WAYZ NA JUNO KIZIGENZA HARI AMAHIRWE YO GUSUBIRANA.

WAYZ NA JUNO KIZIGENZA HARI AMAHIRWE  YO GUSUBIRANA.

Umuhanzikazi ARIEL WAYZ wakanyujijeho mu rukundo na JUNO Kizigenza byongeye kuzamura amarangamutima ye arirekura avuga akari ku mutima bituma abahakana itandukana ryabo bongera kutabishira amakenga.

Gucana umubano kw'aba bombi ntikwashimishije abakunzi babo na gato kuko buri wese yifuzaga kubona urukundo ruganje nubwo ibyabo byaje kubyara amahari mu ntangiriro za mutarama.

Haracyari amahirwe ko aba bombi basubirana ndetse ni menshi, ukekwa nk'umuhuza wabo ni umusore witwa Nkotanyi FREURY wabafataga amashusho n'amafoto byaciye igikuba muri rubanda ubwo bari bagikundana.

Freury we n'ubu ukibakorera imwe mishinga yabo bombi aracyari n'inshuti magara ya buri umwe, birakekwa ko yaba arimo yuhira urwari rwarumye, mu minsi iri mbere hakazumvikana amakuru ko basubiye kuryoherwa n'urukundo.

Wayz na Juno nyuma yo gutandukana bakomeje guhuza urugwiro na FREURY.

Nkotanyi Freury wiganye na JUNO amashuri yisumbuye bakomeje imikoranire no hanze y'ishuri,bwa mbere yamamara biruseho ubwo yakoraga amashusho y'indirimbo nka 'PLEASE ME' ,'CHAMBER' ya Ariel,n'iyitwa 'BIRENZE' y'uyu musore w'umugesera wanifashishije uyu mwali ufite inkomoko i Bugoyi mu  mashusho yayo amuririmba urudasanzwe amukunda.

ARIEL Wayz mu kiganiro yaraye agiranye na YAGO TV Show, yongeye gusobanura byinshi ku mashusho y'indirimbo ye 'GOODLUCK' ivuga kuri JUNO Kizigenza, hari aho yabajijwe niba agatima kaba kakirimo nawe atazuyaje n'amarangamutima ati "None se kajya he?" 

Byagiye bivugwa na benshi ko bishoboka ko byaba ari 'Agatwiko' aka ya mvugo y'ab'ubu gusa bombi bakiyemereza ko batandukanye byigaragariza no muri messages bandikiranaga buri umwe ashinja undi ibidafututse yakoze.

Burya ngo inshuti y'inshuti yawe ntiyitwa umwanzi, ibi nibyo biherwaho hibazwa niba aka atari agakino bongeye gukina kugira ngo bajijishe burundu abari bazi ko bakundana cyane ko na mbere batabyeruraga ahubwo umwe yitaga undi inshuti ye magara.

Freury ubahora hafi yagize uruhare mu ndirimbo zabo zanasohotse nyuma yo gutandukana.

WAYZ na JUNO

Enjoy the Song