BIRAVUGWA: KENNY SOL YIMWE INZOGA YANGA KURIRIMBA.

BIRAVUGWA: KENNY SOL YIMWE INZOGA YANGA KURIRIMBA.

Rusanganwa Norbert wamamaye nka KENNY SOL hari amakuru arimo acicikana ko yaba yanze kuririmba kubera ko yimwe inzoga ya Hennessy.

Abahanzi bari bateganyijwe kuririmba mu gitaramo 'RWANDA RE-BIRTH Celebration Concert' bose bagaragaye ku rubyiniro ukuyemo KENNY SOL wari utegerejwe na benshi ariko amaso yabo ahera mu kirere.

Kenny Sol niwe wagombaga kubanziriza THE BEN ku rubyiniro nk'uko byari byapanzwe muri gahunda ariko birangira uwari kuririmba yivumbuye nk'uko bivugwa n'umwe mu banyamakuru bari mu ruganda rw'imyidagaduro hano mu Rwanda.

Umunyamakuru FATAKUMAVUTA niwe watangije ibi bivugwa bamwe bafashe nko gushaka gusesereza KENNY SOL no gusebya izina rye.

FATAKUMAVUTA abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram no kuri Whatsapp ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 yanditse avuga ko atangajwe ndetse ababajwe no kuba yanze gutaramira abanyarwanda kubera ko abateguye igitaramo banze ko yisomera ku gatama.

Uyu munyamakuru uzwiho gukora ubusesenguzi ku makuru atangazwa mu myidagaduro agitangaza ibi benshi bahise bamutera utwatsi bamusaba kutazongera gusebanya bigeze aho no gutangaza ibinyoma.

Mu bamwamaganiye kure harimo Uhujimfura uyobora KIKAC Music wari uhibereye cyane ko yari yaje aherekeje umuhanzikazi BWIZA areberera inyungu, yanyomoje ibi agira ati "KENNY SOL si umuhanzi w'inzoga ntimukarengere musebanya."

Kenny Sol uri mu bagezweho muri iyi minsi cyane mu ndirimbo nka 'JOLI' ntacyo yigeze atangaza kuri ibi bimuvugwaho, impamvu nyayo ataririmbye nayo iracyibazwaho mu gihe nyir'ubwite nawe yaryumyeho.

Mu rwambariro akenshi abahanzi baba biteretse icupa rya HENNESSY baba bisomeraho umwanya ku wundi cyane ku bashoboye ka manyinya ibyo bita ko kabaha ingufu mbere yo kujya imbere y'imbaga kakabamara ubwoba.