka nabi ndetse naho ari hato ku buryo yashoboraga kuwukadagiramo, uyu muyobozi nawe yarahageze arahahagarara avugira kuri Telephone nyamukobwa aguma hamwe yumva ibyo avugira kuri Phone ariko anabangamiwe gukomeza kwihisha aho kandi nabwo bitari bukunde ko ahava kuko yari guhita amubona akaba afatiwe mu cyuho. 

Icyiza nuko yumvaga ibyo avuga anamenya neza byibura uko Gaston ameze nk'uko ari cyo yashakaga cy'ibanze ariko na none ikibi nuko yari kumubona agahita yirukanwa mu kigo nta nteguza kubera gutoroka bitemewe.

Hari imidoka yahise yinjira kwa muganga ako kanya noneho Discipline Master asa nk'uwigira ku ruhande akivugana na Director kuri phone kumbi uko yigira kuruhande ava mu nzira y'iyo modoka niko yegeraga aho LINDA ari neza nyamukobwa yumva isi imwiyubitseho abura iyo akwirwa ariko Master we yari ataramubona kuko yahegereye asa nk'uhateye umugongo buke buke amwegera rwose ageraho yongera guhagarara imbere ye neza neza amuteye umugongo kwinyagambura rimwe kwa LINDA ari rwo rupfu no gufatwa.

Ya MANA ireberera abakunzi yaje ku mutabara ubwo Discipline Master yavuye kuri phone asoje kuvuga yigira imbere gato haba hatungutse moto arayitega ngo imujyane,Motari we yarebaga LINDA abhuje amaso nyamukobwa ashyira agatoki ku munwa amucira amarenga yo kutamuraburiza akaya mvugo y'ubu ngo nta mwerekane byari hahandi ku buryo guhindukira rimwe kwa Discipline Master yari guhita abona LINDA isosi ye ikaba iguyemo inshishi. Ku bw'amahirwe LINDA yabonye Discipline Master yamabara Casque maze umumotari nawe amubera imfura akomeza kujijisha mpaka basohotse ibitaro.

LINDA yahose yiruhutsa gusa yirebye neza abona yakandagiye muri wa mwanda neza kaba karabaye yibaza uburyo aca mu bantu ameze gutyo biramuyobera ashaka akantu byibura gasa neza yakwihanaguza arakabura mu gihe akigashakisha ahindukiye abona abantu bashobora kumubona arijijisha bacaho bagiye hakaza abandi ageze aho yigira inama ako kanya atangira gusa nk'udafite imbaraga asa nk'usindagira gake gake yipfutse wa mupira bamwe batangira kugira ngo koko ararwaye maze umwe mu bakobwa bari barimo gusohoka byasaga nk'aho yari avuye kugemurira umurwayi,aba aramwegereye asa nk'umufata ngo amufashe kumugeza neza aho abarwayi bicara ariko LINDA agerageza gusa n'umwiyaka ariko uwo mukobwa we amubera ibamba kuko yumvaga ko wenda ari intege nkeya cyangwa ari muri ba bakobwa bajya kwivuza ariko batinya imiti cyangwa inshinge.

LINDA abonye ko uwo mukobwa akomeje kumurusha imbaraga kandi koko kubera ko yari yiyoroheje yahise ashyiramo imbaraga asa nk'uhindukira amureba mu maso mu ijwi nk'iryabarwayi ati " Mbarira ubanze unjyane hariya mbe ariho ndukira kuko sinshaka kuruka mu bantu"

Umukobwa acyumva ibyo atazuyaje niko kumufata koko amwihutisha ngo atarukira mu bantu noneho bagera ahiherereye neza neza ubona ko LINDA agiye kuruka iseseme ari yose bageze aho nta muntu ubareba LINDA ahita aba muzima ako kanya wa mukobwa aratungurwa.

LINDA: Yes urakoze kumfasha ndabishimye...witwa nde?( wa mukobwa yikangamo noneho abonye Linda afashe akantu gasa n'umwenda kari hafi aho atangira kukihanaguza wa mwanda atari yabonye) mbwira izina ryawe 

Umukobwa yashatse kwangakurimubwira LINDA arahatiriza aranamukurura ku mbaraga,Umukobwa abonye bikomeye amubwira ko yitwa Yvette ngo amahoro atahe.

Linda: Ufite impuhwe nyinshi zitatuma nkurekura (ako kanya ahita amurekura,aba abonye itorosho hirya yaho gato aba arayisingiriye afunga umwuka arayihanaguza noneho yo umwanda ubona ko iwumaraho ari nako avugisha Yvette)

Yvette: Ibi byose wabikoze kubera iki?

LINDA: Ndakeka ntacyo utabona

Yvette: Ntakindi navuga

LINDA: Really? ntacyo wavuga?

Yvette: navuga kimwe gusa

Linda: Kivuge

Yvette: Uri umuhanga

Linda: Sinjye muhanga ahubwo Nyagasani niwe muhanga wampanze akampa igitekerezo natekereje.

Yvette; Nakoze ibishoboka byose nicyo gihe ngo ngende.

LINDA: ubu noneho wagenda gusa mbere yuko ugendaaa buretse gato.(Yvette yabanje guhagarara LINDA aramwegera amureba mu maso amubwira ijambo rikomeye)....Impuhwe wangiriye uzazigirire n'abandi...naciye ku bantu batandukanye ntihagira umfasha nk'uko wabikoze uri umwali w'umutima komerezaho byari byiza guhura nawe wakoze cyane icyo nakubwira burya ugira neza ukayisanga imbere njye nitwa LINDA ntituzabura aho duhurira nkakwitura.

Yvette yahise agenda ageze hirya agiye kurenga yongera guhindukira abona Linda aracyamureba basezeranaho basekerana nk'abari baziranye.

Linda ako kanya yahise ashaka aho abona amazi akaraba mu ntoki nyuma yaho akora uko ashoboye ngo abone uburyo yinjira mu bitaro ashaka aho Gaston ari ariko anacungacunga ko nta muyobozi uri hafi aho.

Yinjiye mu bitaro akebaguza agira amahirwe aba akubitanye na DEO wari waje kurwaza ba Gaston na Philippe maze binjira mu cyumba nyir'izina bari barwariyemo.

Linda agihuza amaso na Gaston yahise amwirukira amusanga apfukama imbere yaho aryamye amarira aramanuka amusuhuza amuhobera mu marira bishimirana batangira guhozanya Philippe hirya abareba yisekera.

Gaston: Linda ndagukunda.

Linda: Gaston Ndagukunda

Gaston: Umeze neza?

Linda: Meze neza mukunzi.

Gaston: hari igihe wigeze kunsezeranya ko uzampora iruhande ariko ubu nibwo mbibonye koko wemeye uranatoroka ku bwanjye?

Linda: Icyo gihe nagusezeranyije ndacyibuka kandi iryo sezerano niryo ryatumye ntinyuka gukora ibyo ntari no gukora raytumye nkuhoza ku mutima niyo wajya ikantarange nagusangayo waba utabishaka umutima wanjye wo ntiwaburayo.

Gaston: Iminsi yose nakubaniye nabi wambaniye neza wankunze n'igihe nakwirengagije byose wabishyize kuruhande ubabarira this BADBOY and i can't get enough of your love this time i'm kinda thirsty niteze kuguhundagazaho urukubye inshuro urwo wankunze.

Linda: Iyaba amatwi ya Linda yahoraga yumva iryo jambo iyaba iminwa ya Gaston yahoraga ivuga urwo ankunda nakamwituye indirimbo y'urudasaza niwe mukunzi nyawe nizera ko nzahora numva uburyohe.

Gaston: Ndahiriye hano ko ntagutererana mukobwa nakunze uri igitangaza icyampa ugahora undangaza nkwizeza kuzahora nguhoza Linda murinda icyamubabaza.

Ako kanya Philippe yahise abakura muri mood arababwira ngo babe baretse basangire ibyo mushiki we yari yazanye birimo imbuto n'imigati n'icyo kunywa nuko kubera ko Linda yahise atangira kwita kuri Gaston yahise atangira kurya abishishikariye ubona bahuje urugwiro,Philippe atangira guserereza Gaston ngo yari yanze kurya none umukunzi we araje abonye kugira appetit.

Philippe: Byiza kuba waje kuko nyamuhungu yari yanze kurya kugeza n'ubu noneeee

Gaston: None iki wa muswa we se wowe ntiwari wanze kurya 

Linda: ntimumbwire ko mwari mwanze kurya mwese kandi murwaye.

Philippe: Iyo atakubona se aba ariye hhhh

Linda: (ahindukire arebe Gaston amubaze akantu) Boo wari wanze kurya?...kandi urwaye?

Gaston: Oya rata nuko numvaga ntakibazo mfite

Linda : Oya nukuri mwari kugerageza niyo twaba duke ariko ukarya kuko urarwaye.

Philippe: Urabona se ahubwo atamaze gukira ubwo uzi ukuntu yari yarembye hhhh iyo utaza yari no gupfa ahubwo.

Gaston: hhhhh Man wagiye utreka kunserereza bigeze aho ko ubwo nawe iyo Chance aza utari bunkire.

Linda: Chance twajyanye gusaba uruhushya baratwangira kandi urabizi we baba bahora bamucunga kuko ari n'umuyobozi mu kigo ntiyabura nta ruhushya ninjye wamubujije.

Philippe: Ntaribi rata tugiye no gutaha mu kanya usanze muganga amaze kudukorera ubuvuzi bwa nyuma turasubira mu kigo ntakibazo twakize.

Gaston: Urumva umuhungu adahise akira ubwo uvuze izina Chance hhhhh

Linda: Nibyo se mwasezerewe?

Gaston: Erega nuko twari twirwaje cyane ngo batugirirre impuhwe be kuzatwirukana naho ubundi nta kibazo kinini twagize.

Linda: Wimbeshya amakuru yose nayamenye buri kimwe naje hano nkizi kuko umutipe bita BIRENZE yampaye amakuru kandi buri kimwe nacyishyuye.

Philippe: Ngo wamwishyuye?

Gaston: Mwabonanye?

Bose bamubariza icyarimwe basa n'abikanze bahindukaho ku maso bararebana mu gihe atarabasubiza DEO wari wasohotse gato aba aje yiruka abwira LINDA ko Director na Discipline Master bagarukanye mu modoka kandi baje kubareba.

DEO: Shaka uko witsimba usohoke muri iki cyumba kuko bahita bakubona .

Yarebye aho yihisha arahabura kuko no munsi y'igitanda hagaragaraga cyane ko utudanda two kwa muganga nta nahamwe wakwihisha umukobwa abura iyo ajya babura uko babigenza DEO asa nk'usubira hanze agiye kubona abona imodoka ahantu iparitse umuntu wanasohoka bahita bamubona ntakabuza.

Ya modoka koko aho yari iparitse nabo barayibonaga umukobwa ageraho ariyakira ahubwo atangira gukuramo ya Jumper(umupira w'imbeho) yari yambaye yemera guhebera urwaje ariko mu gukomeza kureba neza batunguwe no kubona nta numwe uhise asohoka mu modoka.

Philipe: Ko badasohokamo se?

LINDA: (Yitegereza neza koko abona ko badasohotse ariko bahareba neza uwasohoka mu cyumba wese bamubona ariko ariyemeza nta kundi)  ndabona badasohoka nanjye

Gaston: Aya niyo mahirwe yawe yo gucika.

Linda: Gute se ahubwo buriya bambonye.

Gaston: Linda tuzaaa uyu niwo mwanya ngo ucike

Mu modoka koko Director na Discipline master bari bakirimo ndetse banahareba neza kuko DEO wari uhagaze mu muryango baramurebaga ariko ubona ko hari ibyo baganiraho.

Director: Njye ndumva aba bana hari icyo twabakorera

Discipline Master: Oya bakwiye guhanwa nubwo bagize ibyago ariko bakwiye guhanwa kuko nibo babyiteye.

Director: Kubahana byo ni ngombwa ariko tubahane dute? uba ugomba kumenya neza uko uhana umwana 

Discipline Master: Ni ukubahana twihanukiriye kuko umwana gutoroka si byiza ari byo duhora tubabuza.

Director: Yego ariko ugomba gushaka igihano gikwiye kugira ngo tutabigenderamo kandi erega nabo bumvise.

Discipline Master: Wowe bimpariore nukuri binshyire mu maboko ndakwereka icyo mbakorera.

Director: Ngiye kubanza kuvugana n'umuyobozi w'ibitaro nawe jya kwishyura amafaranga yose dubundi ubazane hano mu modoka tubasubize mu kigo ariko ibyo guhana ubwo mbigushyize mu maboko.

Discipline Master: Yego ntakibazo nanjye sintinda kuko nari nasize mbabwiye kwitegura gutaha.

Director:Ugiye kubanza kwishyura cyangwa urabanza ubarebe nako banza ubarebe

Ako kanya Discipline Master yahise asohoka mu modoka abona DEO akiri ku muryango, Linda akirimo imbere noneho abona ko byose birangiye, Gaston akagerageza kumuturisha amubwira ko ntacyo ari bumutware ye kugira ubwoba.

Discipline Master araza neza no ku muryango ariko DEO kuko yari azi neza ko nabona LINDA ataza kumugirira impuhwe yahise amwegera amusanganira asa n'umujijisha birangira bajyanye kwishyura amafaranga biba amahire kuri LINDA asohoka atyo aca murihumye Master atazi ko Director amubonye kuko atari yakavuye mu modoka nk'uko babikekaga aramureba arinda arenga abona neza ko rwose agenda akebaguza acunga Master ngo atamubona. 

Linda amaze kugenda Director yahise asohoka mu modoka agana aho Gaston na Philippe ari atangira kubahata ibibazo byerekeye kuri Linda ati "Nimutambwira ndabirukana burundu kandi ndamuzi neza rero nimubwire neza icyo yari aje gukora hano......"

Gaston n'icyizere cyinshi aratangira ntagutinya atangira kumubwira ati "...........Tuzasubira muri Episode y'ubutaha......hhhhhh

EPISODE 03 Loading..............

Murakoze cyaneee

NTIMUZACIKWE!!!!

Ibuka kuduha igitekerezo cyawe, kora SUBSCRIBE kuri iyi website turabakunda....Jya usangiza iyi nkuru abandi unarebe ibice byose hano ntahandi wasanga ibyiza nk'ibi.

SHALOM