URUKIKO RWAHAYE IBIHANO UMUKOBWA NYUMA YO KURYA ITIKE Y'UMUSORE AKANGA KUMUSURA

Urukiko rwo muri Kenya rwaciye akayabo umukobwa akurikiranweho kurya amafaranga ya tike yahawe n'umukunzi we yamara kuyashyikira akinumira

URUKIKO RWAHAYE IBIHANO UMUKOBWA NYUMA YO KURYA ITIKE Y'UMUSORE AKANGA KUMUSURA

Urukiko rwahaye ibihano Umukobwa wariye itike y'umusore akanga kumusura

Urukiko rwo muri Kenya rwaciye akayabo umukobwa akurikiranweho kurya amafaranga ya tike yahawe n'umukunzi we yamara kuyashyikira akinumira.

Uru rukiko rwa Kenya rwahanishije uyu mukobwa gutanga amande angana na mashiringi ya kenya ibihumbi 40, nukuvuga asaga ibihumbi 325 by'amafaranga yu Rwanda. ibi bibaye kandi nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kurya amashiringi 800 yayahawe n'umusore bakundana yamara kuyashyira kurucyenyerero akanga kumusura.

Ibinyamakuru bikorera muri iki gihugu cya Kenya bivuga ko  uyu mukobwa utatangajwe amazina yamaze gushyikira ayo mafaranga agahita akuraho terefone (Telephone), aribyo byababaje umukunzi we agafata icyemezo cyo kumujyana mu nkiko.