NINDE UZAHOZA AMARIRA YA SAFI MADIBA MU RUKUNDO?!

Hakomeje kwibazwa uzahoza amarira ya SAFI MADIBA mu rukundo yababajwemo kenshi.

NINDE UZAHOZA AMARIRA YA SAFI MADIBA MU RUKUNDO?!

Niyibikora SAFI wishyiriyeho akazina ka MADIBA wamamaye muri muzika nyarwanda yavuze uburyo atajya ahirwa n'urukundo igihe cyose yagerageje kenshi ariko bikaba iyanga.

Hari mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru ALLY SOUDY ku rubuga rwa Instagram aho yaje kwiyemerera ko n'ubwo aririmba iz'urukundo ibyarwo byamunaniye.

Yakundanye n'abatari bake barimo abamenyakanye nka KNOWLESS mu myaka yo hambere ariko baje gushwana bidatinze aza gukundana n'uwitwa Umutesi Parfine nawe batarambanye.

Nyuma yaho yaje gusa naho ahiriwe ubwo yahuraga n'umuherwekazi Niyonizera JUDITH banakora ubukwe bw'agatangaza ariko nabyo bidaciye kabiri bacana umubano kugeza ubu JUDITH we aherutse kwerekana umukunzi mushya yasimbuje SAFI.

JUDITH na SAFI MADIBA ubwo bari bakiri mu rukundo

SAFI MADIBA yavuze ko yagerageje inshuro 7 zose nk'umubare ngenderwaho mu buzima bwe ngo asubirane na JUDITH ariko agahebera urwaje ari nabyo bituma we nk'umuhanzi abona ko gukunda kuri we bitari amahire hakomeza kwibazwa ninde uzahoza amarira ye mu rukundo avuga ko yababajwemo kenshi.

SAFI MADIBA na JUDITH ubwo barushingaga

Uyu mugabo yamamaye bwa mbere mu itsinda rya Urban Boyz ryakanyujijeho nyuma akaza kurivamo ahirwa cyane mu ndirimbo zitandukanye nka GOT IT yahereyeho akora nk'umuhanzi ku giti cye, I LOVE YOU,Won't Lie you aherutse gushyira hanze n'izindi.

Ibi bikimara kuvugwa n'uyu muhanzi benshi mu bakurikiranira hafi uruganda rw'imyidagaduro bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye bamwe bemeza ko ariwe wizira abandi bati akwiye umuhoza.

SAFI Madiba

Si kenshi mu matwi y'abumva kumva icyamamare kivugira ko kitahiriwe mu rukundo kuko akenshi ahubwo usanga umuhanzi nk'uyu ahundagazwaho urukundo na benshi.