DIAMOND PLATNUMZ ARASHYIZE AVUGA KO ARI UMUGABO WA ZUCHU.

DIAMOND PLATNUMZ ARASHYIZE AVUGA KO ARI UMUGABO WA ZUCHU.

Naseeb Abdul Juma wamamaye muri muzika y'isi nka DIAMOND Platnumz kera kabaye yahishuye ku mugaragaro ko ari umugabo wa Zuhura Othman Soud umuhanzikazi uzwi nka ZUCHU.

DIAMOND Platnumz yeruye abinyujije ahashyirwa ibitekerezo (Comments) ku mashusho yari ashyizwe hanze na WCB WASAFI amugaragaza ari ku rubyiniro aho yanyuze benshi mu gitaramo cya Afro Nation 2022 i Burayi.

Adaciye kuruhande yavuze amagambo y'icyongereza atari menshi, ubwo yirebaga ku byo yaraye akoze ku rubyiniro byamurenze agira ati "Uyu ni umugabo wa Zuuh"

Iki gitangazamakuru cye mu izina ryacyo cyahise kimusubizanya impundu amashyi ari yose kibyerekanisha udushusho tuzwi nka 'Emoji' tw'imiriro n'intare igaragaza Simba cyangwa Intare mu giswayire.

Abamukunda nabo basamiye hejuru aya makuru adasanzwe nyuma yuko yari yarabibajijweho kenshi ariko akaryumaho.

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko aba bombi bakundana ndetse ibikorwa byabo mu bihe bitandukanye byacaga amarenga ko umwe ari umugabo undi akaba umugore w'undi ntagushidikanya.

Ni bimwe by'uko utatwika inzu ngo uhishe umwotsi, byari ibyigaragaza kuko iyo bombi bahuraga, guhisha amarangamutima byababeraga ingorabahizi bigera aho batakihishira ahubwo bakabyita akazi mu rwego rwo kujijisha.

ZUCHU yabaye ikimenyabose ubwo yasinyaga amasezerano muri WASAFI MEDIA, inzu ikomeye mu byo gutunganya muzika no gukora itangazamakuru ya DIAMOND bakunze kwita SIMBA.

Uyu mukobwa yakoze indirimbo nyinshi gusa izihatse yayise 'SUKARI' yanyuze amatwi y'abantu batuye imigabane itandukanye kuri iyi si ya Rurema.

Yakoranye na Diamond indirimbo y'urukundo 'MTASUBIRI' maze mu mashusho yayo bagaragara basomana ruhana inkoyoyo byatumye yiyengerera umubare wabihera ijisho ku rukundo rw'ibi byamamare bimaze kubaka izina mu buryo buri hejuru.

Irebere hano amashusho ya Diamond ku rubyiniro mu gitaramo cya AFRONATION mu gihugu cya Portugal