SUWEJO YA YAGO ITUMBAGIYE BIKOMEYE.

SUWEJO YA YAGO ITUMBAGIYE BIKOMEYE.

Uramutse ubajije abakurikiranira hafi uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda Indirimbo 5 zigezweho, hafi ya bose ntihaburamo 'SUWEJO'.

Ni indirimbo yasohowe n'umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka YAGO kuri ubu winjiye mu buhanzi atangira agaragaza ubuhanga budasanzwe mu guhanga.

Kuzuza Miliyoni y'abayirebye [1milion Views] ku rubuga rwa Youtube si kera kuko umunsi ku munsi benshi barimo kwitabira kuyihanga ijisho badakuraho kubera uburyohe yifitiye.

Yasohotse mu gicamunsi cyo ku wa gatanu w'icyumweru gishize hari tariki 11-11-2022, uwo munsi wonyine wari uhagije ngo abarenga ibihumbi 248 bayishigukire.

Nuko burira buracya uwo ni umunsi wa kabiri iyi ndirimbo ikomeza gutumbagira birakomera benshi bashishikarira kuyirora ari nako ibaryohera.

Ngo uhumbye gato urebe wasangaga hari abandi biyongereyeho mu kuyireba bitangira guca amarenga noneho ku munsi wa kane ko miliyoni irotwa n'abahanzi nyarwanda ishoboka kuzuzwa vuba n'uyu musore ukomoka TABAGWE mu karere ka Nyagatare ho mu ntara y'iburasirazuba bw'u Rwanda.

Kuri uyu munsi imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 503 byongera gushimangira uburyohe bwa muzika nyarwanda ukomeje kwigarurira imitima y'abawukunda.

Yakozwe ku murishyo wa ELEMENT, amashusho yayo ayoborwa anatunganywa na GAD wakoze iyo bwabaga ayihurizamo  ibyamamare nka RIDERMAN,MICO THE BEST, NIZZO Kaboss,NDIMBATI,INYOGO YE, JUNO KIZIGENZA, KHALIFAN, PAPA CYANGWE,umunyamakuru PAPPY n'abandi bayiryoheje.

SUWEJO ya YAGO igaruka ahanini ku urugendo rwe rwanyuze mu nzira y'inzitane kuva avuye iwabo kugeza ubu yishimira ibyo IMANA yamugejejeho yongera gutera mu nyikirizo cyane ati "Umugambi w'Imana SUWEJO"

Mbere yuko isohoka benshi bari biteze kumwumva aririmba bya nyabyo n'ubwo mu gihe yakoraga itangazamakuru ubwo yabaga yatumiye abahanzi yanyuzagamo akabafasha ariko nta muntu wari uzi ko afite impano nk'iyi abatari bake batangariye bamwereka urukundo.

Soma; https://kalisimbi.com/suwejo-ya-yago-ibaye-indirimbo-ibimburira-urugendo-rwe-muri-muzika

Yirebe hano;