THE CLASS LOVE SEASON O1 EPISODE 07

Nongeye kubasuhuza nshuti basomyi beza duherukana ubwo Chance yari yiyemeje gusubira muri dortoir ngo abwire Linda ibibaye ariko ataragerayo umuntu akamukanga amubwira kutarenga aho yari ageze,ni mu gihe kandi Gaston we yasaga nuwiyahuye kuri Animateur wari wamukubise nabi akanamutera ubwoba,ese yaba yari agiye kwihorera cyangwa………….. Komeza wisomere umenye uko byagenze…….

THE CLASS LOVE SEASON O1 EPISODE 07
*************************************************
Nongeye kubasuhuza nshuti basomyi beza duherukana ubwo Chance yari yiyemeje gusubira muri dortoir ngo abwire Linda ibibaye ariko ataragerayo umuntu akamukanga amubwira kutarenga aho yari ageze,ni mu gihe kandi Gaston we yasaga nuwiyahuye kuri Animateur wari wamukubise nabi akanamutera ubwoba,ese yaba yari agiye kwihorera cyangwa…………..
Komeza wisomere umenye uko byagenze…….
Chance ari wenyine mu ijoro abandi bari mu masomo ya nimugoroba yiyemeje kujya muri dortoir kuko bitari byemewe yagiye akebaguza ngo hatagira umuyobozi umubona akamwirukana kuko yarenze ku mategeko y'ikigo.Mu ubwoba bwinshi areba hirya no hino agiye kuhagera hari hatuje cyane kuko abanyeshuli bose bari mu mashuli biga, agiye kumva yumva ijwi rimubwira ngo "Ntiwongere gutera indi ntambwe n'imwe,Pfukama aho ugeze!" arikanga cyane noneho ubwoba buriyongera kurushaho umutima umuvamo utangira guterera hejuru ahindukiye ngo arebe uwo ariwe abona ni Discipline master(umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu kigo) atangira kumutonganya cyane amubaza ikimuteye gusiga abandi biga we akajya muri dortoir amasaha ataragera, bisa naho koko agiye kumwirukana ibye bimurangiranye.
Discipline master:"urajya he? urava he?"
Chance:"ooh master mbabarira ni .......nyine…...."(kubera ubwoba bwinshi ananirwa no kuvuga)
Discipline master:"eh! uracyahagaze? Pfukama aho se nyine ubone kuvugishwa ngo uravuga."
Chance:(ahita apfukama byihuse)"ariko master ni ukuri mbabarira ndarwaye numvaga ntagishoboye kwiga pe! umutwe umereye nabi.)
Discipline master:"eh! iyo niyo mitwe wihaye kumpimbira rero ngo nkureke….ariko ko waje uri umwana mwiza byakugendekeye bite? niko iyi mico wize yo gushaka kunanirana uyikuye he? ko witondaga utangiye gusarishwa n'iki? ariko burya koko ngo ihene mbi ntuyizirikaho iyawe, ubu aka kanya nawe uraje utangiye no kumenya kubeshya? mbwira urava he? ukajya he? izi saha koko"
Chance:"ibyo nkubwira ni ukuri ndarwaye numvaga ntagishoboye kwiga maze ndavuga ngo reka njye kuryama wenda byakoroha"
Discipline master:"eeeeeh! wumvaga kwiga utakibishoboye? mu uburiri se hari imiti ivura umutwe? wabibwiye muganga se? "
Chance:"nyine numvaga umutwe uremereye ndavuga nti reka nduhuke gatoya ndaza gukira niyo mpamvu ntigeze mbibwira muganga kandi nta mbaraga numvaga nsigaranye zo kujya kumureba aho akorera.ni ukuri mbabarira ndakubwiza ukuri"
Discipline master:"okay ntakibazo urambwiza ukuri sibyo?"
Chance:"nibyo rwose" (yikiriza yihuse azi ngo noneho baramubabariye yigendere.)
Discipline master:"koko ndabyumva wari unaniwe,wumvaga utagishoboye kwiga mukobwa wanjye ngaho haguruka."
Chance:(arahaguruka yishimyemo) murakoze cyane.
Discipline master:"rero niba wumvaga unaniwe kwiga,igire kwiryamira ukore ibyo ushaka byose gusa mu gitondo unyitabe nkwereke igikwiriye abanyeshuli baba bananiwe kwiga,dore mushuti wawe Linda yananiranye ngo ntashaka kwiga nawe ngo ameze nabi yirembeje mvuye kumureba yatubereye ibamba ngo ntiyajya kwiga,mwembi munyitabe kare kare sinkeneye gushyigikira amafuti yanyu."
Discipline master akimara kumubwira ibyo ahita agenda,Chance nawe asigara aho yabuze icyo avuga atunguwe gusa nuko yari yizeye kubabarirwa ahubwo akumva birenze uko yabikekega kuko yumvise ko na Linda abijemo bose baribwirukanwe ntakabuza ibyabo bibarangiranye.Nyuma y'akanya yibaza niba asubira inyuma ajya muri class cyangwa ajya imbere muri dortoir, ubwo yari ahagaze nk'igiti atava aho ari agarura ibitekerezo niko guhita ajya muri dortoir maze asanga Linda arimo kwiyorosa nanone asa n'umuntu wari uvuye hanze maze aramuhamagara ibyo kuryama abivamo atangira kumuganiriza amubwira ibimubayeho.
Chance:"linda umeze neza sha ntabwo uzi ibimbayeho hariya hanze"
Linda:"ndabizi ko uhuye na mwene wanyu kandi ibyo yakubwiraga byose nabyumvise ahubwo ibimbayeho byo birenze ibyawe sinzi icyo nza gukora noneho papa aranyica bahambe."
Chance:"ni ibiki se Linda? ariko nushaka ubireke yabinsobanuriye arambwira ngo nawe tujyane kumwitaba mu gitondo kandi nta kizere baraza kutwirukana bidatinze."
Linda:"ibyo uvuga yakubwiye ni nk'agatonyanga mu nyanja,kuko ibibereye hano ni agahomamunwa."
Chance:"ni ibiki se ko utambwira bigenze bite?"
Linda:"umva urabizi ko wansize hano ubwo Animatrice(ushinzwe abakobwa) yabasohoraga nipfukiranye ngo basi batambona nashatse no kwihisha hahandi ujya wihisha ariko ubunini bwanjye buranyangira,maze ndavuga nti nibashake bamfate jye ntabwo najya mu ishuli uko byagenda kose,nabyiyemeje ariko nyuma bose bamaze gusohoka animatrice ntiyari yambonye nawe arasohoka ariko mukanya katarambiranye yahise agaruka aza ansanga ubanza hari injajwa y'umukobwa yabimubwiye."
Chance:"nyine niko byagenze buriya ntihabuze inshinzi yamuguteje ariko ndamuketse mwihorere."
Linda:"ibyo tube tubiretse,animatrice yaje rero ahita anyorosora anshihagura n'ibitutsi bye utayobewe ashaka kunsohora nanjye ndanga neza neza abonye mubereye ibamba mbona afashe Telephone ahamagara ntibyacamo ahita asohoka ndongera ndiryamira hashize nk'iminota mirongo itatu mbona agarukanye na Discipline master bashaka kunsohora nabwo ndanga ndabatsembera maze bahamagara papa barabimubwira bamubwira ko bari bunyirukane maze nawe ntiyansabira n'imbabazi arabemerera.
Chance:"ayiwe!! nibyo se koko? turapfuye turashize noneho turazibandwa tuzerekeza he? Linda..."
Mu gihe bakiganira kurundi ruhande Gaston we ari kwa animateur yamwicaje basa n'abaganira yanamuhaye icyayi basangira ariko Gaston akibaza izo mpuhwe nk'iza bihehe icyo zigamije ku uburyo yashatse no kwanga icyo cyayi ariko yanga kumusuzugura,maze nyuma amubaza ikimugenza, Gaston mu ubwitonzi bwinshi aramusubiza.
Gaston:"ikingenza nta kindi nuko cya gihe unyongorera wambwiye ngo nze kuza izi saha kandi ndizera ko ntigeze nica gahunda keretse niba wabihinduye,rero mbwira icyo ushaka kumbwira."
Animateur:"Okay! ni byiza kuba uzi ikikuzanye aha rwose ariko hari kimwe gusa, icyo utaramenya ari nacyo cy'ingenzi."
Gaston:"mbateze amatwi ngo mumbwire."(amwubashye cyane nk'umuyobozi umuyobora kuko yari anatinyitse cyane mu kigo bitewe nuko yari ateye kuko atajyaga aseka byatumaga abanyeshuli bamutinya cyane)
Animateur abanza gucecekaho amureba mu maso cyane yamusuzuguye cyane mu mutima akibwira ati nkaka 'kana kweli kaba kajya mu nkundo gashaka iki' maze arahaguruka araterura ngo amubwire akajya ananyuzamo akamuzenguruka aho yicaye amukorakora mu mutwe ngo amutere ubwoba amwereke ko yamusuzuguye cyane.
Animateur:"musore rero ndagira ngo untege amatwi neza kuko ibyo ngiye kukubwira ndabizi ko biri bukubabaze kurushaho ariko wihangane bibaho mu buzima niyo si turimo kandi ni nako twayisanze."
Gaston:"ni ibiki se animate....?"(atangira gushya ubwoba)
Animateur:"buriya ntugapfe gusinda izo utengewe...uranyumva musore muto...abantu bakera bajyaga bavuga ngo agapfa kaburiwe ni impongo ariko gashobora no kuba umuntu…..ikindi ubanza kuzirikana nuko burya ngo agakunze ababiri karabateranya…..urumva icyo nshatse kuvuga mwana muto…..?"
Gaston yahise yikangamo yibaza impamvu y'ibyo byose abwiwe biramuyobera ari nako animateur amwegera anamwitegereza cyane akomeza no kumukorakora mu maso amwereka umujinya n'ubugome bwinshi, noneho ageraho yikuramo ubwoba maze...……………………………… .
EPISODE 08 on the way...………………………………..
Umwanditsi: Ishimwe Sammy
Ese Gaston yitwaye gute imbere ya animateur?....iyi migani se yo ya animateur yari ashatse kuvuga iki?.....ubu se Linda na Chance barerekeza he koko ko bagiye kwirukanwa?
Icyo usabwa ni ugukora SUBSCRIPTION kuri iyi Website ushyize email yawe ahabugenewe maze ujye wisomera iyi nkuru ari uduce twabanje n'utuzakurikira,wibuke gutanga ibitekerezo(COMMENTS) kugirango tumenye uko wakiriye iyi nkuru,kora SHARE uyisangize inshuti zawe na groups zose ubamo,MURAKOZE cyane.
SHALOOM